Uyu muhanzi wamamaye kuva mu myaka 15 ishize, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, aho yasobanuye ko
yifata nka nimero ya mbere mu muziki nyarwanda [001] kubera icyizere afitiye urugendo
rwe, akigereranya n’igihugu gito ku ikarita y’Isi ariko cyifitemo icyizere cyo
kuba icya mbere mu byo gikora.
Bruce
Melodie ati “Turi igihugu gito gikikijwe n'ibihugu binini cyane. Ariko kubera
ko tuzi abantu turi turabizi neza ko turi aba mbere [..]”
Uyu
muhanzi yavuze ko iyo umuntu azi uwo ari we, atareba ubunini bw’abandi ahubwo
yitangira agaciro ke, agaragaza ko ari ko abona umuziki w’u Rwanda, aho nubwo
utari munini nk’uw’ibindi bihugu, ufite icyerekezo n’ubushobozi bwo guhangana
ku rwego mpuzamahanga.
Bruce
Melodie yakomeje agaragaza ko amagambo ye agamije gutanga icyizere no
gukangurira Abanyarwanda kutitinya, ashimangira ko umuziki w’u Rwanda umaze
kugera ku rwego rwiza kandi ukwiye kwiyizera.
Uyu
muhanzi yanagarutse ku gitaramo cya The Ben, avuga ko yakunze igitekerezo cyo
kuba yaratumiwemo, kuko byamuhaye amahirwe yo gushyiraho “itafari” rye mu
gitaramo cyari kimaze gutegurwa neza.
Ati: “Nakunze
igitekerezo cyo kuba The Ben yaratwegereye akabidusaba, kandi n'ubundi
igitaramo gisanzwe kigenda neza, mu mitegurire, mu bintu byose ntacyabuza
gushyiraho itafari ryanjye nk'umuhanzi w'umunyarwanda. Hejuru
Yongeye
gushimangira ko ubumwe bw’abahanzi nyarwanda ari ingenzi, avuga ko nubwo buri
wese afite umwanya we, bose bahurira ku ntego yo guteza imbere umuziki w’u
Rwanda no gushimisha abafana.
Bruce
Melodie yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo azahuriramo
n’abandi bahanzi, asaba abafana kuzacyitabira ari benshi kugira ngo bakomeze
gushyigikira umuziki nyarwanda.

Bruce
Melodie yavuze ko kwiyita nimero ya mbere "001" abishingira ku kwimenya
no kwizera urugendo rwe mu muziki w’u Rwanda
Uyu
muhanzi yavuze ko atarebera ku bunini bw’abandi, ahubwo areba ku gaciro
n’icyerekezo cy’umuziki akora

Bruce
Melodie yagaragaje ko kwiyizera ari imwe mu mbaraga zituma umuziki w’u Rwanda
ukomeza gutera imbere

Bruce
Melodie yavuze ko nubwo buri muhanzi afite umwanya we, bose bahurira ku ntego
yo guteza imbere umuziki w’u Rwanda
KANDA HANO UREBE BRUCE MELODIE NA THE BEN BAKIGERA MU KIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU
VIDEO: Dox Visual/ Melvin Pro: InyaRwanda.com
AMAFOTO: Serge Ngabo/Karenzi Rene/InyaRwanda.com
