Canada: Yves Rwagasore yakoze mu nganzo aririmba imbabazi z’Imana nyuma y’igitaramo cy’amateka - VIDEO

Iyobokamana - 25/05/2025 6:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Canada: Yves Rwagasore yakoze mu nganzo aririmba imbabazi z’Imana nyuma y’igitaramo cy’amateka - VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Yves Rwagasore utuye muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Narababariwe”, ikubiyemo ubutumwa bwimbitse ku mbabazi z’Imana, nyuma y’igitaramo gikomeye aheruka gukorera muri Ottawa.

Ni indirimbo iri kuri Album ya kabiri uyu muramyi ari gukoraho, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwibanda ku rukundo rwa Kristo wemeye gutanga ubuzima bwe kugira ngo abanyabyaha bababarirwe.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Yves Rwagasore yagize ati: “Iyi ndirimbo yitwa 'Narababariwe', ni imwe mu zigize album vol.2 yanjye. Ifite ubutumwa bushingiye gakiza, imbabazi z’Imana no gukomera kwayo. Iyi ndirimbo nayihimbye nyuma yo gutekereza ku murimo Kristo yakoze, nk’uko tubisanga mu Befeso 2:4.”

Yagarutse no ku mbogamizi abahanzi bahura na zo iyo batuye mu mahanga, avuga ko gukora umuziki bigorana bitewe n’imirimo myinshi no kubura abatunganya indirimbo.

Ati: “Ubuzima butuma abantu bihugiraho cyane, bikagorana kubona umwanya wo gukora umuziki. Gusa navuga ko impamvu y’umuhamagaro igusunikira mu gukora kabone nubwo biba bigoye Imana ishoboza umuntu.”

Ku wa 14 Ukuboza 2024, nibwo Yves yakoze igitaramo yise Glorious Hymns Live Concert, cyabereye Ottawa muri Canada, cyitabirwa n’abantu batandukanye. Yari yatumiyemo Jasper Worship Team, itsinda rikorera umurimo w’Imana mu Itorero Evangelical Hermon Church.

Abihamya yagize ati: “Igitaramo cyagenze neza cyane. Mpora nzirikana urukundo neretswe n’abacyitabiriye. Twagize ibihe byiza, kandi Uwiteka yari kumwe natwe.”

Uyu muramyi asoza avuga ko azakomeza kwamamaza ineza ya Kristo aho ari hose. Ati: “Nzavuga hose ineza nagiriwe na Yesu Kristo. Kuko ni we nzira, ukuri n’ubugingo. Iyo umwizeye ukamwakira, ubona ubugingo.”

Yves Rwagasore ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakorera umurimo w’Imana mu mahanga, akaba azwi mu ndirimbo nka “Njyewe na Yesu,” “Wowe Ntujya uhemuka,” “Abiringiye Uwiteka,” na “Thank You God.”

Umuramyi Yves Rwagasore yashyize hanze indirimbo nshya 

Ni indirimbo iri kuri album ye ya kabiri ishimangira imbabazi z'Imana

Nyura hano urebe indirimbo 'Narababariwe' yahuje Yves Rwagasore na Meloe & Lauretta


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...