Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda,
Afrique yavuze ko ibyavugwaga ku mbuga nkoranyambaga atigeze abisubiza kuko
yari azi icyari kimujyanye.
Yakomeje avuga ko hariya hantu atari
“Rehab” nk’uko benshi babyumvise, ahubwo ari ahantu umuntu wese ashobora kujya
kugira ngo asubize ibintu ku murongo mu buzima bwe.
Yamaganye
ibihuha by’ibiyobyabwenge
Yahakanye yivuye inyuma amakuru yavugaga
ko yagiye kwivuza ingaruka z’ibiyobyabwenge, avuga ko nta na rimwe yigeze
abyishoramo.
Yongeyeho ko umuntu unywa ibiyobyabwenge
iyo afashwe afungwa, ibintu we avuga ko bitigeze bimubaho, ndetse ko abifata
nk’ibitari byamubereye ikibazo.
Afrique
agiye gushyira hanze Album ye ya mbere: N2STAY
Uyu muhanzi wari umaze igihe kitari gito
atigaragaza mu bikorwa bya muzika, yatangaje ko igihe yamaze i Huye
cyamufashije gutegura neza Album ye ya mbere yise “N2STAY” (Into Stay), igizwe
n’indirimbo ziganjemo iz’urukundo n’ubuzima busanzwe.
Ati “Ni izina maranye igihe ku buryo buri
wese ashobora kuribona, bikamworohera kurimenya. Risobanura guharanira kuba aho
wahisemo kuguma.”
Yavuze ko iyi Album izagaragaraho abahanzi
bo mu karere birimo Uganda n’u Burundi ndetse n’abakozi b’umuziki (Producers)
b’ingeri zitandukanye.
Yakoranye
na Phantom wakoze ‘Ye’ ya Burna Boy
Mu bahanzi b’ingenzi bagize uruhare kuri
iyi Album harimo Producer Phantom, uzwi cyane nyuma yo gukora indirimbo ‘Ye’ ya
Burna Boy. Afrique yavuze ko igihe yamaze akorana na Phantom cyamuhaye amasomo
akomeye mu buhanga no gukunda umurimo.
Yagize ati “Namwigiyeho gukunda akazi no
kukabamo mu buryo bw’umwuga. Ntabwo yita ku izina afite; iyo yakumviyemo impano
aragukorera atitaye ko uri umuhanzi ukiri muto.”
Yakoranye
indirimbo na Fireman
Afrique kandi yavuze ko ubwo yari i Huye,
yahahuriye na Fireman na we wahoze ari muri icyo kigo, maze bagirana ibiganiro
byaganishije ku ndirimbo banditse zizajya kuri iyi Album nshya.
Yiteguye
kuba “umuhanzi wa nyawe”
Uyu musore avuga ko iyi Album ayifata
nk’“imfura” ye mu muziki, asobanura ko kuyitegura byamusabye igihe n’imbaraga,
kandi yizeye ko izamufasha kugera ku rundi rwego.
Ati “Ni nko kubyara. Iyo umugore abyaye ibyishimo aba afite ni na byo umuhanzi uba afite iyo ashyize hanze Album ya mbere.” Afrique yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza amazina y’indirimbo zigize iyi Album ndetse n’abahanzi bose bayirimo.
Afrique yahishuye ko yagiye i Huye mu rwego rwo kwitekerezaho,
asobanura ko atigeze yishora mu biyobyabwenge nk’uko byavuzwe
Afrique yavuze ko yagarutse mu kazi, kandi
ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO
CYIHARIYE TWAGIRANYE NA AFRIQUE