Bosco Nshuti yeretswe urukundo muri Suède mu rugendo rw'ivugabutumwa yise 'Europe Tour 2025'

Cinema - 02/06/2025 5:29 PM
Share:
Bosco Nshuti yeretswe urukundo muri Suède mu rugendo rw'ivugabutumwa yise 'Europe Tour 2025'

Bosco Nshuti witegura gukorera i Kigali igitaramo cy'amateka yise 'Unconditional Love', yakoreye amateka muri Suède mu ruhererekane rw'ibitaramo yise Europe Tour 2025, anamurikira abitabiriye album ye ya kane yise 'Ndahiriwe'.

Kuwa 31 Gicurasi ndetse na tariki 01 Kamena 2025 ni bwo Bosco Nshuti yataramiye muri Suwede. Ni igitaramo cyabereye muri Coss for Light Uppsala. Abantu baritabiriye cyane ndetse Bosco Nshuti avuga ko "wasangaga hari abavuye ahantu kure baje kundeba". Yakozwe ku mutima no gusanga bazi indirimbo ze nk'uko yabwiye inyaRwands. Ati: "Nasanga indirimbo zanjye abantu bazizi, biba binejeje."

Bosco Nshuti uri kubarizwa i Burayi mu bitaramo yise Europe Tour 2025, nyuma yo gutaramira mu Budage no muri Suwede ategerejwe muri Finland tariki 7-8 Kamena 2025, ndetse azasubira gutaramira muri Suede tariki 14-15 Kamena 2025, muri Poland aho azabataramira tariki 22 Kamena 2025, asoze urugendo rwe mu bitaramo bibiri azakorera muri Denmark, tariki 29-30 Kamena 2025. 

Nyuma yo kuzenguruka u Burayi yamamaza Urukundo rwa Yesu Kristo, azagaruka mu Rwanda mu gitaramo cy'amateka yise Unconditional Love - Season 2 kizaba tariki 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali. Ni igitaramo azaba akoze ku nshuro ya kabiri akaba ariyo mpamvu yacyise Unconditional Love - Season 2. Yaherukaga gukora igitaramo nk’iki ku wa 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali. 

Iki gitaramo agiye gukora ni icy'amateka kuko yagihuje no kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze mu muziki, kuko indirimbo ye ya mbere yagiye hanze mu 2015. Azaba anamurika Album ya kane yise "Ndahiriwe". Abazitabira iki gitaramo bazahimbaza Imana mu ndirimbo za Bosco Nshuti, Aime Uwimana na Ben na Chance.

Mu kiganiro inyaRwanda, Bosco Nshuti yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera mu Rwanda cyavuye ku Mana aho yamusabye kubwira amahanga urukundo rwayo. Ati: "Imana yanshyize ku mutima kubwira abantu urukundo yakunze ahari mu isi." Avuga ko ishusho yacyo ni uko "abantu bose bazacyitabira bazunguka kumenya Yesu Kristo n'urukundo Imana yakunze abari mu isi bose ntawe ikuyemo".

Kuwa 30 Gicurasi 2025 ni bwo Bosco Nshuti yemeje ko Ben na Chance bazaririmba mu gitaramo cye. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bosco Nshuti yanditse ati: "Shalom! Ben na Chance tuzaba turi kumwe nabo muri "Unconditional Love - Season 2" muri Camp Kigali tariki 13 Nyakanga 2025".


Bosco Nshuti ari kubarizwa muri Suwede mu rugendo rw'ivugabutumwa yise 'Europe Tour 2025'

Bosco Nshuti yasabye abakunzi be n'abakunzi b'umuziki wa Gospel muri rusange kuzifatanya nawe bagatambira Imana ku bw'urukundo rwayo 'rutarondoreka'. Yagize ati: "Ndakuraritse nawe, uzaze duhimbaze Imana ku bw'urukundo rwayo rutarondoreka. Amatike ari kuri www.bosconshuti.com no kuri za Camellia zose. Stay Blessed".

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyo mu Rwanda yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwuko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y'abantu 8 igura 200,000 Frw.  Kanda HANO ugure itike y'iki gitaramo.

Bosco Nshuti yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo ntunze”. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’, ‘Uba mu bwihisho’, n’izindi. Azwiho ubuhanga mu kuririmba biherekejwe n’ijambo ry’Imana, n’ubutumwa buhumuriza imitima. Amaze gutunganya Album eshatu: ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ ndetse aritegura gushyira hanze Album ya kane yise ‘Ndahiriwe’.

Bosco Nshuti yataramiye muri Suwede mu gihe kandi ategerejwe cyane i Kigali muri Unconditional Love

Bosco Nshuti ubwo yari mu Budage

Bosco Nshuti ari mu myiteguro y'igitaramo cy'amateka yise 'Unconditional Love - Season 2'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZITANDUKANYE ZA BOSCO NSHUTI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...