Davido yahaye umugore we isaha igura Miliyoni 433 Frw

Imyidagaduro - 11/08/2025 8:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Davido yahaye umugore we isaha igura Miliyoni 433 Frw

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeat, David Adeleke uzwi ku izina rya Davido, yahaye umugore we Chioma Rowland impano y’isaha yo mu bwoko bwa Richard Mille irimo amabuye ya diyama, ifite agaciro ka $300,000 [433,529,700 Frw] mu muhango w’ubukwe bwabo bwo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi saha y’ikirenga ni iya kabiri yo mu bwoko bwa Richard Mille Davido ahaye Chioma, nyuma y’indi yamuhaye mu 2023 ayiherekeresheje amasakoshi ya Birkin ku isabukuru ye. Ubukwe bw'i Miami bwakurikiye imihango y’ubukwe bwa gakondo yabereye i Lagos muri Kamena 2024, ndetse n’ubukwe bwo gusezerana imbere y’amategeko bwakozwe muri Werurwe 2023.

Amafoto n’amashusho by’iyi mpano n’umuhango muri rusange, byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bitera ibyishimo n’impaka mu bafana babo ku rwego mpuzamahanga.

Ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025 bwitabiriwe n’abashyitsi b’icyubahiro barimo ibyamamare mu muziki, muri politiki no mu bucuruzi. Bwabaye kimwe mu birori bikomeye byabaye muri uyu mwaka muri Afurika no ku isi muri rusange.

Chioma yahawe impano y'isaha igura 300,000$ n'umugabo we Davido

Iyi mpano yatangiwe mu bukwe bwatwaye akayabo bwabereye i Miami


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...