Uretse kuba ikibuga cy'indege cyiza muri Afurika, iki kibuga cyanahawe ibindi bihembo gikesha kuba gifite abakozi batanga serivisi nziza ndetse no kugira isuku kurusha ibindi bibuga byose byo ku mugabane. Ibi byashimangiwe n'ibyavuye mu bushakashatsi bwa Skytrax byasohowe ku wa Kabiri tariki 15 Mata 2025.
Skytrax Awards: Ibyavuye mu bushakashatsi mpuzamahanga
Ibihembo bya Skytrax
byatanzwe hashingiwe ku bushakashatsi bwakorewe ku bagenzi hagati ya Kanama
2024 na Gashyantare 2025. Abagenzi baturutse mu bihugu birenga 100 batoye
ibibuga 575 ku Isi, hibandwa ku buryo abantu bishimira serivisi zirimo
kwinjira, kugura, gucungirwa umutekano no kwinjira mu ndege.
Singapore Changi Airport
ni cyo cya mbere ku Isi
Mu gihe Cape Town yahawe
igihembo muri Afurika, ku rwego rw’Isi ikibuga cyahize ibindi ni icya Singapore Changi Airport,
cyanahawe ibindi bihembo bitatu birimo kuba gifite amafunguro meza, ubwiherero busukuye
no kuba ari cyo cyiza muri Aziya.
Cape Town: Ikibuga gihora
gihiga ibindi
Cape Town International
Airport cyari giherutse no kuza ku isonga muri Afurika mu bipimo byakozwe na AirHelp
mu 2024. Icyo gihe, cyagize amanota 8.50, aho cyashimwe cyane ku bijyanye
n’ingendo zijyanye n’igihe (8.6) no ku gushimwa n’abakiliya (8.4).
Johannesburg nayo iri mu
bya mbere ku Isi
Afurika y’Epfo yagaragaje
ubudahangarwa, kuko n’Ikibuga Mpuzamahanga cya Johannesburg cyaje ku mwanya wa
6 ku Isi. Cyagize amanota 8.29, gishimirwa uburyo gikora neza n’uko abagenzi
bakigirira icyizere (amanota 8.3).