Ni
igihembo yahawe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 Kanama 2025, mu
birori byabereye muri Kigali Universe, aho yagishyikirijwe na Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe.
Iki
gihembo cyatanzwe n’Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude unafite
inshingano zo kuba umujyanama wa Bwiza. Yashimye umusanzu wa Coach Gaël mu
guteza imbere umuziki w’u Rwanda, avuga ko atafashije Bwiza gusa, ahubwo
n’abandi bahanzi benshi.
Uhujimfura
yagize ati “Ntibigarukiye kuri Bwiza gusa, bigera ku bahanzi bose. Yaduhaye
ahantu heza ho gukorera ibitaramo, adufasha mu migendekere myiza y’ibikorwa
byose nta kiguzi, kugira ngo ibintu bigende neza. Uyu munsi ni Bwiza, ariko
n’abandi bose bizabageraho.”
Yongeyeho
ko yizeye ko uyu mutima wo gufasha uzakomeza gufasha uruganda rw’imyidagaduro
gutera imbere. Ati “Ntekereza ko uyu mutima mwiza wo gufasha uruganda
uzawukomeza batere imbere.”
Mu
bandi bahawe ibihembo harimo Amani, wagize uruhare rukomeye mu gutegura ibi
birori no kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 ya Bwiza.
Mu
gihe kitarenze imyaka itatu, Coach Gaël yakoze impinduka zifatika mu ruganda
rw’imyidagaduro, akorana n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, Element,
Ross Kana na Kenny Sol.
Ubufatanye
bwe n’aba bahanzi bwagaragaje uburyo bushya bwo gutekereza ku muziki, gucunga
ibikorwa by’umuhanzi no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Coach
Gaël si umuhanzi, si producer, kandi si umunyamakuru — ahubwo ni umucuruzi
wagiye mu muziki afite intego yo guhindura uburyo impano zicungwa kandi
zibyazwa umusaruro.
Yigeze
kuba Pasiteri mbere yo kwinjira mu bucuruzi n’imyidagaduro. Yize ubucuruzi
n’imiyoborere, akorera mu bigo bikomeye byo mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika
n’ahandi.
Afite
Master’s mu mibare, icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye mu Buhinde mu
ishami rya Statistics & Mathematics muri 2012, nyuma yo gutangira amasomo
muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.
Coach
Gaël ni umuntu udakunda kuba ku isonga mu itangazamakuru, ahubwo akora ibikorwa
byivugira. Abamumenye bemeza ko azi kwihangana, azi gucunga abantu, kandi yita
ku burambuye kurusha kwihutisha imishinga.
Intego
ye ni ugukora Label ifite umurongo n’imikorere ijya kumera nk’iy’ibigo byo ku
rwego mpuzamahanga. Mu myaka itatu gusa, ibikorwa bye byatangiye guhindura
isura ya ‘Label’ gakondo mu Rwanda.
Minisitiri
Olivier Nduhungirehe ashyikiriza Coach Gaël igihembo cy'ishimwe ku ruhare rwe
mu guteza imbere umuziki nyarwanda
Uhujimfura
Claude, Umuyobozi wa Kikac Music Label, ashimira Coach Gaël ku musanzu udasanzwe
mu muziki w’u Rwanda
Uhereye ibumoso: Coach Gaël, Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Uhujimfura Claude bishimira uruhare mu guteza imbere umuziki
Coach
Gaël yakozwe ku mutima mu birori by’ibihembo byamuhaye agaciro mu ruganda
rw’imyidagaduro
Coach Gael niwe washyikirije igihembo Aman washimiwe ku bw'uruhare rwe mu birori bya Bwiza
Uhujimfura Claude yavuze ko Coach Gael yabateye inkunga mu gutegura ibirori bya Bwiza, kugeza ubwo yabemereye gukorera muri Kigali Universe
PRINCE KIIIZ YAVUZE KU MINSI YA MBERE AKORERA INDIRIMBO BWIZA
MUYOBOKE YAVUZE KU RUHARE RWA COACH GAEL MU MUZIKI NYARWANDA
KANDA HANO FAYZO PRO AVUGA KU NDIRIMBO YAKOREYE BWIZA N'IYA BRUCE MELODIE NA DIAMOND