Ni ubwa mbere uyu muhanzi yari ageze muri
Canada, ndetse ibi bitaramo yabikoze ku rwego rurenze uko byari byitezwe.
Yakoreye igitaramo cya mbere mu Mujyi wa Montreal ku wa 19 Mata 2025, ndetse
n’ikindi gikurikiyeho ku Cyumweru tariki 20 Mata 2025 mu Mujyi wa Ottawa.
Ibi bitaramo yabikoze yifashishije izina
‘Easter Experience Canada’, aho yari aherekejwe n’abandi bahanzi bakomeye
barimo Aime Frank, Serge Iyamuremye na Miss Dusa.
Patient Bizimana yageze muri Canada mbere
y’iminsi itandatu kugira ngo yitegure neza ibi bitaramo, ahura n’abamufashije
kubitunganya no kumenyekanisha.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda,
yavuze ko byari ibihe by’umunezero byuzuyemo guhembuka no kwishima kw’abari
bitabiriye.
Ibitaramo byitabiriwe n’abantu b’ingeri
zitandukanye, barimo Abanyarwanda, n’abandi batuye muri Canada. Abaririmbanaga
na Patient Bizimana indirimbo ze zakunzwe harimo “Menye Neza,” “Amagambo
Yanjye,” n’iyitwa “Agakiza”, aherutse gushyira hanze.
Ibi bitaramo byari binogejwe n’imikoranire
ye n’abandi bahanzi bamushyigikiye. Aime Frank na Serge Iyamuremye bafashije mu
kuririmba indirimbo zifasha abantu kwegera Imana, n’aho Miss Dusa agaragaza
impano ye ikomeje gutera imbere mu njyana ya Gospel.
Uretse abari mu bitaramo, n’ababikurikiye
ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje uburyo bishimiye uko byagenze, bamwe
batangaza ko byabaye “Pasika yihariye kandi yuzuyemo ububyutse.”
Uyu muhanzi yavuze ko ibi bitaramo ari
intangiriro y’urugendo azakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu
Rwanda, aho azakomeza kwamamaza Album ye nshya yise ‘Agakiza’.
Ni Album avuga ko yamusabye imbaraga
nyinshi mu kuyitegura, kuko yayikoreye mu buryo bw’umwuga afatanyije n’aba
producer bakomeye mu Rwanda nka Mastola na Gerard. Iyo ndirimbo yitwa
“Agakiza”, ayifata nk’umurongo ngenderwaho w’iyo Album, akaba yarayishyize ku
mbuga zitandukanye acururizaho umuziki.
Patient Bizimana yavuze ko iyi Album izasohokana n’igitaramo gikomeye azakorera mu Rwanda muri Mata 2026, mu rwego rwo gufasha abakristu kwizihiza Pasika mu buryo budasanzwe, binyuze mu muziki wubaka umutima n’umwuka.
Patient Bizimana yatangaje ko yakozwe ku
mutima n'ubwitabire bw'abantu mu bitaramo
Patient yavuze ko yari yateguye ibi
bitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza
Bizimana yijeje ko azongera gutaramira
muri Canada mu gihe runaka ashingiye ku kuntu
Bizimana yifashishije abasore n'inkumi ku
rubyiniro bamufashije gusubiramo zimwe mu
Patient yashimye bagenzi be barimo Miss
Dusa, Serge Iyamuremye na Aime Frank bamufashije
Serge Iyamuremye, Aime Frank na Miss Dusa
bisunze indirimbo zabo zinyuranye batanga
Serge Iyamuremye wamenyekanye mu ndirimbo
nka 'Biramvura' yigaragaje muri iki gitaramo
Aime Frank wari uherutse mu Rwanda mu rugendo rwo gusura umuryango we yataramiye muri Canada
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AGAKIZA' YA PATIENT BIZIMANA