Nyuma y’umukino, Trump ni we washyikirije Reece James, kapiteni wa
Chelsea, igikombe, mbere y’uko Gianni Infantino, Perezida wa FIFA, amusaba
gusohoka ku rubyiniro. Ariko aho kugenda, Trump yahisemo guhagarara iruhande
rwa James na Robert Sánchez, umuzamu wa Chelsea, maze abafana batangazwa no
kubona atigeze ahita ava ku rubyiniro.
Reece James yagize ati: “Bambwiye ko ari buze kuduha igikombe akagenda,
nanjye nari nizeye ko agenda, ariko yashatse kuhaguma. Yadusuhuje, atwifuriza
kwishimira iyi ntsinzi.”
Cole Palmer watsinze ibitego bibiri muri uwo mukino wa nyuma, na we yagize ati “Nari nzi ko aza kuhaza,
ariko sinari nzi ko aza kuba ari kuri stage ubwo twazamuraga igikombe. Byatunguranye,
rwose.”
Ibi birori byabereye MetLife Stadium byitabirwa n’abarenga 81,000,
bikaba byarimo n’ibikorwa byinshi by’imyidagaduro mbere y’umukino ndetse no mu
gihe cy’ikiruhuko hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri.
Trump yarebye umukino ari kumwe na Infantino, ndetse mu kiganiro yahaye Dazn hagati mu mukino, yavuze ko ari “kuryoherwa cyane n’umukino".
Mu kiganiro
kinini cyasohotse nyuma Trump yavuze ati: “Gianni ni inshuti yanjye. Yakoze
akazi gakomeye mu mupira... cyangwa se uko babivuga hano ni ‘football’, ariko
twe tuwita soccer. Ntabwo nemera ko byahinduka byoroshye.”
Ubwo yabazwaga niba yaba yatanga itegeko ridasubirwaho ryo guhindura
izina ry’umukino rikava kuri “soccer” rikaba “football”, yasubije aseka ati: “Ndumva
nabishobora. Ndakeka ko nabikora.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique ni zo zizakira Igikombe
cy’Isi cya 2026 mu cyumweru kizatangira mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Donald Trump yatunguranye ubwo yashikirizaga abakinnyi ba Chelsea igikombe maze akanga kuva ku rubyiniro