Chioma uherutse gushyingiranwa na Davido yamushimiye uko adahwema gushyigikira inzozi ze

Imyidagaduro - 11/08/2025 7:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Chioma uherutse gushyingiranwa na Davido yamushimiye uko adahwema gushyigikira inzozi ze

Chioma Rowland, umugore w’umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ko umugabo we yamubereye inshuti ikomeye n’umufasha wita ku nzozi ze, akamufasha kuzigeraho mu buryo buhoraho.

Mu kiganiro yagiranye na Aziza Major wa NoreTV, Chioma yavuze ko Davido yamufashije kurenga imbogamizi nyinshi yahuye na zo mu buzima, akamuha umwanya n’imbaraga zo gukurikirana ibyo yifuza gukora, bitandukanye n’inshingano zo mu rugo.

Yaagize ati: “David ahora yita ku byo nshaka kugeraho. Nahuye n’ibihe bikomeye mu buzima, ariko buri gihe arambaza ati: ‘Chi, uretse ibyo byose, ni iki wifuza gukora koko?’"

Chioma yavuze kandi ko we na Davido bafite imigambi n’imishinga itandukanye bari gutegura, bateganya kuzashyira ahabona mu mwaka utaha.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, aba bombi bakoze ubukwe bw’akataraboneka bwabereye mu mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwitabiriwe n’abashyitsi b’icyubahiro barimo ibyamamare mu muziki, muri politiki no mu bucuruzi.

Ubukwe bwa Davido na Chioma bwari bumaze igihe butegerejwe n’abantu benshi, bukaba bwarabaye kimwe mu birori bikomeye by’ubukwe muri uyu mwaka muri Afurika no ku isi muri rusange.

Davido na Chioma Avril Adeleke: Urugendo rw’Urukundo rutangaje rwatangiriye mu 2017

Davido, ni umubyeyi w’umwana we n’umufana we ukomeye, bahuye mu buryo butunguranye ariko bwaje gusiga isura ikomeye mu buzima bwabo.

Urukundo rwabo rwafashe intera mu mwaka wa 2017, igihe Davido yari mu rugendo rw’ubukwe bwe bwa mbere ariko akomeje gushaka uwo bazabana ubuzima bwa burundu.

Chioma, wari usanzwe ukora mu byo gutegura ibirori ndetse akaba n’umufana ukomeye wa Davido, bamaze kumenyana batangira kugirana umubano wihariye ushingiye ku rukundo no kubahana.

Mu minsi ya mbere, bahuraga kenshi mu birori bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho Davido yagaragarizaga ko yishimira umwihariko wa Chioma.

Mu myaka yakurikiyeho, Davido yagiye agaragaza urukundo rwe kuri Chioma ku mugaragaro, cyane cyane mu ndirimbo ze aho yagiye amuvugaho mu buryo bwuzuye amarangamutima n’ishimwe.

Ibi byatumye urukundo rwabo rumenyekana cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, biba ikimenyabose ku bafana n’abakunzi b’umuziki wa Afurika.

Nta gihe kinini batangiye kubana ubuzima bufite urukundo rwimbitse, maze mu mwaka wa 2020 batangaza ko batekereje kubaka urugo hamwe, bahita batangira gutegura ubukwe bwabo.

Ubukwe bwa Davido na Chioma bwabereye i Dubai mu buryo bwihariye muri Kamena 2022, bukurikirwa n’ubukwe bwagutse cyane bateganyije mu 2025 buzabera i Miami, aho Davido yatangaje ko yashoye miliyoni $3.7 mu gutegura iyi seremonie.

Uyu mubano n’urukundo rwabo byahinduye ubuzima bw’umuhanzi Davido ndetse bituma na Chioma aba umwe mu bagore b’icyamamare bafite ijambo rikomeye mu muziki n’imibereho y’abafite izina muri Afurika.

Chioma yashimiye Davido wamubereye umugabo ukwiye

Aba bombi bakoreye ubukwe bw'akataraboneka i Miami

Chioma asobanura Davido nk'urumuri rwaje mu buzima bwe nyuma y'ibihe by'umwijima yanyuzemo

Ibyishimo ni byose kuri Chioma na Davido bamaze gushyingiranwa imbere y'Imana n'abantu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...