Cassie uheruka gushinja P Diddy yajyanywe mu bitaro

Imyidagaduro - 28/05/2025 9:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Cassie uheruka gushinja P Diddy yajyanywe mu bitaro

Nyuma y’iminsi micye atanze ubuhamya mu rubanza ruri kuregwamo P Diddy, Cassie Ventura yajyanywe mu bitaro by’abagore bari ku bise cyane ko yatanze ubuhamya afite inda y’amezi umunani.

Cassie yajyanywe mu bitaro byo muri New York City, mu gice cyagenewe cyo kwakira no kuvura abagore babyara, nk’uko byemejwe n’umuntu wa hafi wabibwiye ikinyamakuru PEOPLE. Iyi nkuru ije hashize ibyumweru bibiri uyu muhanzikazi ufite inda y’imvutsi arangije gutanga ubuhamya bwe bw’iminsi ine mu rubanza rwa Sean "Diddy" Combs.

P Diddy washinze Bad Boy Records, ashinjwa ibyaha birimo ubucuruzi bw’abantu (sex trafficking) gutwara abantu agamije kubasambanya, ariko we akabihakana avuga ko ari umwere.

Ventura wari umwe mu batangabuhamya b’ingenzi ku ruhande rw’ubushinjacyaha, yari atwite inda y’amezi 8 n’igice ubwo yatangaga ubuhamya bwe, dore ko yavuze ibintu bikomeye byabaye mu gihe cy’imyaka 11 yamaze abana na Combs. Abahagarariye Ventura na Fine ntibahise bagira icyo batangaza kuri iyi nkuru ubwo PEOPLE yabageragezaga kuvugisha.

Cassie ntiyari wenyine ubwo yavugaga ku byo yakorewe mu gihe cy’umubano we na Diddy. Umugabo we Alex, yamuhaye inkunga ikomeye, haba mu rukiko no hanze yarwo, mu gihe cyo gutanga ubuhamya.

The Blast yatangaje ko ubwo Cassie yari arangije gutanga ubuhamya bwe, Alex Fine yasohoye itangazo rirerire ririmo amagambo yuzuye ishimwe n’ubutumwa agenera umugore we.

Cassie Ventura yabaye umukunzi wa P Diddy igihe kirekire kandi banabanye igihe kirekire akaba ari n'umwe mu bakubitwaga cyane


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...