Byari bigoye kumureka - Marina yavuze ku musore bakundanye imyaka ine wamusigiye igikomere- VIDEO

Imyidagaduro - 29/05/2025 12:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Byari bigoye kumureka - Marina yavuze ku musore bakundanye imyaka ine wamusigiye igikomere- VIDEO

Umuhanzikazi Ingabire Marina Deborah uzwi mu muziki nyarwanda nka Marina, yahishuye bwa mbere mu buryo burambuye uko yigeze kubaho imyaka ine mu rukundo n’umusore wamusize ari “injishi y’imitima”, ku buryo avuga ko yabaye nk’uwazinutswe urukundo.

Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, Marina yavuze ko uwo musore, nubwo atigeze amushyira mu majwi, yamukundaga bikomeye. Yagize ati: “Namukundaga bya nyabyo. Ni nk’aho ari bwo bwa mbere nari nkundanye kuva nakura.”

Marina yatangaje ko n’ubwo yaje gukomerekamo, atari atunguwe n’imico mibi y’uyu musore. Ati “Natangiye mbona ko ari umunyamanyanga kuva ku munsi wa mbere. Ariko sinzi ikintu cyatumaga ntabivamo. Iyo mbitekereje mba numva nasara.”

Yemeje ko inshuti ze zakomeje kumugira inama yo kumureka, ariko ku mpamvu atazi, yarazirengagizaga. Yagize ati “Uko bwacyaga n’uko bwiraga nahoraga mvuga ngo mbivuyemo, ariko simbivemo. Nashidutse mbona imyaka ine ishize.”

Byarangiye bikomeye: “Byari bibi kurenza ibyo ng’ibyo”

Marina yavuze ko yatandukanye n’uriya musore mu buryo bumusigiye ibikomere by’igihe kirekire, ibintu yise “experience mbi”, bituma n’ubu agifite ubwoba bwo kongera gukunda. Ati “Nabivuyemo nabi. Byari bibi, byari ibintu utamenya.”

Abajijwe niba yarigeze afatwa nabi ku buryo bw’umubiri, yasubije adaciye ku ruhande ati “Ntabwo habayeho gukubitwa. Nta muhungu urankubita. Ariko byari bibi kurenza ibyo ng’ibyo.”

Marina yavuze ko uwo musore atari umuntu wamuteye ishema, ahanini bitewe n’uko yitwaraga. Ati “Ntabwo yari afite imico myiza. Yari umwana mubi, ariko njye naramukundaga.”

Yavuze ko ibyo byose bitamubujije kumugumana imyaka ine yose, n’ubwo uko iminsi yicumaga ari ko yabwirwaga kumureka.

Ati “Hari ubwo nashyiragamo icyizere nkavuga nti ndamuretse, bukeye tukongera tukabana. Byarandenze.”

Marina, uherutse gusohora indirimbo nshya yise “Ndarahira”, yavuze ko nyuma y’ibyo byose yahisemo guhagarika urukundo mu gihe gito kugira ngo yitekerezeho.

Ati “Ibintu by’urukundo si ibintu byanjye. Ubu ndi kwitekerezaho, sinshaka umukunzi. Ariko umunsi nashatse, umusore w’inzozi zanjye ni ufite umutima mwiza, ubumuntu n’urukundo rw’Imana.”

Ibi byagaragaje ko n’ubwo yakomerekejwe, atarahagarika kwizera ko urukundo rw’ukuri rubaho. Gusa ubu ahanze amaso urugendo rwo kwisubiza icyizere no kongera gusubira mu buzima busanzwe.

Marina yatangaje ko yakomerekeye mu rukundo rwamaze imyaka ine

Marina yavuze ko yabayeho ubuzima bwifuza gutandukana n’uriya musore ariko biranga


Marina yavuze ko inshuti ze zamubwiraga kureka uriya musore, ariko agahindura ibyemezo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MARINA

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDARAHIRA' Y'UMUHANZIKAZI MARINA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...