Bull Dogg yasabye Perezida Kagame itike yo kuzareba Arsenal ku mukino wa nyuma wa Champions League

Imyidagaduro - 17/04/2025 2:56 PM
Share:
Bull Dogg yasabye Perezida Kagame itike yo kuzareba Arsenal ku mukino wa nyuma wa Champions League

Umuraperi Bull Dogg uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yagaragaje ko yanyuzwe cyane n’uburyo Arsenal ikomeje kwitwara neza, aboneraho gusaba Perezida wa Repubulika kuzamugurira itike yo kujya kureba umukino wa nyuma wa Champions League mu gihe yaba igezeyo.

Kugeza ubu ibyishimo biracyari byose ku bafana ba Arsenal hirya no hino ku Isi, nyuma y’uko isezereye Real Madrid ku giteranyo cy’ibitego 5-1, igakatisha itike ya kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League aho izahura na PSG.

Bull Dogg yanditse kuri Instagram ye ati: ”Sinigeze nshidikanya ku Mana kuva navuka, nyumayo kubona Arsenal vs Real Madrid iri joro, sinzongera gushidikanya ko Arsenal na Visit Rwanda turagera ku mukino wa nyuma wa Champions League.

“Papa Yvan (Perezida Kagame) ndakwinginze, ngurira itike y’i Munich (ahazabera umukino wanyuma).”

Arsenal yageze ku muri kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League biba ibyishimo kubafana bayo barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ariko by’umwihariko ku banyarwanda kuko isanzwe ikorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda ishishikariza abanyamahanga gusura u Rwanda.

Arsenal yaraye yanditse amateka yo gusezerera Real Madrid muri Champions League


Umuraperi Bull Dogg yasabye Perezida Kagame itike yo kureba Arsenal ku mukino wa nyuma wa Champions League

Perezida Kagame ni umufana w'imena w'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza


Umwanditsi: Ndayishimiye Fabrice


Yanditswe 17/04/2025 2:56 PM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...