Byabaye ibyishimo no guhimbaza! Patient Bizimana yasoje ibitaramo bya Pasika muri Canada- AMAFOTO

Imyidagaduro - 22/04/2025 6:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Byabaye ibyishimo no guhimbaza! Patient Bizimana yasoje ibitaramo bya Pasika muri Canada- AMAFOTO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusoza ibitaramo bibiri bikomeye yari yateguye mu gihugu cya Canada ku munsi mukuru wa Pasika, aho yahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo mu gihe cyo kuramya Imana no kwizihiza izuka rya Yesu Kristo.

Ni ubwa mbere uyu muhanzi yari ageze muri Canada, ndetse ibi bitaramo yabikoze ku rwego rurenze uko byari byitezwe. Yakoreye igitaramo cya mbere mu Mujyi wa Montreal ku wa 19 Mata 2025, ndetse n’ikindi gikurikiyeho ku Cyumweru tariki 20 Mata 2025 mu Mujyi wa Ottawa.

Ibi bitaramo yabikoze yifashishije izina ‘Easter Experience Canada’, aho yari aherekejwe n’abandi bahanzi bakomeye barimo Aime Frank, Serge Iyamuremye na Miss Dusa.

Patient Bizimana yageze muri Canada mbere y’iminsi itandatu kugira ngo yitegure neza ibi bitaramo, ahura n’abamufashije kubitunganya no kumenyekanisha.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko byari ibihe by’umunezero byuzuyemo guhembuka no kwishima kw’abari bitabiriye. Ati: “Byabaye ibihe by’umunezero yaba kuri njye ndetse no ku bandi babyitabiriye. Ndashimira abantu uburyo banshyigikiye, binyereka ko bari banyotewe no gutaramana nanjye.”

Ibitaramo byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, barimo Abanyarwanda, n’abandi batuye muri Canada. Abaririmbanaga na Patient Bizimana indirimbo ze zakunzwe harimo “Menye Neza,” “Amagambo Yanjye,” n’iyitwa “Agakiza”, aherutse gushyira hanze.

Ibi bitaramo byari binogejwe n’imikoranire ye n’abandi bahanzi bamushyigikiye. Aime Frank na Serge Iyamuremye bafashije mu kuririmba indirimbo zifasha abantu kwegera Imana, n’aho Miss Dusa agaragaza impano ye ikomeje gutera imbere mu njyana ya Gospel.

Uretse abari mu bitaramo, n’ababikurikiye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje uburyo bishimiye uko byagenze, bamwe batangaza ko byabaye “Pasika yihariye kandi yuzuyemo ububyutse.”

Uyu muhanzi yavuze ko ibi bitaramo ari intangiriro y’urugendo azakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Rwanda, aho azakomeza kwamamaza Album ye nshya yise ‘Agakiza’.

Ni Album avuga ko yamusabye imbaraga nyinshi mu kuyitegura, kuko yayikoreye mu buryo bw’umwuga afatanyije n’aba producer bakomeye mu Rwanda nka Mastola na Gerard. Iyo ndirimbo yitwa “Agakiza”, ayifata nk’umurongo ngenderwaho w’iyo Album, akaba yarayishyize ku mbuga zitandukanye acururizaho umuziki.

Patient Bizimana yavuze ko iyi Album izasohokana n’igitaramo gikomeye azakorera mu Rwanda muri Mata 2026, mu rwego rwo gufasha abakristu kwizihiza Pasika mu buryo budasanzwe, binyuze mu muziki wubaka umutima n’umwuka.


Patient Bizimana yatangaje ko yakozwe ku mutima n'ubwitabire bw'abantu mu bitaramo bibiri yakoreye mu gihugu cya Canada

 
Patient yavuze ko yari yateguye ibi bitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika

 
Bizimana yijeje ko azongera gutaramira muri Canada mu gihe runaka ashingiye ku kuntu yakiriwe

 
Bizimana yifashishije abasore n'inkumi ku rubyiniro bamufashije gusubiramo zimwe mu  ndirimbo ze zakunzwe

Patient yashimye bagenzi be barimo Miss Dusa, Serge Iyamuremye na Aime Frank bamufashije muri ibi bitaramo 

Serge Iyamuremye, Aime Frank na Miss Dusa bisunze indirimbo zabo zinyuranye batanga ibyishimo ku bitabiriye ibi bitaramo 

Serge Iyamuremye wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Biramvura' yigaragaje muri iki gitaramo 

Aime Frank wari uherutse mu Rwanda mu rugendo rwo gusura umuryango we yataramiye muri Canada




KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AGAKIZA' YA PATIENT BIZIMANA


Umwanditsi:

Yanditswe 22/04/2025 6:57 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...