Cristiano Ronaldo n’umugore we baguze inzu ku nyanja itukura

Imikino - 24/12/2025 8:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Cristiano Ronaldo n’umugore we baguze inzu ku nyanja itukura

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr, Cristiano Ronaldo n’umugore we, Georgina Rodriguez baguze inzu ebyiri ku kirwa kiri ku nyanja itukura zihagaze arenga Miliyari 13 z’amanyarwanda.

Aya mazu ari kuri iki kirwa kiri ku nyanja itukura, mu bilometero 26 uvuye muri Arabia Saudite aho n’ubundi uyu mukinnyi asanzwe akina. Kujyayo bisaba gukoresha gukoresha indege igwa ku kibuga mpuzamahanga cyo ku nyanja cyangwa ubwato bwihariye.

Izi nzu zose zihagaze Miliyonii 7.5 z’Amayero aho imwe ari Miliyoni 3 z’Amayero mu gihe indi yo ari Miliyoni 4.5 z’Amayero. Aya yose uyashyize mu manyarwanda arenga Miliyari 13. 

Kuri iki kirwa Cristiano Robaldo n’umugore we baguzeho inzu ni mu mushinga wa Arabia Saudite wiswe Nujuma wakozwe n’Umwongereza Norman Foster aho hari amazu menshi asa ndetse hakabayo na hoteli.

Aha abantu benshi bahajya bagiye kuruhuka bijyanye n’umutuzo n’amafu aba ahari ndetse n’ibindi bintu byose umuntu yakenera.

Cristiano Ronaldo n'umugore we baguze inzu yo ku kirwa cyo ku nyanja

Ubwiza bw'inzu Ronaldo n'umugore we baguze



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...