Byinshi kuri Hasset Dereje wagizwe Miss World Africa n’Igisonga cya mbere ku myaka 20 y'amavuko - AMAFOTO

Imyidagaduro - 01/06/2025 11:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Byinshi kuri Hasset Dereje wagizwe Miss World Africa n’Igisonga cya mbere ku myaka 20 y'amavuko - AMAFOTO

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025, mu birori byabereye i Telangana mu Buhinde, Hasset Dereje, umukobwa w’imyaka 20 ukomoka muri Ethiopia, yanditse amateka mu irushanwa rya Miss World ubwo yegukanaga ikamba rya Miss World Africa 2025 ndetse akanaba Igisonga cya mbere ku rwego rw’Isi.

Uyu mukobwa yagaragaye nk’icyitegererezo mu bwenge, uburanga n’indangagaciro zihamye, ahigika abakobwa bari bahagarariye umugabane wa Afurika bose ndetse no ku rwego mpuzamahanga, aho yasize izina nk’umwe mu banyafurika bitwaye neza mu mateka ya Miss World.

Mu buzima busanzwe, Hasset Dereje ni umunyeshuri, wiga ibijyanye no gutunganya imiti muri Kaminuza ya Addis Ababa Science and Technology University. Ni umukobwa wagaragaje ubuhanga bukomeye mu byiciro byinshi bigize irushanwa, birimo icy'imideli, igice cy’impano, imyiyerekano n’imishinga y’ubugiraneza ifitiye abantu akamaro.

Uretse kuba umunyeshuri w’indashyikirwa, Hasset ni umuririmbyi wa Rhythm National Choir, aho avuga ko umuziki ari ururimi akoresha mu kugaragaza ibitekerezo bye no guhuza abantu batandukanye. Mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye, yayoboye amatsinda y’abanyeshuri yita ku bidukikije n’irya tekinoloji, aho yashishikarije bagenzi be kugira uruhare mu iterambere rishingiye ku bumenyi no kurengera ibidukikije.

Abinyujije muri Rotaract Club, Hasset yakoze ibikorwa byinshi by’urukundo n’ubwitange, birimo imishinga ifasha urubyiruko n’abagore bo mu bice by’icyaro kubona amahirwe y’uburezi n’iterambere, bikaba ari byo byagize uruhare rukomeye mu gutuma agaragara neza mu cyiciro cyiswe 'Beauty With a Purpose,' cyaje kwegukanwa n'uwitwa Natasha Nyonyozi ukomoka muri Uganda ku rwego rwa Afurika.

Iyi ntsinzi yatumye Hasset aba umusimbura w'umunya-Botswana, Lesego Chombo wari wegukanye ikamba rya Miss World Africa mu 2024. Icyakora kuri iyi nshuro, ntiyagarukiye ku rwego rwa Afurika gusa, kuko yanabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’Isi, icyubahiro gikomeye ku gihugu cya Ethiopia no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Ikamba rya Miss World 2025 ryegukanywe na Opal Suchata Chuangsri wo muri Thailand, umukobwa wabaye Umunya-Thailand wa mbere wegukanye iri rushanwa kuva ryatangira.

Mu butumwa Hasset Dereje yatangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram nyuma yo kwegukana ibi bihembo bibiri bikomeye, yavuze ko atewe ishema no guhagararira abakobwa bo muri Afurika bose bafite inzozi zo guhindura Isi.

Yagize ati: “Nizeye ko nzabahagararira neza, kandi ntewe ishema cyane no kuba ngeze hano. Ndabakunda mwese!"

Ni mu gihe mbere y'amasaha macye ngo hatorwe Nyampinga w'Isi, uyu mukobwa yavuze ko kuri we, iri ritari irushanwa gusa, ahubwo wabaye umwanya wo kwiga igisobanuro cy'ubwiza nyakuri no gusabana na bagenzi be barihuriyemo. 

Intsinzi ya Hasset Dereje ni urwibutso ko umugabane wa Afurika ufite urubyiruko rw’abakobwa bafite ubushobozi buhambaye, bashobora guhangana ku rwego rw’Isi kandi bagatanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’isi yose.

Niba utaragira amahirwe yo kumubona, ihere ijisho amafoto InyaRwanda yaguhitiyemo, agaragaza uburanga bw'umunya-Ethiopia, Hasset Dereje watorewe guhagararira umugabane wa Afurika muri Miss World akaba yanagizwe igisonga cya mbere cya Nyampinga w'Isi:


Hasset Dereje w'imyaka 20 gusa y'amavuko, ni we watorewe kuba Miss World Africa 2025 n'Igisonga cya Mbere, yandika amateka yo kuba umunya-Ethiopia wa mbere uciye aka gahigo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...