Caribbean: Umwana w’amezi 7 yapfuye nyuma yo guhanuka ku gitanda

Hanze - 16/04/2025 9:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Caribbean: Umwana w’amezi 7 yapfuye nyuma yo guhanuka ku gitanda

Tommy Taylor-Mclean, umwana w’amezi arindwi, yitabye Imana nyuma yo kugwa avuye ku gitanda ku munsi wa mbere w’urugendo rw’umuryango we ku kirwa cya St Lucia mu nyanja ya Caribbean.

Uyu mwana ukomoka i Upminster, mu Burasirazuba bwa London, yari kumwe n’ababyeyi be ubwo iyi mpanuka yabaga. Nubwo yabanje kugaragara nk’umeze neza, ubuzima bwe bwaje kuzamba, ahita ajyanwa mu bitaro, ariko birangira yitabye Imana ku wa 2 Mata azize kuvira mu bwonko.

Urukiko rwa East London rwatangaje ko isuzuma ry’umurambo ryakorewe muri St Lucia, ariko ibisobanuro by’iryo perereza ntibiregerwanywa mu buryo bwuzuye. Umucamanza mukuru Graeme Irvine yavuze ko yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza (FCDO) kugira ngo ibimenyetso byose by’ingenzi byakusanyijwe muri St Lucia biboneke, anategeka ko hakorwa andi masuzuma y’ubuvuzi mu Bwongereza.

Yagize ati: “Iyi ni inkuru ibabaje cyane. Duhaye ubutumwa bw’ihumure umuryango wa Tommy ku byababayeho." Urubanza nyirizina ruteganyijwe ku itariki ya 24 Ugushyingo 2025 nk'uko tubikesha The Sun.

Ababyeyi ba Tommy batangije urubuga rwa GoFundMe rwo gukusanya inkunga igenewe ibitaro bya St Lucia byamwakiriye. Mu butumwa bwabo, bavuze ko “bazahora bamwibuka nk’umwana mwiza wazanaga ibyishimo ku bantu bose." Iyi nkunga imaze kurenza £13,000, igamije gutera inkunga serivisi za pediatrie kugira ngo abandi bana bazafashwe neza.


Umwanditsi:

Yanditswe 16/04/2025 9:03 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...