Ni igitaramo cyarimo ubwiganze bw’urubyiruko
cyane ndetse kiba igitaramo ahanini gishingiye ku kubyina bihura neza n’intego
y’iki gitaramo cyo kwizihiza izuka rya Yesu.
Umuhanzi Chryso Ndasingwa umaze
kugaragaza ubuhanga ntashidikanywaho mu kuririmba indirimbo zo kuramya zigeda
gahoro ndetse n’indirimbo zo gushima Imana zibyinitse, niwe wabanje ku
rubyiniro.
Mbere yo guha umwanya umushumba wa New
Life Bible Church Rev Dr. Charles Buregeya Mugisha, Chryso Ndasingwa yongeye
kugaragaza ubuhanga mu gucuranga saxophone ubwo yacurangaga indirimbo ‘Ntumpiteho
mukiza’ ya 36 mu ndirimbo zo gushimisha Imana.
Nyuma y’ijambo ry’Imana ryibanze
cyane ku kuzuka kwa Yesu ndetse n’icyo bivuze ku bantu bose, Chryso Ndasingwa
yatangiye kwakira ku rubyiniro bamwe mu bahanzi bari gufatanya nawe muri iki
gitaramo.
Umuhanzi wa mbere Chryso yakiriye ni
Arsene Tuyi wabanje kuvuga ubuhamya buto bw’uko bahuriye mu gitaramo hanyuma
Arsene agahura n’ikibazo cy’umucuranzi nuko Chryso araseruka aramucurangira
mwuka wera aramanuka abana nabo.
Nyuma y’ubwo buhamya buto, Arsene
Tuyi yahise aririmba indirimbo ‘Waramutse Rwanda’ ndetse asaba abantu bose
gucana amatara kugera ngo bagaragaze agaciro k’ubuntu bw’Imana ndetse no kuba
amaraso ya Yesu yaraducunguye nk’Abanyarwanda.
Nyuma y’aho umuhanzi Papi Clever yaje
ku rubyiniro hanyuma igitaramo gikomeza gufata irangi ndetse nawe aririmba
indirimbo ‘Nyuzwe n’ubucuiti bwo mu ijuru’ ya 109. Yaririmbye kandi izindi ndirimbo
zitandukanye zirimo impamvu z’ibifatika …
Mu ndirimbo yaririmbye ndetse n’abandi bahanzi baririmbye, ahanini zagarukaga ku butumwa bujyanye n’umunsi mukuru wa Pasika.
Nyuma ya Papi Clever, itsinda ry'abaramyi rya True Promises ryagiye ku rubyiniro bakomereza mu mwuka wo gushima Imana abakirisitu barimo hanyuma baririmba indirimbo zabo zamamaye zirimo “Narababariwe”, “Mfashe Umwanya”, “Ni Bande?” n’izindi.
Chryso Ndasingwa nawe yongeye kugaruka ku rubyiniro anasoza igitaramo aririmba indirimbo “Ngwino Urebe” na “Ni nziza.”zose yafatanyaga n'abaje kumushyigikira mu gitaramo cye kuko zisanzwe ari indirimbo zizwi hose.
Chryso Ndasingwa yashimiye
abitabiriye igitaramo ‘Easter Experience’ cyari kigamije kwifatanya n’abakirisitu
bose kwiziha umunsi mukuru wa pasika mu rwego rwo kugera mgo abantu bose bamenye
uko bakwiye kwitwa ku wabacunguriwe.
Kubera ko iki gitaramo cyabereye I Rusororo ahasa nk’aho ari hirya y’umujyi gato, abatabashije kuhagera bakurikiraniye iki gitaramo kuri murandasi.
Agasaro Tracy niwe wayoboye igitaramo 'Easter Experience' cyabereye ku Intare Arena kigamije kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika
Umuhanzi Chryso Ndasingwa niwe wabanje ku rubyiniro mu gitaramo 'Easter Experience' yari yateguye
Mu gice cya mbere cy'igitaramo cye, umuhanzi Chryso yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo 'Wahozeho' indirimbo yitiriye album aheruka kumurikira muri BK Arena
Chryso Ndasingwa yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu gucuranga Saxophone
Umuhanzi Arsene Tuyi yifatanyije na Chryso mu gitaramo 'Easter Experience'
Papi Clever nawe yataramiye abitabiriye igitaramo 'Easter Experience' cyateguwe n'umuhanzi Chryso Ndasingwa
Itsinda ry'abaramyi rya True Promises naryo ryanyuze imitima y'abitabiriye igitaramo 'Easter Experience'
Abarimo Rev. Dr Charles Mugisha bari mu bihumbi by'abakirisitu bitabiriye igitaramo 'Easter Experience' cya Chryso Ndasingwa