Mu kiganiro na InyaRwanda, Bushayija
yavuze ko atigeze ahabwa amakuru ku buryo icyo gihangano cyageze kuri Oprah.
Gusa yibuka ko hari umugore w’Umunyamerika wigeze kumugurira bimwe mu bihangano
bye, akaba ari we ushobora kuba yarabigejeje kuri Oprah Winfrey.
Aragira ati “Ikindi gishushanyo cyantunguye
ni icyo nabonye mu kiganiro cya Oprah Winfrey. Ahantu yari yicaye akora
ibiganiro, ngiye kubona mbona iruhande rwe hari igishushanyo nahanze.
Narashishoje mbona koko ni icyanjye. Nibajije uko cyageze aho, nza kwibuka
umugore w’umwirabura w’Umunyamerika wigeze kugura ibihangano byanjye, mpita nibwira
ko ari we wakijyanye.”
Bushayija ni umwe mu banyabugeni bafite
ibigwi bikomeye mu Rwanda. Yagiye ahanga ibihangano byagurishijwe ku rwego rwo
hejuru, birimo igishushanyo kiriho ifoto ya Perezida Paul Kagame na Yoweri
Museveni cyagurishijwe arenga miliyoni 34 Frw, amafaranga yakivuyemo afasha mu
kubaka ishuri rya Ntare, aho bombi bize.
Umwihariko w’ibihangano bye ni uko akunda
kugaragaza umuco nyarwanda, kandi akabyongerera ubwiza akoresheje ibikoresho
gakondo nk’ibarizo ry’ibiti.
Oprah Winfrey ni umwe mu banyamakuru
n’abatunganya ibiganiro bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Yamenyekanye cyane binyuze mu kiganiro The Oprah Winfrey Show, cyatambutse kuri
za Televiziyo zo muri Amerika guhera mu 1986 kugeza mu 2011.
Iki kiganiro cyari gifite umwihariko mu
guhuza abantu b’ingeri zitandukanye, bakaganira ku buzima, imibanire, ubuzima
bwo mu mutwe, ubukungu, n’ibindi bijyanye n’iterambere rusange.
Nyuma yaho, Oprah yashinze televiziyo ye
yihariye yitwa OWN (Oprah Winfrey Network), aho akorera ibindi biganiro
bitandukanye, birimo ibiganiro byigisha, ibiganiro biganira ku buzima bwo mu
mutwe n’iterambere ry’umuntu ku giti cye.
Studio Oprah akoreramo ibiganiro
igaragaramo imitako n’ibihangano by’ubugeni biherekejwe n’amatara yorohereza
abashyitsi kwifungura mu biganiro.
Ni ahantu hatuje kandi hateguwe mu buryo
butuma umuntu yiyumva nk’uri mu rugo, ibi byose bigafasha gutanga ibiganiro
byimbitse kandi bifite ireme.
Bushayija ati “Kubona igihangano cyanjye kiri ahantu nk’aho h’icyubahiro, ni icyubahiro ku bugeni nyarwanda no ku muco wacu. Bituma numva ko ibyo dukora bifite agaciro ku rwego mpuzamahanga.”
Bushayija Pascal yatangaje ko mu myaka 35 ishize ari mu bugeni, yakozwe ku mutima no kubona igihangano yahanze kigaragara muri ‘studio’ ya Oprah Winfrey
Oprah Winfrey asanzwe akora ibiganiro
bikomeye ku Isi bibera muri studio ziba zitakishijwe ubugeni
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BUSHAYIJA PASCAL
KANDA HANO UREBE KIMWE MU BIGANIRO BYA OPRAH WINFREY KIBANDA KU KUBAKA UBUZIMA