Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mbere y’umukino ukomeye wa El Clasico Real Madrid igomba gukina na FC Barcelona kuri iki cyumweru, Ancelotti yavuze ko ibikorwa bya Alonso mu Budage bishimangira ubushobozi afite nk’umutoza w’umuhanga. Ati “Yakoze akazi k’indashyikirwa. Afite amarembo afunguye muri Real kuko yagaragaje ko ari umwe mu batoza beza ku isi,”
Ku wa Gatanu ushize, Xabi Alonso yatangaje ko azasezera muri Bayer Leverkusen ku mpera z’uyu mwaka w’imikino. Ibi byahise byongera ingufu inkuru ivuga ko azasimbura Carlo Ancelotti muri Real Madrid, igihe azaba asezeye ku mugaragaro.
Alonso yagiye amenyekana cyane mu Budage nyuma yo gufasha Leverkusen kwegukana igikombe cya Bundesliga nta mukino n’umwe batsinzwe, ndetse anakubita agatoki ku kandi atwara n’igikombe cy’igihugu (DFB Pokal) mu mwaka we wa mbere nk’umutoza mukuru.
Uyu Munya-Espagne w’imyaka 43 kandi, afite amateka akomeye muri Real Madrid nk’umukinnyi, aho yayifashije kwegukana Champions League mu 2014.
Nubwo ibihuha bikomeza gukwirakwira bivuga ko Ancelotti azerekeza gutoza ikipe y’igihugu ya Brazil, uyu mutoza w’imyaka 65 yanze kugira icyo atangaza ku hazaza he. “Ubumwe bwanjye na Real Madrid ntibuzigera burangira. Buzakomeza kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwanjye".
Ancelotti amaze gutwara ibikombe 15 muri Real Madrid aho umwaka ushize yayihesheje Champions League na La Liga icyarimwe. Gusa muri uyu mwaka, irushwa amanota ane na FC Barcelona, habura imikino ine ngo shampiyona irangire, bikaba bishoboka ko irangiza idatwaye igikombe na kimwe.
Ancelotti yemeza ko Xabi Alonso ari mu batoza beza isi ifite
Xabi Alonso ntabwo azaba ari mushya muri Real Madrid kuko yanayikiniye