Brezil: Polisi yahagaritse igitero cyari guhitana benshi mu gitaramo cya Lady Gaga

Inkuru zishyushye - 05/05/2025 7:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Brezil: Polisi yahagaritse igitero cyari guhitana benshi mu gitaramo cya Lady Gaga

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, Polisi yo muri Brezil yatesheje agaciro umugambi w’abari bagamije gutera igisasu mu gitaramo cy’umuhanzikazi w’icyamamare, Lady Gaga, cyari cyitabiriwe n'abarenga miliyoni ebyiri i Copacabana, mu mujyi wa Rio de Janeiro.

Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha muri uwo mujyi, hari umuntu wafashwe ashinjwa kugira uruhare mu gutegura icyo gitero cyari giteye impungenge, aho abacyekwa bari bamaze igihe bigisha abandi binyuze kuri murandasi uburyo bwo gukora ibisasu gakondo bifashishije ibikoresho byoroheje, ariko bishobora guteza ibyago bikomeye.

Polisi ivuga ko abateguye uwo mugambi bari bagamije kwigarurira imbuga nkoranyambaga binyuze mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, aho bashakaga kwifashisha icyo gitaramo nk’uburyo bwo kwamamara ku isi hose.

Iki gitaramo cyari kimwe mu bigize urugendo rw’ibitaramo Lady Gaga yise Mayhem Tour, akaba yari yaratangaje ko azasubira i Rio nyuma y’imyaka yari ishize asubitse igitaramo bitewe n’imvune yari yaragize.

Mu butumwa yasangije abakunzi be kuri murandasi mbere y’igitaramo, Lady Gaga yagize ati: “Ni ishema rikomeye guhamagarwa kuririmbira i Rio. Mu rugendo rwanjye rwose, abafana bo muri Brezil bagiye bambera imbaraga zidasanzwe.”

Nubwo ibyo byabaye, igitaramo cyarangiye neza, nta n’umwe wakomeretse, ndetse polisi yashimiwe uburyo yitwaye neza ikarinda ko habaho icyago cyari gutuma abantu benshi basigara mu gahinda.

Ubugenzacyaha bukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza abandi bashobora kuba bari muri uwo mugambi, banamenyekanishe aho ibikoresho bari bateguye byari bihishe.

Iki gikorwa cyabaye isomo rikomeye ku bijyanye no kurinda umutekano w’abitabira ibitaramo n’ibikorwa rusange, cyane cyane mu gihe isi igenda irushaho guhura n’ihindagurika ry’imyitwarire y’abifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Polisi yo muri Brezil yahagaritse igitero cyari kugabwa mu gitaramo cya Lady Gaga cyitabiriwe n'abarenga miliyoni ebyiri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...