Imyitwarire imaze iminsi iboneka mu basirikare cyane cyane ab'igitsina gore yo kwambara ntibikwize, kunyereza imisatsi no kwisinga makeup mu isura no ku minwa , ni bimwe mu bidashimishije ku musirikire. Amakuru ya Jimberemagazine avuga ko mu Burundi ibi byaciwe burundu.
Nk'uko bimenyeshwa n'ibiro bikuru bya gisirikare mu Burundi, birabujijwe ku basirikare kuri iyi myitwarire igera kuri itatu yari imaze kuba akarande. Ku ikubitiro, itangazo ryabujije abasirikare b'abakobwa kunyereza imisatsi no kwisiga ibirungo by'umubiri (make up). Umusirikare w'umukobwa agomba kugaragara uko yaremwe n'Imana.
Birabujijwe kwambara amajipo magufi igihe cyose, kwambara imyenda ya kora ishushanya imiterere y'umubiri nabyo ntibyemewe kuko birangaza abandi.
Nyuma y'ibi kandi, hari abasirikare bagaragaza ko bashaka kwihindura bakiteraho inzara bakanambara imikufi mu ijosi no kubirenge, ibi byose byakuweho bagomba gushyira umutima ku kazi ko kwitangira igihugu nk'uko babyiyemeje.
Ibiro bikuru bya gisirikare biramenyesha kandi ko kwambara imyenda isanzwe itari iya gisirikare byemerewe gusa aba ofisiye (officiers). Aba "sous-officiers" ariko abandi basirikare bose basanzwe, babwirizwa kwambara imyambaro ya gisirikare.