Iki kigo gishya mu karere ka Musanze gifite ubushobozi bwo kwakira abana 150 ku munsi. Ni intambwe ikomeye mu bijyanye no guteza imbere gahunda z'uburezi budaheza. Ni ikigo kandi kizafasha abana bafite ubumuga kubona uburezi bukwiye kandi bufite ireme.
Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, Cherif KEITA, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri CANAL+ Rwanda, yashimangiye ko iki gikorwa gihuje neza n’inshingano CANAL+ yihaye mu bijyanye no kwita ku mibereho myiza y’abaturage, ishingiye ku nkingi eshatu: uburezi, iterambere ry’abagore, no kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati: “Iki gikorwa gihuje neza n’inshingano twihaye zo kwita ku mibereho myiza y’abaturage: uburezi, iterambere ry’abagore, no kubungabunga ibidukikije. Twizera tudashidikanya ko buri mwana ndetse n’umunyarwanda wese, akwiriye kubona uburezi bufite ireme.”
Usibye inkunga isanzwe y’amafaranga CANAL+ Rwanda itanga ku muryango Hope and Homes, harimo kwishyura amafaranga y’ishuri no gutanga ibikoresho by’ishuri ku bana, yanatanze televiziyo ndetse n’ifatabuguzi ry’ubuntu kugira ngo abana barusheho kubona uburyo bwo kwiga no kwiteza imbere ejo hazaza binyuze muri gahunda z’uburezi n’imyidagaduro zitambuka ku mashene atandukanye. Ibi bibafasha kongera ubumenyi, guhanga udushya, kwidagadura no kugera ku nzozi zabo.
Binyuze muri ubu bufatanye, CANAL+ Rwanda yongeye gushimangira itari mu Rwanda mu rwego rwo gukora ubucuruzi gusa ahubwo ihari mu rwego rwo gufasha gukora n’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Hope and Homes na CANAL+ Rwanda bafunguye ku mugaragaro ikigo gitanga uburezi budaheza cyitwa Ubumwe Community Center (UCC)