Mu kiganiro yagiranye na
Aziza Major wa NoreTV, Chioma yavuze ko Davido yamufashije kurenga imbogamizi
nyinshi yahuye na zo mu buzima, akamuha umwanya n’imbaraga zo gukurikirana ibyo
yifuza gukora, bitandukanye n’inshingano zo mu rugo.
Yaagize ati: “David ahora yita ku byo
nshaka kugeraho. Nahuye n’ibihe bikomeye mu buzima, ariko buri gihe arambaza
ati: ‘Chi, uretse ibyo byose, ni iki wifuza gukora koko?’"
Chioma yavuze kandi ko we
na Davido bafite imigambi n’imishinga itandukanye bari gutegura, bateganya
kuzashyira ahabona mu mwaka utaha.
Ibi yabitangaje nyuma
y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, aba bombi bakoze ubukwe bw’akataraboneka
bwabereye mu mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwitabiriwe
n’abashyitsi b’icyubahiro barimo ibyamamare mu muziki, muri politiki no mu
bucuruzi.
Ubukwe bwa Davido na
Chioma bwari bumaze igihe butegerejwe n’abantu benshi, bukaba bwarabaye kimwe
mu birori bikomeye by’ubukwe muri uyu mwaka muri Afurika no ku isi muri
rusange.
Davido
na Chioma Avril Adeleke: Urugendo rw’Urukundo rutangaje rwatangiriye mu 2017
Davido, ni umubyeyi
w’umwana we n’umufana we ukomeye, bahuye mu buryo butunguranye ariko bwaje
gusiga isura ikomeye mu buzima bwabo.
Urukundo rwabo rwafashe
intera mu mwaka wa 2017, igihe Davido yari mu rugendo rw’ubukwe bwe bwa mbere
ariko akomeje gushaka uwo bazabana ubuzima bwa burundu.
Chioma, wari usanzwe
ukora mu byo gutegura ibirori ndetse akaba n’umufana ukomeye wa Davido, bamaze
kumenyana batangira kugirana umubano wihariye ushingiye ku rukundo no kubahana.
Mu minsi ya mbere,
bahuraga kenshi mu birori bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho
Davido yagaragarizaga ko yishimira umwihariko wa Chioma.
Mu myaka yakurikiyeho,
Davido yagiye agaragaza urukundo rwe kuri Chioma ku mugaragaro, cyane cyane mu
ndirimbo ze aho yagiye amuvugaho mu buryo bwuzuye amarangamutima n’ishimwe.
Ibi byatumye urukundo
rwabo rumenyekana cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, biba
ikimenyabose ku bafana n’abakunzi b’umuziki wa Afurika.
Nta gihe kinini batangiye
kubana ubuzima bufite urukundo rwimbitse, maze mu mwaka wa 2020 batangaza ko
batekereje kubaka urugo hamwe, bahita batangira gutegura ubukwe bwabo.
Ubukwe bwa Davido na
Chioma bwabereye i Dubai mu buryo bwihariye muri Kamena 2022, bukurikirwa
n’ubukwe bwagutse cyane bateganyije mu 2025 buzabera i Miami, aho Davido
yatangaje ko yashoye miliyoni $3.7 mu gutegura iyi seremonie.
Uyu mubano n’urukundo rwabo byahinduye ubuzima bw’umuhanzi Davido ndetse bituma na Chioma aba umwe mu bagore b’icyamamare bafite ijambo rikomeye mu muziki n’imibereho y’abafite izina muri Afurika.
Aba bombi bakoreye ubukwe bw'akataraboneka i Miami
Chioma asobanura Davido nk'urumuri rwaje mu buzima bwe nyuma y'ibihe by'umwijima yanyuzemo
Ibyishimo ni byose kuri Chioma na Davido bamaze gushyingiranwa imbere y'Imana n'abantu