Ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025 ni bwo Chryso na Sharon bambikanye impeta y'urudashira, bahamya isezerano ryo kubana akaramata imbere y'Imana n'imbere y'inshuti n'imiryango. Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali mu rusengero rwa New Life Bible Church. Uyu muhango wabimburiwe n'uwo gusana no gukwa nawo wabaye kuri uwo munsi.
Ubukwe bwabo bwahinduriwe itariki kuko impapuro z'ubutumire zagaragazaga ko gusezerana imbere y'Imana bizaba tariki 22 Ugushyingo 2025. Itariki yaje guhunduka, birangira basezeranye ku wa 17 Ukwakira 2025, ndetse bigirwa ibanga rikomeye.
Ku wa 21 Kamena 2025 ari bwo Chryso Ndasingwa yafashe irembo. Tariki ya 04 Nzeri 2025 ni bwo basezeranye imbere y'amategeko ya Leta. Inkuru y'ubukwe bwabo yashyuhije cyane itangazamakuru bitewe n'uko ritigeze rimenya cyane iby'urukundo rwabo mbere y'uko banzura kurushinga, byaratunguranye cyane!.
Ubukwe bwabo bwamenyekanye tariki ya 22 Kamena 2025 ubwo hasakazwaga amashusho yumvikanyemo inshuro nyinshi ijwi rivuga ngo "Dufie Ubukwe". Ni amashusho yagaragayemo Sharon Gatete n'abandi benshi bo mu muryango we n'inshuti ze zirimo n'abanyamahanga bari mu bishimo bikomeye.
Ubwo Chryso yagarukaga kuri Sharon Gatete mbere y'uko bimenyekana ko bakundana, icyo gihe bakaba bari barimo bashyira hanze indirimbo bakoranye, yavuze ari umukobwa ukunda Imana kandi afite ijwi ryiza kandi bose bakaba bahuje intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu kuririmba.
Yabwiye inyaRwanda ati: “Sharon ni umuramyi mwiza ufite ijwi ryiza kandi akunda Imana. Twarahuye nyuma twumva ko dufite intego zimwe zo guteza imbere ubutumwa bw’Imana binyuze mu muziki. Umuziki we ni mwiza kandi atanga ibyiringiro ndetse akaba ashishikajwe no gukorera Imana".
Aba bombi bamaze gukorana indirimbo ebyiri: "Yanyishyuriye", "Wera Wera Wera". Nyuma yo kurushinga, bitezweho kuririmbana nk'umugabo n'umugore mu itsinda "Chryso And Sharon".
Chryso Ndasingwa ni umuramyi ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel, akaba yaramamaye cyane ubwo yuzuzaga BK Arena ku wa 05/05/2024 mu gitaramo cye cya mbere. Yavukiye i Nyamirambo, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.
Ni mu gihe umugore we Sharon Gatete ari umunyempano wize umuziki ku Nyundo ndetse ari kuwuminuzamo muri Kaminuza yo muri Kenya. Akunzwe cyane mu ndirimbo "Inkuru nziza". Yifuza gukomeza kwiga umuziki kugera ku rwego rwa PhD. Uretse kuririmba ku giti cye, yanamamaye mu itsinda rya Kingdom of God Ministries.
Kuri ubu Chryso Ndasingwa ari mu myiteguro y'igitaramo kizabera mu Bubili, kikaba cyarateguwe na Divine Grace Entertainment. Iki gitaramo kizaba kuwa 23 Ugushyingo 2025. Amakuru ahari ni uko ashoborav kuzakijyamo ari kumwe na Sharon Gatete.
Chryso na Sharon ku munsi w'ubukwe bwabo bwari butegerejwe na benshi
Chryso na Sharon basezeranye imbere y'Imana mu birori byabaye kuwa Gatanu w'iki cyumweru
Byari ibyishimo bikomeye kuri Sharon na Chryso nyuma yo kwambikana impeta y'urudashira
Chryso na Sharon bitezweho gukora itsinda rikomeye mu muziki wa Gospel
Ifoto ya mbere yagiye hanze ishimangira urukundo rwa Chryso na Sharon, icyo bari berekanywe mu rusengero