Iyi
Album igizwe n’indirimbo 10 zinyuranye, zihuza ibikoresho bya muzika gakondo
n’indi myidagaduro igezweho, zirimo: Fill The Cup (Piano Version) – 4:59, Blessings
– 3:24, Tesire – 3:59, Shine Your Light feat. Fredy Massamba – 3:57, Fill The
Cup (Dancehall Version) – 3:28, Land We Love – 3:57, Larger Than Life – 4:59, Mama
– 3:59, False Pretender – 3:07 ndetse na Equal Rights – 4:08
Album
“Ubuheta” ivuga ku nsanganyamatsiko zirimo urukundo, ubuzima, icyizere
n’ubumwe, ikanagaruka ku butumwa bwo gushimira ababyeyi n’Imana ku byo umuhanzi
yagezeho.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Dezman Junior yavuze ko iyi Album ari
igihangano cy’umutima we, ati “Ubuheta irahageze! Nyuma y’imyaka itatu
y’umuhate n’akazi gakomeye, ndishimye cyane gusangiza buri wese iri jwi
ry’icyifuzo cyanjye.”
Akomeza
yumvikanisha ko gukora iyi Album byamusabye ibintu byinshi. Ati “Hari benshi
batinyaga ko byashoboka, ariko kubera ukwizera kudacika no gushyigikirwa
n’inshuti z’ingenzi, nabashije kubigeraho nta sosiyete y’umuziki cyangwa
amafaranga menshi mfite—njyewe, Imana yanjye, n’urukundo rwanjye ku muziki
nibyo byabigeraho.
Yavuze
ko Album ya yiyitiriye umukobwa we “kugira ngo azajye yibuka ko hari ubutumwa
bwiza musigiye, ndetse n’urukundo rwanjye nk’umubyeyi. Ni urugendo rugaragaza
ubuzima bwanjye, inzozi n’icyizere cy’ejo hazaza.”
Dezman
Junior yashimye by’umwihariko abamushyigikiye mu rugendo rwe rw’umuziki, barimo
Aron Niyitunga ku bw’ubuhanga bwe mu gutunganya indirimbo, ndetse na Bugingo
Ndanga [Producer Pastor P], Nitegeka, Aaron Nitunga, Didier Touch, Jay P Pro, na Nils Karrer binyuze
muri studio ‘FRS Audio – Tonstudio’ wabaye inyuma y’umuziki wose w’iyi Album.
Dezman
yavuze ko Album ye imaze kugera ku mbuga zose zicururizwaho umuziki ku isi,
kandi abafana bashobora kuyisanga kuri DistroKid.
Dezman
yaherukaga kuririmba mu iserukiramuco ryitwa “Africa Fiesta Frankfurt "
ryari ryubakiye ku nsanganyamatsiko yo guhesha agaciro ibihangano by’Afurika.
Ryaranzwe
n’ibikorwa birimo kugaragaza imyambaro ihangwa n’Abanyafurika, ibitaramo
by’abahanzi, abashushanya, abakora imikino y’abana, ubukorikori n’ibindi
byahanzwe n’abakomoka ku Mugabane wa Afurika ariko babarizwa muri Frankfurt.
Ibikorwa
by’abatoranyijwe byagaragajwe muri iri serukiramuco biri no mu murongo wo
kubimenyekanisha ku rwego rw’Isi no kubishakira amasomo hirya no hino.
Kanda HANO ubashe kumva Album ‘Ubuheta’ ya Dezman:
Ubuheta
irahageze! Nyuma y’imyaka 3 y’umuhate, ndishimye gusangiza uru rugendo
rw’umuziki n’inshuti zanjye n’abafana banjye bose- Dezman
Iyi
Album nayitiriye umukobwa wanjye, kugira ngo azahore yibuka ubutumwa bwiza
n’urukundo rwanjye
Indirimbo 10, injyana zitandukanye, ubutumwa bukubiyemo urukundo, icyizere n’ubumwe mu bikubiye kuri iyi Album
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO DEZMAN YAKORANYE NA RAS KAYAGA
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO DEZMAN YAKORANYE NA FREDY MASSAMBA