Mu kiganiro cyihariye yahaye
InyaRwanda, Marina yavuze ko uwo musore, nubwo atigeze amushyira mu majwi,
yamukundaga bikomeye. Yagize ati: “Namukundaga bya nyabyo. Ni nk’aho ari bwo
bwa mbere nari nkundanye kuva nakura.”
Marina yatangaje ko n’ubwo yaje
gukomerekamo, atari atunguwe n’imico mibi y’uyu musore.
Yemeje ko inshuti ze zakomeje
kumugira inama yo kumureka, ariko ku mpamvu atazi, yarazirengagizaga. Yagize
ati “Uko bwacyaga n’uko bwiraga nahoraga mvuga ngo mbivuyemo, ariko simbivemo.
Nashidutse mbona imyaka ine ishize.”
Byarangiye bikomeye: “Byari bibi kurenza ibyo ng’ibyo”
Marina yavuze ko yatandukanye
n’uriya musore mu buryo bumusigiye ibikomere by’igihe kirekire, ibintu yise
“experience mbi”, bituma n’ubu agifite ubwoba bwo kongera gukunda. Ati “Nabivuyemo
nabi. Byari bibi, byari ibintu utamenya.”
Abajijwe niba yarigeze afatwa nabi
ku buryo bw’umubiri, yasubije adaciye ku ruhande ati “Ntabwo habayeho
gukubitwa. Nta muhungu urankubita. Ariko byari bibi kurenza ibyo ng’ibyo.”
Marina yavuze ko uwo musore atari
umuntu wamuteye ishema, ahanini bitewe n’uko yitwaraga. Ati “Ntabwo yari afite
imico myiza. Yari umwana mubi, ariko njye naramukundaga.”
Yavuze ko ibyo byose bitamubujije
kumugumana imyaka ine yose, n’ubwo uko iminsi yicumaga ari ko yabwirwaga
kumureka.
Ati “Hari ubwo nashyiragamo icyizere
nkavuga nti ndamuretse, bukeye tukongera tukabana. Byarandenze.”
Marina, uherutse gusohora indirimbo
nshya yise “Ndarahira”, yavuze ko nyuma y’ibyo byose yahisemo guhagarika
urukundo mu gihe gito kugira ngo yitekerezeho.
Ati “Ibintu by’urukundo si ibintu
byanjye. Ubu ndi kwitekerezaho, sinshaka umukunzi. Ariko umunsi nashatse,
umusore w’inzozi zanjye ni ufite umutima mwiza, ubumuntu n’urukundo rw’Imana.”
Ibi byagaragaje ko n’ubwo yakomerekejwe, atarahagarika kwizera ko urukundo rw’ukuri rubaho. Gusa ubu ahanze amaso urugendo rwo kwisubiza icyizere no kongera gusubira mu buzima busanzwe.
Marina yatangaje ko yakomerekeye mu rukundo rwamaze imyaka ine
Marina yavuze ko yabayeho ubuzima
bwifuza gutandukana n’uriya musore ariko biranga
Marina yavuze ko inshuti ze
zamubwiraga kureka uriya musore, ariko agahindura ibyemezo
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE
TWAGIRANYE NA MARINA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDARAHIRA' Y'UMUHANZIKAZI MARINA