Bruce Melodie yakeje umuraperi Ish Kevin avuga ko mu bahanzi nyarwanda bashya bari mu cyiswe 'New generation' ariwe abona ufite impano idasanzwe yo kwandika indirimbo. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n'abakunzi be kuri Instagram aho yabazwaga, nawe agasubiza ikibazo abajijwe.
Bruce Melodie yabajijwe ati:"Ni uwuhe muhanzi hano mu Rwanda ubona afite impano idasanzwe mu myandikire muri new generation?". Nawe arasubiza ati:"Umuhanzi uzi neza mu Rwanda? Muri 'new generation' ni Ish Kevin."
New Generation ni ikiciro gishyirwamo abahanzi bashya muri muzika nyarwanda, abenshi usanga baramenyekanye cyane mu 2020 cyangwa na nyuma yaho. Hari n'abajya babita 'Generation Covid' bitewe nuko bamenyekanye mu gihe Covid-19 yarimo iyogoza isi, ndetse na nyuma yayo.
Nubwo Bruce Melodie na Ish Kevin ari abahanzi bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe mu Rwanda muri iyi myaka itanu ishize, aba bombi ntabwo barakorana indirimbo, gusa ntarirarenga wabona umunsi umwe bazakorana.
Bruce Melodie yavuze ko Ish Kevin ariwe muhanzi abona ufite impano idasanzwe mu myandikire muri 'new generation'
Ish Kevin ni umwe mu baraperi bamaze gufata ikicaro mu mitima y'abakunzi ba Hip-Hop mu Rwanda