Iki
gitaramo ni kimwe mu bigize uruhererekane yise “Celebrating 20 Years of Senderi
Hit Music”, rugamije kwizihiza imyaka 20 amaze atarambirwa mu rugendo
rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Ku
gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, mbere y’uko igitaramo
nyir’izina gitangira, Senderi yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Butaro,
mu gikorwa cy’umuganda rusange cyibanze ku bikorwa by’isuku n’isukura. Bahuriye
ku muhanda werekeza ku bitaro bya Butaro, aho basibye ibinogo byatezaga akaga
ndetse banasibura inzira z’amazi zari zitangiye kwangirika.
Ni
igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe umutekano ndetse
n’urubyiruko n’abaturage b’ingeri zitandukanye. Senderi yavuze ko atari ubwa
mbere akora umuganda mbere y’igitaramo, ahubwo ko ari umurongo yiyemeje kugira
ngo arusheho kwegera abaturage no kubereka ko umuhanzi ashobora kuba umusemburo
w’impinduka nziza.
Yagize
ati: “Umuziki si ukuririmba gusa, ni n’ubutumwa, ni n’imyitwarire. Kugira ngo
igihugu gitere imbere, dukeneye kwitabira ibikorwa nk’ibi. Niyo mpamvu mbere yo
kuririmba, mpitamo kubanza gukorana n’abaturage ibikorwa by’amaboko. Ni uburyo
bwo kubereka ko mbashyigikiye, ko mbabamo.”
Mu
masaha y’umugoroba, igitaramo cyatangiriye kuri sitade nto ya Butaro, aho
abaturage bari bamaze kuhagana ari benshi baturutse mu bice bitandukanye
by’Akarere ka Burera. Abandi baturutse no mu turere duturanye nka Musanze na
Gicumbi.
Senderi
yinjiriye ku rubyiniro aririmba indirimbo zakunzwe, ahita ituma imbaga izamura
amaboko mu majwi y’ibyishimo. Yakurikiranye n’izindi ndirimbo zamwitiriye izina
rikomeye mu muziki nyarwanda nka “Iyo Twiciranye”, “Tuzarwubaka”, “Tuzarinda
Igihugu”, n’izindi nyinshi zirimo ubutumwa bwo gukunda igihugu, kubaka ubumwe
no kurwanya amakimbirane.
Byari
akarusho ubwo Tuyisenge Intore, umuhanzi ufite umwihariko mu ndirimbo z’umuco
n’uburere mboneragihugu, yinjiye ku rubyiniro agafatanya na Senderi kuririmba
indirimbo yabo “Ibidakwiriye nzabivuga”.
Ni
indirimbo ishyira imbere gutinyuka kuvuga ibitagenda neza, kwanga akarengane no
gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Abari
aho bahagurutse bose, banyurwa n’ijwi ry’aba bahanzi bombi, banabigaragariza mu
majwi y’impundu no kubaririmbana.
Senderi
yasoje igitaramo agaragaza ko iki ari igice kimwe cy’uru rugendo yatangiye ku
ivuko i Kirehe mu cyumweru cyari kibanjirije iki. Yavuze ko buri gitaramo
kizajya kiganisha ku gikorwa cy’ubwitange, ubusabane n’ihuriro ry’imico
n’ubutumwa.
Yagize
ati: “Imyaka 20 mu muziki si iy’ubusa. Naririmbaga ku rubyiniro rudafite
amatara none ndataramira kuri stage zibengerana. Sinigeze ncika intege.
Ndashaka ko iyi myaka iba isomo ku bahanzi bato, ko bishoboka. Nzenguruka u
Rwanda mbereka ko Senderi ari urwibutso rw’umuziki w’igihugu.”
Abaturage
bagaragaje ibyishimo by’uko umuhanzi w’inararibonye nk’uyu abasuye atari gusa
kubataramira, ahubwo no kubegera mu bikorwa rusange.
Uru rugendo rwa Senderi rushobora kuba intangiriro y’imyumvire mishya y’uko abahanzi bashobora kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’imibereho y’abaturage, binyuze mu kwifatanya nabo haba mu bihangano, haba no mu bikorwa bifatika.
Senderi
mu byishimo by’igitaramo cye i Burera, mu rugendo rw’imyaka 20 amaze mu muziki
Abaturage
ba Burera bishimiye indirimbo za Senderi zifite ubutumwa bwubaka igihugu
Umuganda
mbere y’igitaramo! Senderi yifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’isuku muri
Butaro
Tuyisenge
Intore na Senderi basusurukije imbaga mu ndirimbo yabo ‘Ibidakwiriye nzabivuga’
Ibirori
byuzuye urukundo n’ubutumwa: Senderi akomeje urugendo rwe 20 Years of
Celebration’s
Ibihumbi
by’abaturage ba Burera bitabiriye igitaramo cy’amateka cyaranze ubusabane
n’umudiho
Senderi
asaba urubyiruko kwitinyuka no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda biciye mu
mpano
‘Umuziki ni ubuzima, ni ubutumwa’ – Senderi ubwo yari mu muganda rusange i Burera
Senderi Hit ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline ubwo baganirizaga abaturage
Senderi
yagaragaje ko kuba umuhanzi bidakuraho kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere
Kuri
iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2025, Senderi Hit arataramira mu Karere ka
Muhanga