Ni indirimbo iri kuri Album ya kabiri uyu muramyi ari
gukoraho, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwibanda ku rukundo
rwa Kristo wemeye gutanga ubuzima bwe kugira ngo abanyabyaha bababarirwe.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Yves Rwagasore yagize ati: “Iyi ndirimbo yitwa 'Narababariwe', ni
imwe mu zigize album vol.2 yanjye. Ifite ubutumwa bushingiye gakiza, imbabazi
z’Imana no gukomera kwayo. Iyi ndirimbo nayihimbye nyuma yo gutekereza ku
murimo Kristo yakoze, nk’uko tubisanga mu Befeso 2:4.”
Yagarutse no ku mbogamizi abahanzi bahura na zo iyo batuye mu mahanga, avuga ko gukora umuziki bigorana bitewe n’imirimo myinshi no kubura abatunganya indirimbo.
Ati: “Ubuzima butuma abantu bihugiraho cyane,
bikagorana kubona umwanya wo gukora umuziki. Gusa navuga ko impamvu
y’umuhamagaro igusunikira mu gukora kabone nubwo biba bigoye Imana ishoboza
umuntu.”
Ku wa 14 Ukuboza 2024, nibwo
Yves yakoze igitaramo yise Glorious
Hymns Live Concert, cyabereye Ottawa muri Canada, cyitabirwa n’abantu
batandukanye. Yari yatumiyemo Jasper
Worship Team, itsinda rikorera umurimo w’Imana mu Itorero Evangelical
Hermon Church.
Abihamya yagize ati: “Igitaramo cyagenze neza cyane. Mpora nzirikana
urukundo neretswe n’abacyitabiriye. Twagize ibihe byiza, kandi Uwiteka yari
kumwe natwe.”
Uyu muramyi asoza avuga
ko azakomeza kwamamaza ineza ya Kristo aho ari hose. Ati: “Nzavuga hose ineza nagiriwe na Yesu Kristo.
Kuko ni we nzira, ukuri n’ubugingo. Iyo umwizeye ukamwakira, ubona ubugingo.”
Yves Rwagasore ni umwe mu
bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakorera umurimo w’Imana mu
mahanga, akaba azwi mu ndirimbo nka “Njyewe
na Yesu,” “Wowe Ntujya uhemuka,” “Abiringiye Uwiteka,” na “Thank You God.”
Umuramyi Yves Rwagasore yashyize hanze indirimbo nshya
Ni indirimbo iri kuri album ye ya kabiri ishimangira imbabazi z'Imana
Nyura hano urebe indirimbo 'Narababariwe' yahuje Yves Rwagasore na Meloe & Lauretta