Abitabira
ibirori bitandukanye hirya no hino muri Kigali bagerageza kwambara neza ndetse
bagashaka n’abahanga mu kubambika babamenyera ibyo bakwiye kwambara n’ibyo
badakwiye kwambara bitewe n’ibirori bagiyemo.
Bantal
nk’umwe mu bamaze kubaka izina rikomeye muri uwo mwuga wo kurimbisha ibyamamare
mu Rwanda barimo nka Alliah Cool, Butera Knowless ndetse n’abandi bahanzikazi bakomeye
mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga, yavuze uko umubyeyi we yamwihakanye.
Yabwiye
InyaRwanda.com ko ubwo yari akiri umwana muto yiga mu mashuri abanza yitegura
kujya mu mashuri yisumbuye, yasabye umubyeyi we amafaranga y’ishuri ariko
amwihakana imbere y’inama y’umudugudu avuga ko ntaho amuzi.
Ati: “Ubwo niteguraga kujya mu mashuri yisumbuye, nasabye Papa amafaranga ariko
arayanyima. Icyo gihe hari abandi bana bari bamureze mu mudugudu nabo
yihakanaga hanyuma njyayo gusa ikibabaje ni uko byibuze bo yabemeraga akababeshya
amafaranga niyo atayabaha ariko nge avuga ko ntaho anzi imbere y’inama y’umudugudu.”
Avuga
ko yanyuze mu buzima bushaririye nyuma yo kwihakanwa n’umubyeyi we ndetse
agorwa n’ubuzima ariko yishakamo ibisubizo atangirira kuri zero ashaka uko
yabaho we n’abavandimwe be ndetse biranamuhira.
Ati
“Nta kintu kibabaza nko kwihakanwa n’umubyeyi wakubyaye kandi imbere y’abantu batari
bacye. Yarambwiye ngo niba nshaka kumenya ukuri nzajye kubaza ku murenge kuko
yari yaranze kunyiyandikishaho. Ubuzima bwarankomeranye kuva nkiri muto, mbaho
ubuzima bubabaje ariko kubwo kwishakamo ibisubizo byaramfashije.”
Bantal
avuga ko urugendo rwo kuva iwabo mu ntara y’iburengerazuba rwari rukomeye cyane
gusa aza kugera i Kigali ndetse atangira gukorana n’ibyamamare byinshi muri Kigali
abona ko ubuzima bushoboka kuri ubu akaba ageze ku rwego rwo kwambika
abanyamahanga baba abatuye mu Rwanda cyangwa se abarusura bakahakorera ibikorwa
bitandukanye.
Asaba ndetse akagira inama abantu bose babyara bagatekereza kwihakana abana babo gutekereza kabiri yaba uko uwo mwana azabaho ndetse n’ahazaza he akagira abantu bose inama yo kwiyemeza no kwemera inshingano.
Bantal yagarutse ku gahinda yatewe n'umubyeyi we wamwihakanye
Bantal avuga ko kugera muri Kigali no gutangira kwambika ibyamamare byamuhaye ikizere cy'ejo hazaza
Bantal avuga ko yanyuze mu buzima bubi, akiga nabi kubera umubyeyi we wamwihakanye