COMESA yafatiye icyemezo ibihano bya Amerika bikomeje kuzahaza ubukungu bwa Afurika

Ubukungu - 19/05/2025 10:19 AM
Share:

Umwanditsi:

COMESA yafatiye icyemezo ibihano bya Amerika bikomeje kuzahaza ubukungu bwa Afurika

Impuzamashyirahamwe y’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo COMESA, iri mu miryango ikomeye ihuza ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, iri gutegura igisubizo gihuriweho ku bihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byabangamiye ubukungu bw’ibihugu bigize uyu muryango.

COMESA igizwe n’ibihugu 19 bifite abaturage bagera kuri miliyoni 390. Muri byo, umunani bimaze kugaragaza igitutu gikomeye cyatewe n’imisoro yashyizweho na Perezida wa Amerika, Donald Trump ku bicuruzwa bituruka muri Afurika. Ibi bihano byatangiye gukurikizwa ku itariki ya kabiri Mata 2025, bigamije gukemura ubusumbane mu bucuruzi no guteza imbere inganda zo muri Amerika nk’uko Trump yabitangaje.

Ibihugu byazahajwe cyane n’ibi bihano ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Libya, Madagascar, Malawi, Mauritius, Tunisia, Zambia na Zimbabwe. Ibyo bipimo ni igipimo cy’ingaruka iyi misoro yagize ku bucuruzi hagati y’ibi bihugu na Amerika.

Mu itangazo rya politiki ryasohowe mu cyumweru gishize, COMESA yatangaje ko iri gukoresha uburyo bwiswe 'Variable cooperative game strategy' bugamije guhuza imbaraga mu guhangana n’ingaruka z’ibi bihano.

COMESA yagaragaje ko igiye gushaka amasezerano y’ubucuruzi n’abandi bafatanyabikorwa barimo Ubumwe bw’u Burayi, Ubushinwa, Ubuyapani, u Buhinde n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati. Iri tsinda ry’ibihugu kandi rigiye kongera ubucuruzi hagati mu karere, ndetse no gushyira imbaraga mu ishoramari mu bikorwa remezo mu rwego rwo kugabanya kwishingikiriza ku masoko yo hanze.

Nubwo Amerika itari mu bafatanyabikorwa bakomeye ba COMESA, uyu muryango wemeza ko ibihano byatanzwe bishobora kugira ingaruka nini ku mikoranire mpuzamahanga y’ibihugu bigize umuryango.

Ibi bihano kandi byakiriwe nabi n’indi miryango ya Afurika irimo na SADC ivuga ko bisenya intambwe yatewe binyuze mu masezerano ya AGOA. Aya masezerano amaze imyaka hafi makumyabiri n’itanu aha bimwe mu bihugu bya Afurika amahirwe yo kohereza ibicuruzwa muri Amerika nta misoro, bikaba byaragize uruhare mu guteza imbere ubucuruzi n’inganda.

Aya masezerano azarangira ku itariki 30 Nzeri 2025 kandi kugeza ubu ntiharamenyekana niba azongerwa, bikaba byateye impungenge ku hazaza h’ubucuruzi hagati ya Amerika na Afurika.

Icyemezo cya COMESA cyo gutegura igisubizo gihuriweho cyatumye isiga indi miryango nka EAC n’indi iri gutegura inama zizaba mu mpera z’uku kwezi hagamijwe gutanga igisubizo rusange ku bihano bya Amerika.

Izi ngamba nshya zitezweho gufasha ibihugu bya Afurika gukomeza kwigira binyuze mu bufatanye, guhanga udushya no kwagura amasoko atari aya kera yonyine.

COMESA yahagurukiye gushakira umuti urambye ibihano bya Amerika bikomeje gushegesha ubukungu bw'ibihugu binyamuryango


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...