Abahanga bavuga ko inyungu zo guhoberana zirenga gusa kuryoherwa ugira igihe uhobereye umuntu. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku kamaro ko guhoberana, ndetse n’impamvu ukwiye kurushaho kubikora.
1. Guhoberana bigabanya umunaniro
Iyo inshuti cyangwa umuryango wawe bari mu bihe bikomeye, ni byiza kubahobera. Abashakashatsi bavuga ko guhobera umuntu umukoraho gake gake bigabanya umunaniro w’umuntu uhoberewe, ndetse bikanagabanya umunaniro w’umuntu uhobera.
2. Guhoberana bishobora kukurinda indwara z’umutima
Guhoberana bishobora kuba byiza ku buzima bw’umutima. Mu bushakashatsi bumwe, abashakashatsi bagabanyije itsinda ry’abantu 200 mu byiciro bibiri. Itsinda rimwe ryabwiwe guhoberana n’abo bakunda igihe kingana n’iminota 10, mu gihe abandi babwiwe kwicara bagatuza ntibahoberane. Icyagaragaye ni uko nyuma y’iyo minota abahoberanye byagaragaye ko umuvuduko w’amaraso wagabanutse ndetse n’imitima yabo ikaba itera neza.
3. Guhobera bigabanya ubwoba n’umutima uhagaze
Abashakashatsi basanze guhobra umuntu umukoraho gake gake, bishobora gufasha umuntu ufite ikizere gike, urimu bwigunge ndetse n’abandi bafite ibibazo bitandukanye by’imitekerereze.
4. Guhobera byongera ubwumvane
Uburyo bwinshi bwo gutumanaho hagati y’abantu bukoreshwa mu magambo cyangwa mu
kwerekana ibyiyumvo, ariko guhoberana n’indi nzira ikomeye igaragaza kwegerana
n’umuntu cyane, ku buryo ashobora no kumenya ibyiyumvo byawe utavuze.
Ni inshuro zingahe tugomba guhoberana?
Umuganga w'imibanire, Virginia Satir, we yavuze ko, dukeneye guhoberana inshuro 4 ku munsi kugira ngo tubashe kubaho neza. Dukeneye guhoberana inshuro 8 ku munsi kugira ngo tubashe kumererwa neza kurushaho. Virginia agaragaza ko uko urushaho guhoberana inshuro nyinshi ku munsi ariko bigenda bikugiraho ingaruka nziza kurushaho.
Ni gute twamenya inshuro nyinshi za "guhobera" zitugirira akamaro? Ubu bushakashatsi bwerekana ko tugomba guhobera byinshi kugira ngo tugire inyungu zidasanzwe.
Ariko, mu bihugu byinshi byo mu Burengerazuba, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari abantu benshi bahura n'ikibazo cyo kubura uburyo bwo gukorakora no guhobera. Abantu benshi batari kumwe n’abandi mu buzima bwabo cyangwa bafite imirimo myinshi ituma bakora batabona uko bahura n’abantu.
Bityo, nubwo mu mico y'ibihugu byinshi hari imico isaba ko tutagomba guhoberana n’abatari abakunzi bacu, biragaragara ko twabona inyungu nyinshi mu kongera guhobera.
Niba wumva ufite ubwoba bwo gushaka guhobera abandi, tangira ubikore ku bantu bakwegereye mbere. Ubushakashatsi bwerekanye ko guhoberana kenshi na benshi, nubwo byaba bigufi, bigira ingaruka nziza cyane ku bwonko bwawe n’umubiri wawe.