Iyi saha y’ikirenga ni
iya kabiri yo mu bwoko bwa Richard
Mille Davido ahaye Chioma, nyuma y’indi yamuhaye mu 2023 ayiherekeresheje
amasakoshi ya Birkin ku
isabukuru ye. Ubukwe bw'i Miami bwakurikiye imihango y’ubukwe bwa gakondo
yabereye i Lagos muri Kamena 2024, ndetse n’ubukwe bwo gusezerana imbere y’amategeko bwakozwe
muri Werurwe 2023.
Amafoto n’amashusho
by’iyi mpano n’umuhango muri rusange, byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bitera ibyishimo
n’impaka mu bafana babo ku rwego mpuzamahanga.
Ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025 bwitabiriwe n’abashyitsi b’icyubahiro barimo ibyamamare mu muziki, muri politiki no mu bucuruzi. Bwabaye kimwe mu birori bikomeye byabaye muri uyu mwaka muri Afurika no ku isi muri rusange.
Iyi mpano yatangiwe mu bukwe bwatwaye akayabo bwabereye i Miami