Bruce Melodie yigereranyije n’igihugu gito gikikijwe n’ibindi bituma yiyumva nka nimero ya mbere mu muziki–VIDEO

Imyidagaduro - 15/12/2025 1:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie yigereranyije n’igihugu gito gikikijwe n’ibindi bituma yiyumva nka nimero ya mbere mu muziki–VIDEO

Umuhanzi Bruce Melodie yumvikanishije ko amagambo aherutse kuvuga ko yifata nka nimero ya mbere mu muziki w’u Rwanda atari ukwiyemera, ahubwo ko ashingira ku kwimenya no kwizera uwo ari we, nk’uko igihugu gito gishobora kumva ko ari icya mbere nubwo gikikijwe n’ibihugu binini.

Uyu muhanzi wamamaye kuva mu myaka 15 ishize, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, aho yasobanuye ko yifata nka nimero ya mbere mu muziki nyarwanda [001] kubera icyizere afitiye urugendo rwe, akigereranya n’igihugu gito ku ikarita y’Isi ariko cyifitemo icyizere cyo kuba icya mbere mu byo gikora.

Bruce Melodie ati “Turi igihugu gito gikikijwe n'ibihugu binini cyane. Ariko kubera ko tuzi abantu turi turabizi neza ko turi aba mbere [..]”

Uyu muhanzi yavuze ko iyo umuntu azi uwo ari we, atareba ubunini bw’abandi ahubwo yitangira agaciro ke, agaragaza ko ari ko abona umuziki w’u Rwanda, aho nubwo utari munini nk’uw’ibindi bihugu, ufite icyerekezo n’ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Bruce Melodie yakomeje agaragaza ko amagambo ye agamije gutanga icyizere no gukangurira Abanyarwanda kutitinya, ashimangira ko umuziki w’u Rwanda umaze kugera ku rwego rwiza kandi ukwiye kwiyizera.

Uyu muhanzi yanagarutse ku gitaramo cya The Ben, avuga ko yakunze igitekerezo cyo kuba yaratumiwemo, kuko byamuhaye amahirwe yo gushyiraho “itafari” rye mu gitaramo cyari kimaze gutegurwa neza.

Ati: “Nakunze igitekerezo cyo kuba The Ben yaratwegereye akabidusaba, kandi n'ubundi igitaramo gisanzwe kigenda neza, mu mitegurire, mu bintu byose ntacyabuza gushyiraho itafari ryanjye nk'umuhanzi w'umunyarwanda. Hejuru ya byose twese turi abahanzi b'abanyarwanda, ndetse no kubashimisha kuko nimwe tubikorera, tubikorera abafana, rero niteguye neza muzabona kuri uwo munsi."

Yongeye gushimangira ko ubumwe bw’abahanzi nyarwanda ari ingenzi, avuga ko nubwo buri wese afite umwanya we, bose bahurira ku ntego yo guteza imbere umuziki w’u Rwanda no gushimisha abafana. Ati: “Hejuru ya byose twese turi abahanzi b’Abanyarwanda, kandi ibyo dukora tubikorera abafana. Rero niteguye neza, muzabona kuri uwo munsi.”

Bruce Melodie yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi, asaba abafana kuzacyitabira ari benshi kugira ngo bakomeze gushyigikira umuziki nyarwanda.


Bruce Melodie yavuze ko kwiyita nimero ya mbere "001" abishingira ku kwimenya no kwizera urugendo rwe mu muziki w’u Rwanda 

Uyu muhanzi yavuze ko atarebera ku bunini bw’abandi, ahubwo areba ku gaciro n’icyerekezo cy’umuziki akora 


Bruce Melodie yagaragaje ko kwiyizera ari imwe mu mbaraga zituma umuziki w’u Rwanda ukomeza gutera imbere


Bruce Melodie yavuze ko nubwo buri muhanzi afite umwanya we, bose bahurira ku ntego yo guteza imbere umuziki w’u Rwanda

KANDA HANO UREBE BRUCE MELODIE NA THE BEN BAKIGERA MU KIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU


VIDEO: Dox Visual/ Melvin Pro: InyaRwanda.com

AMAFOTO: Serge Ngabo/Karenzi Rene/InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...