Bruce Melodie yasuye ibihumbi by’abaturage bashakishiriza i Nyabugogo, aremera umuturage–AMAFOTO

Imyidagaduro - 16/12/2025 10:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie yasuye ibihumbi by’abaturage bashakishiriza i Nyabugogo, aremera umuturage–AMAFOTO

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Itahiwacu Bruce wamamaye ku izina rya Bruce Melodie, yasuye agace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cy’umufana wamusabye kuzahagera akirebera ubuzima bw’abahakorera, hanyuma akabukoramo indirimbo.

Ni uruzinduko yakoze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, nyuma y’amasaha make avuye mu kiganiro n’abanyamakuru cyamuhuje na mugenzi we Mugisha Benjamin, wamamaye nka The Ben.

Iki kiganiro cyibanze ku myiteguro y’igitaramo “The Nu-Year Groove 2026”, giteganyijwe kuba ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.

Bruce Melodie yatangaje ko yasuye aka gace ka Nyabugogo agamije gusobanukirwa neza imibereho y’abaturage bahakorera, kugira ngo bimufashe kuzakoramo indirimbo igaragaza ubuzima nyabwo bwaho.

Uru ruzinduko rwe rwaje rushimangira amagambo y’umuturage uherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, asaba umunyamakuru kumuha ubutumwa bugera kuri Bruce Melodie, agira ati: “Ndagutuma kuri Bruce Melodie, uzamubwire aze i Nyabugogo ahamare amasaha ane. Ayo masaha nagenda agira icyo amwigisha, ibyo azaba yabonye azabikoramo indirimbo.”

Mu gihe yari muri aka gace, Bruce Melodie yagaragaje umutima wo gufasha, aremera umubyeyi ucuruza imigati, amuha amafaranga akubye inshuro 100 ayo acuruzaho umugati umwe, ibintu byashimishije benshi bari aho.

Kuri benshi, Nyabugogo si ahantu ho guca gusa, ahubwo ni ihuriro ry’ubuzima bw’abanyarwanda batandukanye. Ni amateka y’ababyeyi bahashakira imibereho, urubyiruko rucuruza telefoni, imyaka, imyenda n’ibindi bikoresho bitandukanye bigamije gutunga imiryango yabo.

Ni ahantu h’urugendo ruhoraho, aho ntawe uhahora igihe kirekire. Ni inkuru y’igihugu gicuruza ku mafaranga make, kikavugira mu nduru z’abasare batwara abagenzi n’urusaku rw’ibinyabiziga bitandukanye.

Kuva ku majwi y’abacuruzi bamamaza ibicuruzwa byabo, abana batembereza amacupa y’amazi, kugeza ku bantu batandukanye bahagarariye ubuzima bw’imijyi bakorera kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba, byose bishobora kuvamo inkuru ikomeye y’ubuzima bwa buri munsi.

Indirimbo Bruce Melodie ateganya gukura muri uru ruzinduko ishobora kuba igaragaza icyizere, ishimangira umurava n’ubwitange by’abakorera Nyabugogo, cyangwa ikerekana urusobe rw’imibereho iranga ahantu hahurira Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye.

Kanda hano wumve indirimbo "Munyakazi" ya Bruce Melodie


Bruce Melodie yerekeje i Nyabugogo, ahantu hahurira ubuzima bw’abanyarwanda batandukanye, mu rugendo rwo gusobanukirwa neza imibereho y’abahashakira, mu rwego rwo kuyikuramo indirimbo izagaragaza ukuri kw’ubuzima bwa buri munsi

Mu rusaku rw’ibinyabiziga n’ijwi ry’abacuruzi bamamaza ibicuruzwa byabo, Bruce Melodie yifatanije n’abaturage ba Nyabugogo, aganira nabo ku buzima babayemo n’ingorane bahura na zo mu gushaka imibereho 

Uru ruzinduko rw’umuhanzi rwabaye nyuma y’amasaha make avuye mu kiganiro n’abanyamakuru yamuhuje na The Ben, mu myiteguro y’igitaramo “The Nu-Year Groove 2026” giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026


Bruce Melodie yavuze ko Nyabugogo atari ahantu ho guca gusa, ahubwo ari ishuri ry’ubuzima, aho buri wese ahakura inkuru ye, bityo bikaba isoko ikomeye y’ihumure n’ubuhanga bwo guhanga indirimbo



Mu kiganiro yagiranye n’abaturage, bamwe bagarutse ku buzima bugoye bahura na bwo, abandi bagaragaza icyizere n’umurava, ibintu Bruce Melodie yavuze ko bishobora kuvamo indirimbo itanga ubutumwa bukomeye

 

Umubyeyi ucuruza imigati i Nyabugogo yanyuzwe n’igikorwa cy’urukundo cya Bruce Melodie, wamuremeye amuha amafaranga akubye inshuro 100 ayo acuruzaho umugati umwe, bigaragaza umutima w’ubumuntu n’impuhwe 

Abaturage bari aho bagaragaje ibyishimo byo kubona umuhanzi ukomeye w’igihugu agana aho bakorera, akabegera, akumva inkuru zabo aho kuzumva bivugwa gusa ku mbuga nkoranyambaga


Nyabugogo igaragara nk’ihuriro ry’imiryango itandukanye, urubyiruko rucuruza telefoni, imyaka n’imyenda, abana batembereza amazi, bose bahurira mu ntego imwe yo gushaka imibereho


Kuri Bruce Melodie, uru ruzinduko ni intangiriro y’inkuru izahinduka indirimbo igaragaza urusobe rw’ubuzima bwo mu mujyi, aho abantu bakorera ku mafaranga make ariko bafite inzozi nini


Indirimbo izakomoka kuri uru ruzinduko i Nyabugogo ishobora kuba ishimangira icyizere n’umurava by’abanyarwanda bahakorera, ikanerekana Nyabugogo nk’ahantu hahurira amateka, urugendo n’inzozi z’ejo hazaza


Ibihumbi by'abaturage bari Nyabugogo bashaka guhanga amaso Bruce Melodie wahakoreye urugendo ku nshuro ye ya mbere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...