Iki
cyifuzo cy’umuhanzi w’imyaka 33 wegukanye Grammy, cyakiriwe n’amagambo
atandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Hari abavuze ko gishingiye ku nyungu ze
bwite, abandi bavuga ko Perezida wa Burkina Faso yaba yaranze kumwakira.
Mu
butumwa yanyujije kuri Instagram Story ye, Burna Boy yagaragaje ko yababajwe
n’imvugo zisebanya zavuzwe ku gitekerezo cye cyari kigamije gutanga ibyishimo,
ashimangira ko adafite inyungu n’imwe ategereje ku uwo ari we wese.
Yagize
ati: “Nta kintu na kimwe nshaka kungukira ku muntu uwo ari we wese. Nta
n’umwenda mbereyemo umuntu. Ariko ibyo ntibyigeze bimbuza gukora ibikorwa byiza
nkora. Ubunyangamugayo bwanjye ntibugira urundi ruhande. Ku bw’ibyo rero, niba
hari uwo byashobokeye kuvuga amagambo mabi kuri njye, ndakwifuriza gutwikwa
n’umuriro wo mu kuzimu.”
Burna
Boy yavuze ko yatunguwe cyane n’amagambo mabi n’asebanya yumvise ku bantu bamwe
nyuma y’itangazo rye, ariko ashimangira ko azakomeza gukora ibikorwa bifitiye
akamaro rubanda, atitaye ku bamunenga.
Uyu
muhanzi ukunzwe cyane ku Isi, azwi mu ndirimbo nka On the Low, Last Last,
Ye, It’s Plenty, ndetse na For
My Hand yakoranye na Ed Sheeran. Azwiho ubuhanga mu njyana ya Afrobeats
n’uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.