Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri saa tatu z'ijoro kuri Emirates Stadium. Umukino watangiye ikipe ya Paris Saint-Germain ihererekanya neza. Bidatinze ku munota wa 4 gusa Paris Saint-Germain yahise ifungura amazamu ku mupira Khvicha Kvratskhelia yahaye Ousmane Dembélé nawe arekura ishoti akoresheje ukuguru kw'ibumoso riragenda rikubita igiti cy'izamu rijya mu nshundura.
Nyuma y'uko PSG ifunguye amazamu yakomeje gukina yisanzuye igera imbere y'izamu rya Arsenal buri mwanya. Hari aho Achraf Hakim yazamuye umupira mwiza ubundi Vitinha ashyiraho umutwe gusa David Raya aba maso.
Uko iminota yashiraga Arsenal yagendaga yinjira mu mukino abakinnyi bayo barimo Leandre Trossard bakagerageza kurekura amashoti gusa umunyezamu wa Paris Saint-Germain akaba ibamba.
Ku munota wa 30 David Raya yatabaye Arsenal ku ishoti rikomeye ryarekuwe na Desire Doué ari inyuma y'urubuga rw'amahina.
Ku munota w 39 Arsenal yari ibonye igitego habura gato ku mupira mwiza Bukayo Saka yazamukanye acenga yinjira mu rubuga rw'amahina awuzamura imbere y'izamu Gabriel Martinelli awukozaho ukuguru unyura hepfo y'izamu gusa n'ubundi yari yaraririye
Mbere y'uko yuko igice cya mbere kirangira Arsenal yarase igitego kitaratwa ku mupira watewe na Myles Lewis-Skelly, Arsenal yinjira mu rubuga rw'amahina imbere y'umunyezamu wahise akuramo ishoti.
Igice cya kabiri kigitanfura Arsenal yari ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mikel Merino akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Declan Rice gusa umusifuzi yerekana ko habayemo kurarira.
Arsenal yakomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu rya PSG ariko Gianluigi Donnarumma akaba ibamba.
Paris Saint-Germain yaje kongera gukina neza igabanya igitutu yari yashyizweho ndetse ikora impinduka mu kibuga havamo Ousmane Dembélé na Desire Doué hajyamo Bradley Barcola na Goncalo Ramos.
Ku munota wa 85 Bradley Barcola yashoboraga gutsinda igitego cya 2 cya Paris Saint-Germain aho yari asigaranye n'umunyezamu gusa yarekuye ishoti rinyura ruguru y'izamu gato cyane.
Umukino warangiye Paris Saint-Germain itsinze igitego 1-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu w'icyumweru gitaha kuri Parc des Princes mu Bufaransa.
Ousmane Dembélé yishimira igitego yatsinze
Bukayo Saka wari witezweho byinshi ntabwo byamukundiye imbere ya PSG