Ibi byabaye intambwe ikomeye mu buvuzi bwo guhindurira umuntu urugingo rw’inyamaswa, buzwi nka xenotransplantation, aho abahanga bamaze imyaka bashaka uburyo bwo gukoresha ingingo z’inyamaswa mu gufasha abarwayi mu gihe batarabasha kubona ingingo z’abantu zihagije.
Ubushakashatsi kuri uru rugero rwa Andrews bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi The Lancet, nyuma y’uko abaganga bo muri Mass General Brigham muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamukurikiranye mu gihe yari amaze gushyirwamo iyo mpyiko.
Andrews yari arwaye indwara ikomeye y’impyiko, ku buryo yari akeneye ubufasha bwa dialyse mu gihe yari ategereje kubona umuterankunga umuha impyiko y’umuntu.
Ku wa 25 Mutarama 2025, abaganga bo muri Massachusetts General Hospital bamushyizemo impyiko yavuye mu ngurube yahinduwe mu buryo bw’uturemangingo kugira ngo igabanye ibyago byo kwangwa n’umubiri w’umuntu.
Iyo ngurube yari yo mu bwoko bwa Yucatan miniature pig, yitwaga Wilma.
Abashakashatsi bari barahinduye genes 69 z’iyo ngurube, mu rwego rwo gutuma impyiko yayo ishobora gukorana neza n’umubiri w’umuntu no kugabanya ibyago byo kwangwa n’umubiri ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano w’ubuzima.
Nyuma yo gushyirwamo iyo mpyiko, yatangiye gukora kandi Andrews ashobora kuva mu bitaro agakomeza ubuzima bwe busanzwe.
Ikintu cy’ingenzi cyagaragaye ni uko atongeye gukenera dialyse mu gihe cy’iminsi 271.
Ibi bivuze ko iyo mpyiko yamufashije mu gihe kingana na hafi amezi icyenda, iba nk’ikiraro hagati y’igihe impyiko ze zitagishoboye gukora neza n’igihe yabonaga umuterankunga umuha impyiko y’umuntu.
Igihe iyo mpyiko yamaze ikora ni cyo cyabaye igihe kirekire kurusha ibindi umuntu yamaranye impyiko y’ingurube mu mubiri we.
Nubwo impyiko yari imaze igihe ikora neza, nyuma y’amezi hafi atandatu abaganga batangiye kubona ibimenyetso by’uko imiyoboro y’amaraso yayo yari ifite ikibazo.
Imikorere yayo yaje kugabanuka, bituma abaganga bayikuramo nyuma y’iminsi 271.
Andrews yahise asubira kuri dialyse mu gihe cy’amezi atatu, ategereje kubona impyiko y’umuntu.
Muri Mutarama 2026, Andrews yaje kubona impyiko y’umuntu yatanzwe n’umuterankunga wapfuye.
Ibi byabaye ingenzi cyane kuko ari bwo bwa mbere byagaragaye ko umurwayi ashobora kuva ku mpyiko y’ingurube yahinduwe mu turemangingo, akaza guhabwa impyiko y’umuntu, kandi impyiko ya kabiri igakomeza gukora neza.
Abahanga bavuga ko uru rugero rushobora gufasha mu gushaka igisubizo ku kibazo gikomeye cy’ibura ry’ingingo z’abantu zitangwa n’abaterankunga.
Hari abarwayi benshi bafite indwara zikomeye z’impyiko bategereza kubona umuterankunga, mu gihe bamwe bakomeza gukenera dialyse mu gihe kirekire.
Nubwo ibyabaye kuri Andrews bitanga icyizere, abashakashatsi bavuga ko uru rugero rw’umuntu umwe rudahagije kugira ngo hemezwe ko ubu buryo bushobora gukoreshwa ku barwayi benshi.
Haracyakenewe ubushakashatsi n’igerageza ku bantu benshi kugira ngo hamenyekane neza igihe impyiko nk’izi zishobora kumara zikora, uko umubiri wkira izi ngingo ndetse n’uburyo bwo kugabanya ibibazo bishobora kuvuka.
Icyakora, urugendo rwa Tim Andrews rwafunguye umuryango mushya mu bushakashatsi bwo gukoresha ingingo z’inyamaswa mu kuvura abantu, cyane cyane mu gihe isi ikomeje guhura n’ikibazo cy’ibura ry’abatanga ingingo.


