Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya munani rizahuza abarenga 1,000 baturutse mu bihugu birenga 45, rikazaba ririmbanyije n’ibiganiro by’iminsi ibiri, imurikabikorwa, inama z’imbonankubone, amahugurwa, ibihembo ndetse n’ibindi byinshi.
Mu gice cy’imyidagaduro, ACCES 2025 Showcase Festival izerekana impano z’Abanyafurika batandukanye barimo Focalistic (Afurika y’Epfo), Thakzin (Afurika y’Epfo), Naledi Aphiwe (Afurika y’Epfo), Shandesh (Afurika y’Epfo), Boukuru (u Rwanda), Mwendamberi (Zimbabwe), Jabulile Majola (Afurika y’Epfo), Frida Amani (Tanzania), Tobi Peter (Nigeria), Claudio, Rabe (Madagascar), The Charles Géne Suite (Afurika y’Epfo), Njoki Karu (Kenya), Kekelingo (Afurika y’Epfo), FimFim (Ghana), Mpho Sebina (Botswana), Oumy (Senegal) na Bokani Dyer (Afurika y’Epfo).
Ku ruhande rw’ibiganiro, bizabera muri Aula Theatre muri Kaminuza ya Pretoria ku wa 30 na 31 Ukwakira, hakazagaragara abavuga rikijyana barenga 60 baturutse mu bice bitandukanye by’inganda z’umuziki ku isi, barimo Benjamin Demelemester (CNM – Ubufaransa), Kwame Safo (British Council – UK), Pfanani Lishivha (SAMPRA – Afurika y’Epfo), Cécilia Pietrzko (Grown Kid – Ubufaransa), Shiba Melissa Mazaza (Mount Makeda Media – Afurika y’Epfo) na Jiggs Thorne (MTN Bushfire – Eswatini). Abandi bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Boukuru yinjiye mu muziki amaze iminsi aririmba asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi harimo Bugaruka Hubert mu ndirimbo “Kuki ntavuza impundu ", “So will I " y’itsinda Hillsong Worship n’izindi.
Uyu mukobwa kandi yaririmbye indirimbo ebyiri z’umunyabigwi mu muziki Kamaliza muri ‘Youth Conneckt 2018’ yabereye muri Intare Conference Arena.
Boukuru avuga ko yakuze akunda umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Aime Uwimana, ku buryo afite icyifuzo cyo gutera ikirenge mu cye, cyangwa se akamurusha bitewe n’umugambi w’Imana.
Kuba hari abahanzikazi baza mu muziki, nyuma y’igihe bakabivamo. Boukuru yavuze ko arajwe ishinga no gutanga ubutumwa buri ku mutima agomba kugeza ku banyarwanda n’abandi, bityo ko atava mu muziki.
Avuga ko igihe cye ari iki, kandi ko afite umwihariko mu bandi bahanzi kubera ko ibihangano bye hari benshi bazabyigiramo.
Ati “Umwihariko wanjye rero ni uko nta meze nk'abandi, uko ndirimba bitandukanye n'uko kanaka wundi aririmba. Ubutumwa mbazaniye mu bihangano byanjye buzabanyura cyane, kandi ni ibyo kwigiramo byinshi."
Uyu mukobwa kandi aherutse gushyira hanze Album Album ‘Gikundiro’ yakozweho n’abarimo Michael Makembe, Flyest Music na Shami Nehemmy. Hari kandi na Pappy Jay wo muri Nigeria akaba ari we wo hanze y’u Rwanda wayikozeho gusa. Ikozwe mu njyana nka Jazz, Soul na Funk.
Umuhanzikazi Boukuru yatumiwe kuririmba mu iserukiramuco “Access” ku nshuro ye ya mbere rizabera muri Afurika y’Epfo
Focalistic wamamaye mu ndirimbo zubakiye ku mudiho w’injyana ya ‘Amapiano’ azaririmba muri iri serukiramuco
Abategura ‘Access’ bagaragaje urutonde rw’abazaririmba muri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Munani