Ni
uruzinduko yakoze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, nyuma
y’amasaha make avuye mu kiganiro n’abanyamakuru cyamuhuje na mugenzi we Mugisha
Benjamin, wamamaye nka The Ben.
Iki
kiganiro cyibanze ku myiteguro y’igitaramo “The Nu-Year Groove 2026”,
giteganyijwe kuba ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.
Bruce
Melodie yatangaje ko yasuye aka gace ka Nyabugogo agamije gusobanukirwa neza
imibereho y’abaturage bahakorera, kugira ngo bimufashe kuzakoramo indirimbo
igaragaza ubuzima nyabwo bwaho.
Uru
ruzinduko rwe rwaje rushimangira amagambo y’umuturage uherutse kugaragara ku
mbuga nkoranyambaga, asaba umunyamakuru kumuha ubutumwa bugera kuri Bruce
Melodie, agira ati: “Ndagutuma kuri Bruce Melodie, uzamubwire aze i Nyabugogo
ahamare amasaha ane. Ayo masaha nagenda agira icyo amwigisha, ibyo azaba
yabonye azabikoramo indirimbo.”
Mu
gihe yari muri aka gace, Bruce Melodie yagaragaje umutima wo gufasha, aremera
umubyeyi ucuruza imigati, amuha amafaranga akubye inshuro 100 ayo acuruzaho
umugati umwe, ibintu byashimishije benshi bari aho.
Kuri
benshi, Nyabugogo si ahantu ho guca gusa, ahubwo ni ihuriro ry’ubuzima
bw’abanyarwanda batandukanye.
Ni
ahantu h’urugendo ruhoraho, aho ntawe uhahora igihe kirekire. Ni inkuru
y’igihugu gicuruza ku mafaranga make, kikavugira mu nduru z’abasare batwara
abagenzi n’urusaku rw’ibinyabiziga bitandukanye.
Kuva
ku majwi y’abacuruzi bamamaza ibicuruzwa byabo, abana batembereza amacupa y’amazi,
kugeza ku bantu batandukanye bahagarariye ubuzima bw’imijyi bakorera kuva mu
gitondo kugeza ku mugoroba, byose bishobora kuvamo inkuru ikomeye y’ubuzima bwa
buri munsi.
Indirimbo Bruce Melodie ateganya gukura muri uru ruzinduko ishobora kuba igaragaza icyizere, ishimangira umurava n’ubwitange by’abakorera Nyabugogo, cyangwa ikerekana urusobe rw’imibereho iranga ahantu hahurira Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye.
Kanda hano wumve indirimbo "Munyakazi" ya Bruce Melodie

Bruce
Melodie yerekeje i Nyabugogo, ahantu hahurira ubuzima bw’abanyarwanda
batandukanye, mu rugendo rwo gusobanukirwa neza imibereho y’abahashakira, mu
rwego rwo kuyikuramo indirimbo izagaragaza ukuri kw’ubuzima bwa buri munsi


Uru ruzinduko rw’umuhanzi rwabaye nyuma y’amasaha make avuye mu kiganiro n’abanyamakuru yamuhuje na The Ben, mu myiteguro y’igitaramo “The Nu-Year Groove 2026” giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026




Mu
kiganiro yagiranye n’abaturage, bamwe bagarutse ku buzima bugoye bahura na bwo,
abandi bagaragaza icyizere n’umurava, ibintu Bruce Melodie yavuze ko bishobora
kuvamo indirimbo itanga ubutumwa bukomeye

Umubyeyi
ucuruza imigati i Nyabugogo yanyuzwe n’igikorwa cy’urukundo cya Bruce Melodie,
wamuremeye amuha amafaranga akubye inshuro 100 ayo acuruzaho umugati umwe,
bigaragaza umutima w’ubumuntu n’impuhwe

Abaturage bari aho bagaragaje ibyishimo byo kubona umuhanzi ukomeye w’igihugu agana aho bakorera, akabegera, akumva inkuru zabo aho kuzumva bivugwa gusa ku mbuga nkoranyambaga

Nyabugogo igaragara nk’ihuriro ry’imiryango itandukanye, urubyiruko rucuruza telefoni, imyaka n’imyenda, abana batembereza amazi, bose bahurira mu ntego imwe yo gushaka imibereho

Kuri Bruce Melodie, uru ruzinduko ni intangiriro y’inkuru izahinduka indirimbo igaragaza urusobe rw’ubuzima bwo mu mujyi, aho abantu bakorera ku mafaranga make ariko bafite inzozi nini







Ibihumbi by'abaturage bari Nyabugogo bashaka guhanga amaso Bruce Melodie wahakoreye urugendo ku nshuro ye ya mbere
