Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kamena 2025, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze, rigaragaza ko impande zombi zifashe icyemezo cyo gukomeza inzira zitandukanye z'ubuhanzi.
Mu itangazo ryasohowe, rigira riti: “1:55 AM Ltd na recording artist Kenny Sol batangaje ko guhera tariki ya 02 Kamena 2025, bumvikanye mu bwumvikane n’amahoro ko bagiye gukomeza inzira zitandukanye z’ubuhanzi.”
Bakomeje bavuga ko nk’igisobanuro cy’urugendo rukomeye bagiranye mu guhanga umuziki, bahisemo gusohora indirimbo yabo ya nyuma bahuriyeho bise “DEJAVU”, yatangiye kuboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki guhera uyu munsi.
Uyu mwanzuro utumye Kenny Sol aba umuhanzi wa mbere usezeye mu buryo bwemewe muri Label ya 1:55 AM, mu gihe mugenzi we Ross Kana we yayivuyemo atabitangaje ku mugaragaro, uretse ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, bwagaragaje ko atakibarizwa muri iyi nzu itunganya umuziki.
Amakuru agera kuri InyaRwanda kandi yemeza ko Kenny Sol azakomeza ibikorwa bye bya muzika abinyujije muri sosiyete ya ‘Spectacular’, imaze iminsi imufasha mu bijyanye n’imenyekanisha n’imicungire y’umwuga we, kandi ari nayo yagaragaye ku itangazo ryashyizwe hanze.
Iki cyemezo cyatunguye abatari bake, ariko benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya 1:55 AM, bari bamaze igihe babona ibimenyetso bigaragaza ko umubano ushobora kuba uri kurangira. Hari hashize igihe Kenny Sol agaragara yikorana imishinga ku giti cye, ndetse anagaragaza ibikorwa bye bwite mu buryo bwagutse.
Mu gusoza itangazo, impande zombi zagaragaje ishimwe rikomeye kuri uru rugendo bagiranye, banifuriza buri wese amahirwe mu bikorwa bye biri imbere: “Twembi turashimira byimazeyo urugendo twagiranye, kandi twifurizanya amahirwe mu bikorwa byose biri imbere.”
Iri tangazo rije rikurikira amakuru yavugaga ko 1:55 AM iri mu nzira yo guhindura icyerekezo, dore ko mu minsi yashize hari n’amakuru yavugaga ku ifungwa ryayo cyangwa ihindurwa ry’imikorere. Ubu noneho byemejwe ko Kenny Sol atakiri umwe mu bahanzi b’iyi nzu y’ubuhanzi yagiye imufasha kubyara indirimbo zagiye zigaragaza ubuhanga bwe.
Nubwo itangazo ntacyo rivuga ku mishinga y’ahazaza ya Kenny Sol, amakuru yizewe avuga ko ashobora kuba agiye gukorana bya hafi na Sosiyete ya Mukuru we ‘Spectacular’ mu buryo burambye, aho izaba imufasha mu miyoborere ya buri munsi no kumufungurira amarembo mashya mu ruhando mpuzamahanga.
Kenny Sol yatandukanye na 1:55 AM nyuma y’igihe bivugwa