Ibi
yabitangarije mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma y’igitaramo gikomeye
yakoze ku wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025, cyabereye muri Kigali Universe.
Iki gitaramo cyari cyihariye kuko cyahuriranye no kwizihiza imyaka ine amaze mu
muziki nk’umuhanzi wabigize umwuga, ndetse n’isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko.
Bwiza
yavuze ko gahunda yose y’ibi bitaramo izashyirwa ahagaragara mu minsi micye iri
imbere. Ati “Nko mu cyumweru gitaha ndashyira hanze gahunda yose y’ibitaramo
bya World Tour. Hari abo tugifitanye ibiganiro, hakaba n’ahandi duteganya
kugera. Ariko ubu hari ibihugu bitandukanye byo ku isi tumaze kumvikana nabyo,
mu minsi micye nzabereka uko gahunda yose iteye.”
Byitezwe
ko iyi ‘World Tour’ izaba igizwe n’ibitaramo bizanyura ku migabane itandukanye,
harimo Amerika, Uburayi, ndetse no mu bindi bice bya Afurika, bikazatuma
umuziki we ugera ku bantu batigeze babona uburyo bwo kumureba ku rubyiniro.
Bwiza
asobanura ko mu myaka ine amaze mu muziki, yakomeje kubona abafana bakura
umunsi ku munsi, harimo n’abamukurikira bari hanze y’igihugu. Ibi byatumye
yiyemeza gukora intambwe ikomeye yo kubasanga aho bari, kandi anashake uburyo
umuziki we wagira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.
Bwiza
yamenyekanye bwa mbere mu mwaka wa 2021, ubwo yegukanaga umwanya wa mbere mu
irushanwa rya The Next Pop Star. Uyu mwanya wamufunguriye amarembo yo gusinya
amasezerano na Kina Music, inzu imenyerewe mu guteza imbere abahanzi bakiri
bashya.
Kuva
ubwo, Bwiza yashyize hanze indirimbo zakunzwe cyane nka “Ready”, ‘Exchange’, ‘Yiwe’
n’izindi. Izi ndirimbo zimufashije kuzamura izina rye no kumenyekana mu Rwanda
no mu karere.
Imiririmbire
ye ikomatanya injyana zigezweho nka Afropop, Afrobeat n’injyana za Kinyafurika
zisanzwe, byunganirwa no guhuza indimi zitandukanye harimo Ikinyarwanda,
Icyongereza n’Igifaransa. Ibi byatumye amenyekana mu bafana batandukanye haba
imbere mu gihugu no hanze.
Mu
rugendo rwe, Bwiza yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Bruce
Melodie, Chriss Eazy, The Ben, Juno Kizigenza, n’abandi. Yagiye agaragara mu
bitaramo bikomeye mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’ibituranyi.
Ibi
byamufashije kumenya uko umuziki ucurangwa mu masoko atandukanye no kubona
abafatanyabikorwa bo hanze y’igihugu.
Iyi
World Tour ya Bwiza izaba ari indi ntambwe mu gushyira umuziki nyarwanda ku
rwego mpuzamahanga, ikagaragaza ko abahanzi bakiri bato nabo bashobora gukora
ibikorwa bifite ingaruka ku rwego rw’isi.
Abakurikiranira
hafi umuziki bemeza ko kuba umuhanzi nk’uyu w’imyaka 26 agerageza kwinjira mu
masoko mashya ari ikimenyetso cy’uko “injyana zacu ziri kwitabwaho no kumvikana
cyane mu ruhando rwa Afurika.”
Umuhanzikazi
Bwiza yiteguye kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga mu bitaramo bya ‘World
Tour’ biri imbere. Ibyiza biracyaza
Imyidagaduro,
ibihangano bishya n’urukundo rw’abafana byahuriyemo mu gitaramo cy’umwaka cya
Bwiza – imyaka ine y’umuziki irakomeza
Bwiza
yamurikiye abafana be ibyiza bya muzika ye, yizihiza urugendo rw’imyaka ine rufite
byinshi byiza bitegerejwe
KANDA
HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BWIZA