Ni umukino udasanzwe wa Burnley wabereye kuri Turf
Moor, aho abafana babo bishimiraga intsinzi yabahesheje kugaruka mu cyiciro cya
mbere mu Bwongereza. Josh Brownhill yatsinzemo ibitego bibiri, byafashije iyi
kipe kugera ku mikino 31 idatsindwa, ibintu itari yarigeze igeraho mu myaka 104
ishize.
Ibi byanahaye amahirwe ikipe ya Leeds United, yari
yatsinze Stoke City ibitego 6-0, nabo bahise bazamuka batarinze gukina umukino
wa nyuma. Abakinnyi bayo bari bateraniye kuri Elland Road, bareba uko amakipe
bahanganye ari gukora, baje kwishimira intsinzi ya Burnley nk’iyo batsinze
ubwabo.
Ku rundi ruhande, Sheffield United yatsinzwe
umukino wa kane mu mikino itanu iheruka, bituma isoza ku mwanya wa gatatu, aho
igiye kwitabira imikino ya play-offs ngo irebe ko yagera muri Premier League. Tom
Cannon, umukinnyi wayinjiyemo muri Mutarama avuye muri Leicester City,
yatsindiye iyi kipe igitego cye cya mbere, ariko nticyabahaye intsinzi.
Uyu mukino wari ubereye ijisho, aho Sheffield
yatangiye isatira bikomeye, ariko amahirwe ya Kieffer Moore n’abandi yagiye
apfubira imbere ya James Trafford, umuzamu wa Burnley umaze gukuramo imipira
myinshi uyu mwaka (clean sheets 29). Nyuma y’iminota mike, Josh Brownhill
yatsinze igitego cya mbere, ndetse aza no gutsinda penaliti yahaye ikipe ye
intsinzi y’ibihe byose.
Uyu musore afite ibitego 16 muri shampiyona,
agikomeje guhanganira igihembo cy’umukinnyi watsinze byinshi (Golden Boot) aho
arushwa igitego 1 gusa na Borja Sainz wa Norwich na 3 na Joel Piroe wa Leeds.
Scott Parker, umutoza wa Burnley, yavuze amagambo
y’ishimwe ati "Intego yacu yari ugusubira muri Premier League kandi twabigezeho.
Abakinnyi bitanze, baritanga ku rwego rwo hejuru. Iyo utazamuwe, abantu
ntibabibona, ariko ubu, abantu barabibonye."
Chris Wilder, utoza Sheffield United, we yagize ari
"Leeds na Burnley kwinjira ku manota 100 ni ikimenyetso cy’uko iyi
shampiyona yari ikomeye. Twe twabaye ikipe ya gatatu, turacyafite amahirwe
binyuze muri play-offs, kandi twiteguye kurwana kugeza ku munota wa
nyuma."