Iyo ihujwe n’isukari karemano n’icyanga cyihariye cy’inanasi, havamo umutobe wuzuye intungamubiri, unaryoheye ku munwa kandi ugirira umubiri akamaro kenshi. Inanasi ikungahaye kuri vitamin C, ikaba izwiho kongerera umubiri ubudahangarwa bwo guhangana n’indwara zitandukanye, cyane cyane mu gihe cy’impindagurikamiterere y’ikirere. Tangawizi na yo irimo ibinyabutabire bifasha umubiri gukomeza kwirwanaho no kugabanya ububabare, bikaba byiza ku bantu bashaka kwirinda indwara ziterwa n’intege nke z’ubudahangarwa.
Kunywa umutobe wa tangawizi n’inanasi bifasha kandi abantu bafite ikibazo cy’ububabare, cyane cyane ububabare bwo mu ngingo cyangwa se imvune z’imikaya. Tangawizi izwiho kuba igira ingaruka nziza mu kugabanya ububabare bushamikiye ku mavunane cyangwa uburwayi bwo mu ngingo, bityo kunywa uyu mutobe buri munsi bishobora gufasha mu koroshya ubwo bubabare.
Umutobe wa tangawizi n’inanasi ugira uruhare rukomeye no mu igogora ry’ibiribwa. Tangawizi ifasha kugabanya isesemi no kongera imikorere myiza y’igogora, mu gihe inanasi ibonekamo enzyme yitwa bromelain, izwiho gufasha umubiri gusya neza ibyo wariye. Kunywa uyu mutobe nyuma y’ifunguro ni uburyo bwiza bwo koroshya igogora no kwirinda kutisanzura mu nda.
Abifuza kugabanya ibiro nabo bashobora kungukirwa no kunywa uyu mutobe. Tangawizi izwiho gutuma imikorere y’umubiri yihuta (metabolism) no kugabanya ibyiyumvo byo kumva ushonje, naho inanasi ikaba ifite amazi menshi kandi ikaba ifite ingano nto ya calories, bigatuma uyu mutobe uba umufasha mwiza mu rugendo rwo kugabanya ibiro no kubungabunga umubyibuho ukwiye.
Kunywa umutobe wa tangawizi n’inanasi buri munsi si ukuhekenya icyanga cyiza gusa, ahubwo ni uguhitamo gufata intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bwawe. Ni uburyo bworoshye bwo kongera ubudahangarwa bw’umubiri, koroshya igogora, kugabanya ububabare ndetse no gutuma urugendo rwo kubaho ubuzima bwiza rworoha.