Chriss Eazy yahagurutse ku Kibuga
Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 24
Mata 2025, yerekeza i Warsaw, aho igitaramo kizabera kuri uyu wa Gatandatu,
tariki 26 Mata 2025.
Ni igitaramo kiri mu rugendo rw’ibitaramo
Chriss Eazy ari gukorera ku Mugabane w’u Burayi, ari kumwe n’abandi bahanzi
batandukanye. Nubwo agiye ari wenyine, umujyanama we Bugingo Bonny uzwi nka
Junior Giti, yahisemo kuguma i Kigali.
Mbere yo guhaguruka, Chriss Eazy yari
asoje imirimo yo gutunganya indirimbo nshya ‘Foromiana’ yahuriyemo na The Ben
na Kevin Kade. Iyi ndirimbo izaba iri kuri Album nshya ya Kevin Kade na Chriss
Eazy izasohoka mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Junior Giti yabwiye InyaRwanda ko nyuma
y’igitaramo cyo muri Poland, Chriss Eazy azakomereza ibikorwa bye mu Bufaransa
aho azataramira mu Mujyi wa Lyon ku wa Gicurasi 2, 2025, ndetse no ku wa
Gicurasi 10, 2025 mu Mujyi wa Lille.
Chriss Eazy yatangiye kwamamara mu 2020
binyuze mu ndirimbo ‘Amashu’ yatumye azamuka mu buryo bugaragara. Yaje
gukomerezaho n’izindi ndirimbo zakunzwe cyane nka: Inana, Fasta, n’izindi.
Sambolera – imwe mu ndirimbo zimaze
kumushyira mu bakunzwe cyane muri iyi minsi. Yamenyekanye cyane kubera uburyo
ashyira imbaraga mu myandikire y’indirimbo, umwimerere w’amajwi ye ndetse
n’udushya mu mashusho y’indirimbo asohora.
Ku ruhando rw’ibitaramo, Chriss Eazy
yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye mu Rwanda birimo nka Iwacu Muzika
Festival, ndetse no mu bindi birori. Yanatumiwe mu bindi bitaramo bikomeye
byabereye mu mijyi itandukanye nka Rubavu, Huye, na Musanze.
Uretse imbere mu gihugu, amaze no
gutaramira mu mahanga harimo Uganda, Burundi, aho yagiye kwagura izina rye ku
rwego mpuzamahanga. Kuri ubu, ari mu bahanzi bahagaze neza muri muzika
nyarwanda, ndetse yitezweho byinshi mu gihe kiri imbere.
Poland,
aho Chriss Eazy na Joeboy bagiye gutaramira
Poland iri mu bihugu by’i Burayi bigenda
bigaragaza ubushake n’ubushobozi mu kwakira ibitaramo by’abahanzi mpuzamahanga,
cyane cyane mu mijyi minini nk’uwa Warsaw, Kraków, Wrocław na Gdańsk.
Iki gihugu gifite ibikorwaremezo bigezweho
birimo nk’inyubako zigezweho zakira ibitaramo bikomeye, harimo: Tauron Arena
Kraków – imwe mu nyubako nini yo hagati i Burayi, Atlas Arena i Lodz; COS
Torwar i Warsaw – yakira ibitaramo by’abahanzi bakomeye mpuzamahanga.
Ibi bituma igihugu kiba ahantu heza ho
gukorera ibitaramo binini kandi biteguye neza.
Poland ifite urubyiruko rwinshi rukunda
umuziki, ndetse rukururwa cyane n’imiziki y’ahandi harimo Afrobeats, Dancehall,
Reggaeton, Hip Hop, na Pop. Abahanzi nka Burna Boy, Wizkid, Davido, J Balvin
n’abandi bamaze kuhakorera ibitaramo bikomeye.
Mu myaka yashize, Poland yakiriye
ibitaramo by’abahanzi nka: Dua Lipa, Imagine Dragons, The Weeknd, Post Malone, Burna
Boy n’abandi. Ibi bigaragaza ko igenda iba ihuriro ry’imyidagaduro ku rwego
mpuzamahanga.
Mu mijyi nka Warsaw, hariho urubyiruko
rw’Abanyafurika, Abanyarwanda n’abavuga Icyongereza bakunda ibitaramo, bikaba
binorohera abahanzi bo muri Afurika kubona abafana n’amasoko mashya y’umuziki.
Poland ifite amategeko adahambaye ku
bitaramo by’imyidagaduro, kandi abayobozi bagenda bafasha abategura ibitaramo
kubona ibyemezo vuba, byatumye iba imwe mu ntego z’abahanzi bashaka kwagura
ibikorwa byabo i Burayi.
Chriss Eazy yamaze kugera mu Mujyi wa
Warsaw muri Poland, aho ategerejwe mu gitaramo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki
26 Mata 2025
Chriss Eazy ategerejwe mu bitaramo bibiri
azakorera mu gihugu cy’u Bufaransa ku nshuro ye ya mbere
Chriss Eazy kuva mu myaka ine ishize ari
mu muziki yagaragaje imbaraga mu bitaramo yagiye ahorera hirya no hino ku Isi