Spotify ni urubuga runini rwo kumviraho umuziki rukunzwe n’abantu benshi ku isi. Muri Afurika, hari indirimbo zabashije gukundwa cyane no gukomeza gucurangwa cyane, zifite imibare irenga ibihumbi by’amajwi mu buryo butandukanye.
Dore urutonde rw’indirimbo 5 za mbere mu zikunzwe cyane z'abahanzi bo muri Africa k'urubuga rwa Spotify:
1. Calm Down
Indirimbo ya Rema yasubiranyemo na Selena Gomez, Calm Down, niyo iyoboye urutonde rw'indirimbo zicuranzwe cyane muri z'abahanzi bo muri Afurika. Iyi ndirimbo yatumye Rema yitabira ibihembo bya Grammy imaze kumvwa n'abarenga miliyari 1.6 kuri Spotify.
2. Water
Indirimbo Water ya Tyla, umuhanzikazi wo muri Africa y'Epfo imaze kumvwa n'abarenga miliyari 1. Iyi ndirimbo yafashije uyu muhanzi gutsindira ibihembo byinshi bitandukanye harimo Grammy aho yatsinze nka Best Africa Music Performance
3. Love Nwantiti
Indirimbo Love Nwantiti ya CKay yamenyekanye cyane, igenda ikurura abafana benshi, imaze kumvwa n'abarenga miliyoni 931.7 kuri Spotify
4. People
Umuhanzikazi Libianca waririmbye indirimbo "People", ikaba ari indirimbo yakunzwe na benshi kandi kuva yajya hanze muri 2022 imaze kumvwa n'abantu barenga miliyoni 745 kuri Spotify.
5. Calm Down

Indirimbo ya Rema, umuhanzi w'icyamamare wo mu gihugu cya Nigeria, yasohotse muri 2022. Iyi ndirimbo iri muri Afrobeats imaze kumvwa n'abarenga miliyoni 649.8 ku rubuga rwa Spotify.
Indirimbo ziri ku rutonde rwa Spotify zerekana imbaraga z’abahanzi ba Afurika, n’uburyo umuziki w’abahanzi bo muri Afurika ugenda ukundwa ku rwego mpuzamahanga.
Indirimbo nka Calm Down ya Rema ndetse na Love Nwantiti ya CKay, ziratanga icyizere ko umuziki wa Afurika uzakomeza gukura ndetse no kugera ku isi hose.