Uyu mukinnyi wo mu Bwongereza w’imyaka 33 yatsinze Lamine Yamal
wa FC Barcelona wegukanye Igikombe cy’Isi, ndetse na Kylian Mbappé wa Real
Madrid, ahabwa igihembo gikomeye ku nshuro ya mbere mu mateka ye.
Kane, wari wabanje no kwegukana igihembo cy’umukinnyi
mwiza ukina nka rutahizamu, abaye umukinnyi wa mbere wa Bayern Munich wegukanye
Ballon d’Or nyuma ya Karl-Heinz Rummenigge wayitwaye mu 1980 no mu 1981. Ni na
we mukinnyi w'u Bwongereza wa mbere uhawe iki gihembo kuva Michael Owen yagitwara mu
2001.
Mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, Harry Kane yatsinze
ibitego 73 mu mikino 65 yakiniye Bayern Munich n’Ikipe y’Igihugu y’u
Bwongereza, afasha ikipe yo mu Budage kwegukana ibikombe bitatu birimo icya
shampiyona ya Bundesliga, Igikombe cy’u Budage (DFB-Pokal) na German Super Cup.
Muri Bundesliga, uyu mukinnyi yatsinze ibitego 36 mu mikino 31, afasha
Bayern Munich kwegukana igikombe cya shampiyona ku buryo bworoshye. Iyi kipe
yarangije shampiyona itsinzwe umukino umwe gusa, irusha amanota 16 Borussia
Dortmund yari ku mwanya wa kabiri.
Mu mikino ya UEFA Champions League, uyu rutahizamu
yatsinze ibitego 14 mu mikino 13. Icyakora, Bayern Munich ya Vincent Kompany
yasezerewe muri ½ cy’irangiza, itsinzwe na Paris Saint-Germain yaje kwegukana
igikombe.
Harry Kane yanagaragaje ubuhanga budasanzwe mu Gikombe
cy’u Budage, aho yatsinze ibitego bitatu ku mukino wa nyuma, Bayern Munich
itsinda Stuttgart ibitego 3-0, yegukana igikombe.
Mu mateka y’umupira w’amaguru muri iki kinyejana,
Lionel Messi ni we wenyine urusha Kane ibitego yatsinze mu mwaka umwe
w’imikino. Messi yatsinze ibitego 82 mu mwaka w’imikino wa 2011-2012, mu gihe
Kane yageze kuri 73.
Yafashije u Bwongereza kugera muri ½ cy’irangiza
cy’Igikombe cy’Isi
Mu mpeshyi ya 2026, Harry Kane yanayoboye Ikipe
y’Igihugu y’u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, Canada na Mexique, ayifasha gusoreza ku mwanya wa gatatu.
Uyu mukinnyi yatsinze ibitego bitandatu muri iryo
rushanwa, birimo bibiri byafashije u Bwongereza gutsinda Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo ibitego 2-1 mu mikino ya ⅛ cy’irangiza.
Kane kandi yatsinze igitego cy’ingenzi mu mukino u
Bwongereza bwatsinzemo Mexique, kimwe mu bihugu byari byakiriye irushanwa,
ibitego 3-2 muri ¼ cy’irangiza.
Uretse kuba yarafashije ikipe ye y’igihugu kugera kure
mu irushanwa, umusaruro we muri Bayern Munich watumye aba umwe mu bakinnyi
bavuzwe cyane mu rugendo rwo guhatanira Ballon d’Or ya 2025-2026.
Imyaka 14 muri Tottenham Hotspur mbere yo kwerekeza mu
Budage
Harry Kane yatangiye gukina umupira w’amaguru mu
makipe y’abato ya Tottenham Hotspur, aho yamaze 'Seasons' 14 mu ikipe nkuru mbere
yo kwerekeza muri Bayern Munich mu mpeshyi ya 2023, mu igurwa ryarenze miliyoni
100 z’amayero.
Nubwo amaze imyaka itatu gusa muri Bayern Munich, Kane amaze kwandika
amateka akomeye muri iyi kipe, aho ari ku mwanya wa karindwi mu bakinnyi
bayitsindiye ibitego byinshi mu bihe byose.
Yanabaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya Bundesliga
ugeze ku bitego 100 muri shampiyona mu mikino mike cyane, abigeraho nyuma yo
gukina imikino 98 gusa.
Muri Tottenham Hotspur, Kane ni we mukinnyi watsinze
ibitego byinshi mu mateka yayo, aho yayitsindiye ibitego 280. Mu mateka ya
Premier League, ari ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi, n’ibitego
213 inyuma ya Alan Shearer ufite 260.



Harry Kane yegukanye Ballon d’Or ya 2025-2026 ahigitse Kylian Mbappe na Lamine Yamal
