COMESA igizwe n’ibihugu
19 bifite abaturage bagera kuri miliyoni 390. Muri byo, umunani bimaze
kugaragaza igitutu gikomeye cyatewe n’imisoro yashyizweho na Perezida wa
Amerika, Donald Trump ku bicuruzwa bituruka muri Afurika. Ibi bihano byatangiye
gukurikizwa ku itariki ya kabiri Mata 2025, bigamije
gukemura ubusumbane mu bucuruzi no guteza imbere inganda zo muri Amerika nk’uko Trump yabitangaje.
Ibihugu byazahajwe cyane
n’ibi bihano ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Libya, Madagascar,
Malawi, Mauritius, Tunisia, Zambia na Zimbabwe. Ibyo bipimo ni igipimo
cy’ingaruka iyi misoro yagize ku bucuruzi hagati y’ibi bihugu na Amerika.
Mu itangazo rya politiki
ryasohowe mu cyumweru gishize, COMESA yatangaje ko iri gukoresha uburyo bwiswe 'Variable cooperative game strategy' bugamije guhuza imbaraga mu guhangana
n’ingaruka z’ibi bihano.
COMESA yagaragaje ko
igiye gushaka amasezerano y’ubucuruzi n’abandi bafatanyabikorwa barimo Ubumwe
bw’u Burayi, Ubushinwa, Ubuyapani, u Buhinde n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo
hagati. Iri tsinda ry’ibihugu kandi rigiye kongera ubucuruzi hagati mu karere,
ndetse no gushyira imbaraga mu ishoramari mu bikorwa remezo mu rwego rwo
kugabanya kwishingikiriza ku masoko yo hanze.
Nubwo Amerika itari mu
bafatanyabikorwa bakomeye ba COMESA, uyu muryango wemeza ko ibihano byatanzwe
bishobora kugira ingaruka nini ku mikoranire mpuzamahanga y’ibihugu bigize
umuryango.
Ibi bihano kandi
byakiriwe nabi n’indi miryango ya Afurika irimo na SADC ivuga ko bisenya
intambwe yatewe binyuze mu masezerano ya AGOA. Aya masezerano amaze imyaka hafi
makumyabiri n’itanu aha bimwe mu bihugu bya Afurika amahirwe yo kohereza
ibicuruzwa muri Amerika nta misoro, bikaba byaragize uruhare mu guteza imbere
ubucuruzi n’inganda.
Aya masezerano azarangira
ku itariki 30 Nzeri 2025 kandi kugeza ubu ntiharamenyekana niba
azongerwa, bikaba byateye impungenge ku hazaza h’ubucuruzi hagati ya Amerika na
Afurika.
Icyemezo cya COMESA cyo
gutegura igisubizo gihuriweho cyatumye isiga indi miryango nka EAC n’indi iri
gutegura inama zizaba mu mpera z’uku kwezi hagamijwe gutanga igisubizo rusange
ku bihano bya Amerika.
Izi ngamba nshya zitezweho gufasha ibihugu bya Afurika gukomeza kwigira binyuze mu bufatanye, guhanga udushya no kwagura amasoko atari aya kera yonyine.