Uyu
mushinga watangiye witwa “The Survivor of Illusion”, ariko izina riza
guhindurwa mu rwego rwo kwiyegereza abareba filime b’Abanyarwanda, ndetse no
guhuza izina n’inkuru ikubiyemo kuko ikinwa mu Kinyarwanda.
Asobanura
ati “Twahisemo izina ‘Intama n’ikirura’ kuko rifite igisobanuro gikomeye kuri
filime. Ni inkuru y’urukundo rufite ibanga rikomeye, hagati ya Linda na Ngenzi.
Linda yizera Ngenzi nk’intama, ariko atazi ko ari we wamwiciye se — ni ikirura
kiyoberanya,”
Filime
ikubiyemo ubuzima bwo mu buzima busanzwe, amabanga y’urukundo, igihishwe inyuma
y’amarangamutima, no guhangana kw’ukuri n’ikinyoma. Ni umushinga uteguye mu
buryo bugezweho, wubakitse ku bitekerezo birambye kandi bishobora kuvugisha
benshi.
Rodges
avuga ko yakuze akunda kureba filime, ariko buhoro buhoro abyinjiramo
nk’umwuga. Ibyo byatumye ashinga Rodgesfilm, sosiyete ifite intego yo kuzamura
sinema nyarwanda no gufasha abahanzi bafite impano kubona urubuga n’ubufasha
bwisumbuyeho.
Ati
“Nakoze filime ya mbere ntekereza ku nzozi. Ariko uko nagendaga niga byinshi,
nasanze sinema ari business, atari hobby gusa. Natangiye kwihugura mu
by’imenyekanisha n’ubucuruzi bwa filime (film marketing), kuko nziko kugira ngo
igihangano kigere kure, bisaba byinshi birenze kurema gusa,”
Ni
muri urwo rwego, Rodges avuga ko Rodgesfilm igiye kuba urubuga rutanga amahirwe
ku rubyiruko, ikaba n’umuyoboro wo kugera ku isoko ryo mu Rwanda no hanze
yarwo.
Agira
ati: “Sinema yacu iracyafite imbogamizi mu isoko no mu musaruro wayo.
Rodgesfilm izanye igisubizo cyo gushyira imbaraga mu bucuruzi bwa filime,
kugira ngo abahanzi babone amafaranga, ariko n’abafana babone ibihangano
bikozwe neza kandi bifite ireme.”
Filime
“Intama n’ikirura” izaba igizwe n’ibice icyenda (9). Ibyo bice bitatu bya mbere
bizasohoka ku buntu, mu rwego rwo gukangurira abantu kuyimenya no
kuyikurikirana. Ibisigaye bitandatu bizajya bigurwa kuri 1000 Frw buri kimwe,
bikazajya biboneka kuri shene ya YouTube channel yitwa Rodgesfilm n’ubundi
buryo bwateguwe n’iyo studio.
Ni
uburyo bwo gutoza abantu kugura ibihangano, kugira ngo sinema nyarwanda ivemo
umuco w’imishinga isabiriza, ahubwo ibe umwuga urambye.
Rodgesfilm
kandi iteganya gukomeza gukora izindi filime, ama-series ndetse n’inkuru mpamo
zishingiye ku buzima bw’Abanyarwanda. Yifuza ko ibyo byose bizakorwa mu buryo
bw’umwuga, bihanga amasoko mashya ku bahanzi n’abanyempano batandukanye.
Rodges
asoza avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko sinema atari iy’abandi, ahubwo ari
iyabo, ko bakeneye kuyishyigikira, bagakurikira ibikorwa bya studio ye kugira
ngo byubake uruganda rwa filime rudashingiye ku marangamutima gusa, ahubwo
runatanga akazi, umusaruro n’icyubahiro nk’ibindi byiciro byose by’ubuhanzi.
Rodges
ati “Mfite byinshi byiza byubaka sinema nyarwanda n’Afurika muri rusange.
Abanyarwanda nindamuka mbabonye inyuma yanjye, dushobora guhindura byinshi mu
gihe gito,”
Urukundo
rwabo rwari nk’urugamba hagati y’intama n’ikirura… Filime nshya Intama
n’ikirura igiye guhindura isura ya sinema nyarwanda
Hari
igihe uwo wizera ari we urimbura byose… Linda ntiyabashije kubona ikirura mu
isura y’intama ya Ngenzi bakinana muri iyi filime izajya ku isoko tariki 29 Kanama 2025