Burna Boy yifatiye ku gahanga abanenze igitekerezo yagize cyo gutaramira ubuntu

Imyidagaduro - 02/06/2025 3:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Burna Boy yifatiye ku gahanga abanenze igitekerezo yagize cyo gutaramira ubuntu

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga, Burna Boy, yasubije abamunenze nyuma y’uko atangaje ko yifuza gutaramira abaturage bo muri Burkina Faso ku buntu.

Iki cyifuzo cy’umuhanzi w’imyaka 33 wegukanye Grammy, cyakiriwe n’amagambo atandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Hari abavuze ko gishingiye ku nyungu ze bwite, abandi bavuga ko Perezida wa Burkina Faso yaba yaranze kumwakira.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Story ye, Burna Boy yagaragaje ko yababajwe n’imvugo zisebanya zavuzwe ku gitekerezo cye cyari kigamije gutanga ibyishimo, ashimangira ko adafite inyungu n’imwe ategereje ku uwo ari we wese.

Yagize ati: “Nta kintu na kimwe nshaka kungukira ku muntu uwo ari we wese. Nta n’umwenda mbereyemo umuntu. Ariko ibyo ntibyigeze bimbuza gukora ibikorwa byiza nkora. Ubunyangamugayo bwanjye ntibugira urundi ruhande. Ku bw’ibyo rero, niba hari uwo byashobokeye kuvuga amagambo mabi kuri njye, ndakwifuriza gutwikwa n’umuriro wo mu kuzimu.”

Burna Boy yavuze ko yatunguwe cyane n’amagambo mabi n’asebanya yumvise ku bantu bamwe nyuma y’itangazo rye, ariko ashimangira ko azakomeza gukora ibikorwa bifitiye akamaro rubanda, atitaye ku bamunenga.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane ku Isi, azwi mu ndirimbo nka On the Low, Last Last, Ye, It’s Plenty, ndetse na For My Hand yakoranye na Ed Sheeran. Azwiho ubuhanga mu njyana ya Afrobeats n’uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Burna Boy yasubije abakiriye nabi igitekerezo yagize cyo gutaramira muri Burkina Faso ku buntu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...