Burna Boy yahishuye impamvu nta bukwe azakora vuba aha

Imyidagaduro - 13/07/2025 2:50 PM
Share:
Burna Boy yahishuye impamvu nta bukwe azakora vuba aha

Umuhanzi Burna Boy ukunzwe n’abatari bake muri Afurika ndetse no ku isi yose, yatangaje ko nta gahunda afite yo gukora ubukwe cyangwa se gushaka umugore mu gihe cya vuba.

Ibi Damini Oguru wamamaye ku izina rya Burna Boy, yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na BBC Radio Xtra i London mu Bwongereza, ubwo yabazwaga niba gushinga urugo ari ikintu ajya atekerezaho mu gihe cya vuba.

Burna Boy yavuze ko nta gahunda afite yo gushinga urugo mu gihe cya vuba, kuko adashaka gushinga urugo mu gihe akizenguruka isi akora ibitaramo hirya no hino, kandi avuga ko ibi atenda kubihagarira mu gihe cya vuba.

Umunyamakuru yaramubajije ati:”Umuryango cyaba ari ikintu ujya utekereza ko wawutangira vuba!?”

Burna Boy ati:”Yego, ariko sinshaka kuwutangirira mu nzira. Sinyeganya guhagarika ibitaramo byo hirya no hino. Bityo rero sinzi igihe ibyo nabikorera.”

Uyu mugabo w’imyaka 34 avuga ko no kuba atajya mu biruhuko, abiterwa n’uko nta bana agira, aho yemeza ko kuva yatangira umuziki atarajya mu biruhuko.

Burna Boy nta gahunda afite yo gushinga umuryango vuba


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...