Ibi
bihembo bizwiho gushyigikira impano z’abahanzi b’indirimbo bo muri Afurika no
ku y’indi migabane, ndetse no kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’umuco
n’ubukungu.
Bruce
Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, ari mu bahataniye ibihembo
byinshi. Ahatanye mu cyiciro cy’Umuhanzi w’umwaka (Artist of the Year), aho
ahuriye mu cyiciro n’abahanzi bakomeye nka Chella, Ayra Starr, Tyler ICU,
Josey, Chelsea Dinorath, Fally Ipupa, Diamond Platnumz, Asake na Wizkid.
Uyu
muhanzi kandi ari mu bahataniye igihembo cya “Social Media Influencer of the
Year”, aho ahatanye na Realjjfrosh, Maryan Abdiwali Ahmed, William Last KRM,
Adeoluwa Prince Enioluwa, Boity Thulo, Althea Brown (metemgee), Ghetto Kids,
Vera Sidika na Mimie.
Mu
cyiciro cy’Indirimbo y’umwaka (Song of the Year), Element EleeeH, umuhanzi
akaba na producer, ahataniye igihembo cy’indirimbo ye “Tombe”. Ahatanye
n’indirimbo zirimo “My Darling” ya Chella, “Love Me JeJe” ya Tems
“Commas” ya Ayra Starr, “Ngishutheni” ya Goon
Flavour, Master KG & Eemoh, “Nairobi” ya Marioo & Bien Kizz Daniel, “Police”
ya Angelique Kidjo & Johnny Drille, “Shenseea” ya MOLIY, “Shake It To The
Max (Fly) Remix” ya Skillibeng, Silent Addy, “Enaney” ya Veronica Adane, ndetse
na “Fealan Mabyetneseesh” ya Tamer Hosny & Ramy Sabrry.
Element
kandi ahataniye igihembo cya Music Producer of the Year, aho ahatanye
n’abahanga nka Dawie, Beatz Vampire, Obeng King, Ramoon, DJ Private Ryan,
Master KG, DJ Maphorisa, Andre Vibes na Pheelz.
Zuba
Ray, umuhanzi w’umukobwa wo muri Kina Music, ahataniye igihembo cy’umuhanzi
mushya uri kuzamuka (Rising Star of the Year), ahatanye n’abarimo Zafaran, Musa
Keys, Acidic Vokoz, Sofiya Nzau, Coutain, Oriyano, Treyzah, King Madi na Blood
Civilian.
Mu
rwego rw’Afurika yose, The Ben ahataniye igihembo cy’Umuhanzi mwiza wo mu
Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Amaraguru y’Afurika (Best Male
Artist East/South/North Africa), aho ahatanye na Mouh Milano, Rophnan,
Rayvanny, Kouz1, Ilkacase Qays, Marioo, Bien, Master KG na Dizzy DROS.
N’aho
mu cyiciro cy’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel
Artist), Israel Mbonyi ari mu bahataniye igihembo, ahatanye na Moses Bliss, Ada
Ehi, KS Bloom, Piesie Esther, Joe Mettle, Benjamin Dube, Evelyn Wanjiru, Pst
Gift Kaputula na Xolly Mncwango.
Abafana
batangiye gutora kuva wa 17 Ukwakira 2025, aho bizasozwa ku wa 15 Ukuboza 2025,
binyuze ku ku rubuga rwa www.aeausa.net
Abatsinze
bazatangazwa ku rubuga rwa AEAUSA ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ku wa 20
Ukuboza 2025.
Umukobwa
ukizamuka muri Kina Music, Zuba Ray, yanditse amateka ahatana muri AEAUSA 2025
mu cyiciro cya ‘Rising Star of the Year’