Bombi
ni abaririmbyi b’abanyamwuka bafite intego yo kugeza ijambo ry’Imana kuri
benshi, by’umwihariko barushaho kuba urugero rwiza nk’umugabo n’umugore
bakorana umurimo w’Imana mu bumwe no mu rukundo.
Chichi
na Vovo bakomoka i Mulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko
bafite inkomoko mu Rwanda. Bamenyanye mu 2015, baza gushyingiranwa mu 2020,
hanyuma mu 2023 batangiza itsinda ryabo bwite rikora umuziki wa Gospel.
Bemeza
ko mu 2022 ari bwo bumvise neza umuhamagaro wihariye wo guhaguruka bakabwira
abantu ubutumwa bwiza banyujije mu bihangano.
Bombi
batangaza ko indirimbo zabo zishingiye ku kuri ku butumwa bwiza bwa Yesu
Kristo, buha abantu ibyiringiro, bukongera kwizera no kubafasha gukura mu
mwuka.
Chichi
yabwiye InyaRwanda, ko biyemeje kurushaho kongera imbaraga no gukorana n’abandi
bahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwo, kugira ngo Gospel nyarwanda ikomeze gukura
no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Indirimbo
yabo nshya ‘Mbega Igitaramo’ ifite ubutumwa bwihariye bwo gukumbuza abizera
ibyiza by’ijuru, ikabibutsa ko hari ibyo Imana yabateguriye kandi ko hari
ibirori bikomeye bizabera mu ijuru ku munsi w’Imana.
Iyi
ndirimbo ije isanga izindi zagiye zibafasha kubaka umurimo wabo zirimo
Twaremwe, Juru we Tegeka, Amani n’izindi.
Chichi
afite amateka akomeye muri Gospel nyarwanda. Yagize uruhare rugaragara mu
gukomera kwa Gisubizo Ministries, ari no mu bayihimbiye zimwe mu ndirimbo
zakunzwe cyane nka Nta Mana na Buzima, Uruwera n’izindi.
Yagize
ati: “Njyewe n’umufasha wanjye twaririmbaga muri Gisubizo Ministries ifite
icyicaro mu Mujyi Kampala. Gusa, njyewe nanaririmbye no muri Gisubizo ya
Kigali.” -Uruhare rwe rwagize ingaruka nziza ku ikura ry’iri tsinda rikomeye mu
Rwanda.
Kuba
umugabo n’umugore bakorana umurimo w’Imana binyuze mu muziki wa Gospel ni
ikintu gifite agaciro gakomeye. Bibyara ubumwe, guhuza intego z’ubuzima
n’umuhamagaro, kandi bikagaragaza ishusho nyayo y’urugo rwubatse ku Mana. Abo
nk’aba baba bashobora kwiyubaka nk’umuryango, ariko bakanubaka abandi mu buryo
bw’umwuka.
Mu
buryo bwagutse, urugo nk’urwabo rutanga ishusho y’uko Gospel itari amagambo
gusa, ahubwo ari ubuzima bwimbitse bw’abantu bemeye gukorera Imana batizigama,
bakabikora mu mucyo, mu rukundo no mu bumwe. Kandi bitera imbaraga n’abandi
bashakanye baba bafite umuhamagaro nk’uwo ariko batinya gutangira.
Chichi
na Vovo bemeza ko umuryango wubakiye ku Mana ushobora guhinduka isoko
y’umugisha ku bantu benshi. Bifashishije ingabire bahawe, biyemeje gukomeza
gufasha abantu kumenya Imana binyuze mu ndirimbo, bagatera imbaraga abandi
baririmbyi ndetse n’abashakanye bafite indoto zo gukorera Imana.
“Mbega
igitaramo!” — Chichi na Vovo bashyize hanze indirimbo nshya ikumbuza abizera
ibyiza by’ijuru
Bombi
baturutse i Mulenge, bakomereza umurimo w’Imana mu Rwanda no mu mahanga
Chichi
n’umugore we Vovo barakataje mu muziki wa Gospel nk’itsinda ry’abashakanye
bafite umuhamagaro umwe
“Twumvise
Umwuka Wera aduhamagara mu 2022… Turavuga ubutumwa mu ndirimbo.”
Chichi yagize uruhare rukomeye mu kumenyekana kwa Gisubizo Ministries binyuze mu ndirimbo nka ‘Nta Mana na Buzima’ n’‘Uruwera’
Indirimbo zabo zubakiye ku gakiza no gukura mu mwuka- Niho Chichi na Vovo bavuga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MBEGA IGITARAMO' YA CHICHI NA VOVO