Iki
gitaramo cyari kigamije kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ku giti cye, ndetse
anamurikamo Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”. Yari amaze amezi atanu
agitegura, avuga ko ari igice cy’uruhererekane rw’ibitaramo “byashibutse mu
kumenya urukundo Imana imukunda.”
Iki
gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu muziki wa Gospel barimo Israel
Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Prosper Nkomezi, Alex Dusabe,
Danny Mutabazi, Bishop Masengo n’umugore we Gaby Kamanzi, n’abandi benshi.
Mu
buryo bwihariye, Aime Uwimana yafatanyije na Bosco kuririmba indirimbo Ndashima
bahuriyeho, anizihiriza imyaka 30 amaze mu muziki. Yaririmbye indirimbo
zakunzwe cyane nka Urakwiriye Gushima, Yoshua, Urera na Niwowe Ndirimba,
ashimangira ko ubuhanga bwe budacogora n’imyaka igenda.
Bosco
Nshuti yamuritse Album ya kane yise Ndahiriwe, avuga ko yayise atyo kuko “kumva
Yesu ari we soko y’amahirwe nyakuri” byamuhaye impinduka mu buzima.
Iyi Album igizwe n’indirimbo 10, zirimo: Ndahiriwe,
Ndatangaye, Jehovah, Ni muri Yesu n’izindi zirimo izafatanyije n’abahanzi nka
Aime Uwimana, Ben & Chance, Tracy na Rene.
Yasobanuye
ko yise igitaramo Unconditional Love kubera ko kigaragaza urukundo Imana
ifitiye abantu rutagira imipaka, atari urushingiye ku byo umuntu yakoze.
Mu
gusoza igitaramo, Bosco Nshuti yashimiye abantu bagize uruhare rukomeye mu
rugendo rwe, abashyikiriza ibihembo (Awards) barimo Umugore we, Joshue Shimwa
wamubonyemo impano bwa mbere, Producer Bruce wamukoreye indirimbo yambere ku
buntu yitwa “Wuzuye ibambe, New Melody nka Group yazamukiyemo, Chorale Siloam
nka Chorale yakozemo umurimo igihe kinini, ababyeyi be, Mukuru we uba muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, Pasiteri Senga wamufashije kujya gukorera ibitaramo i
Burayi, ndetse n’Itorero rya ADEPR abarizwamo.
Ubwo
Ben na Chance binjiraga ku rubyiniro, Ben yasangije abantu inkuru y’ukuntu
indirimbo Tambira Uwiteka yavutse, avuga ko yayanditse mu rukerera avuye
gusenga. Baririmbye zose zakunzwe mu buryo butangaje, banyura imbaga y’abari
bitabiriye igitaramo.
Bosco
Nshuti yatangiye umuziki mu makorali ya Gikirisitu nka Silowamu ya ADEPR
Kumukenke na New Melody. Mu 2015 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Kugeza
ubu afite Album enye, ari zo: Ibyo Ntunze, Umutima, Ni Muri Yesu ndetse na Ndahiriwe
Iki
gitaramo cyasize amateka, cyabaye intangiriro y’urundi rwego Bosco Nshuti
agezeho mu murimo w’Imana abinyujije mu muziki. Cyari igitaramo cy’ishimwe,
cy’ubutumwa bukora ku mutima, cyuzuyemo indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga,
kandi kirashimangira ko Gospel nyarwanda ikomeje gutera imbere.
Indirimbo Bosco
Nshuti yaririmbye mu gitaramo
Mu
masaha y’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, umwuka w’Imana
waruhukiraga ku bihumbi by’abantu bari bateraniye muri Camp Kigali, aho
umuhanzi Bosco Nshuti yakoreye igitaramo cy’amateka yise Unconditional Love.
Iki
gitaramo cyabaye umwanya wo kwibuka urukundo Imana yamugaragarije,
rwamuherekeje mu rugendo rw’imyaka 10 amaze mu muziki, kikaba n’igihe
cy’ugusohora Album ye ya kane yise “Ndahiriwe.”
Uko
indirimbo zagiye zishyirwa ku rubyiniro, byagaragazaga urugendo rwe kuva ku
kumenya urukundo rw’Imana, kurokoka mu rukundo rwayo, kugeza ku kugira ubugingo
bushya—nk’uko playlist ibigaragaza:
Bosco
yagaragaje ko kumva urukundo rw’Imana ari intangiriro y’impinduka, aho
indirimbo ye Ndahiriwe yahuriranye neza n’iyo yise Numvise, igashimangira ko ibyiza
byose afite ari ingabire.
Binyuze
mu ndirimbo ‘Ibyo Ntunze’ yagaragaje ubuhamya bw’uko ibyo atunze byose ari ibyo
Imana yamugeneye. Neema yafatanyije nawe, atanga umusanzu w’umwimerere muri iyi
ndirimbo yasubiwemo mu Swahili, ituma igitaramo kijya ku rwego mpuzamahanga.
Mu
ijwi ryuje ubwuzu, Bosco yagaragaje uko gutangazwa n’ubuntu bw’Imana ari ryo
tangiriro ryo kuyishimira. Abari bitabiriye benshi barahagurutse, bafite amarira
y’ishimwe.
Yanaririmbye
indirimbo ‘Amahoro n’i Yesu’ . Iyi ndirimbo yanyuze benshi mu buryo bwayo
bujyanye no guhumuriza imitima, aho avuga ko amahoro ye aturuka kuri Yesu,
hakurikiraho ishimwe mu izina rye.
“Yanyuzeho” ; Iyi ndirimbo yatumye benshi
baririmba n’amarangamutima, aho bahamyaga ko Yesu yabanyuzeho. Ni nayo yashyize akadomo ku cyiciro cya mbere cyo gutaramira abantu.
Mu
cyiciro cya Kabiri, yaranzwe no gushyira imbere indirimbo zubakiye ku buhamya,
igitambo cy’urukundo n’ihamya y’uko Yesu ari byose.
Umutima:
Yagaragaje uko Yesu yahinduye umutima we, indirimbo yifashishije cyane mu
gutangira iyi ‘Second Round’ irangwa no kwihangana no kwizera.
Uwamibitswe:
Yafatanyije n’abaririmbyi be, yerekana uko yakijijwe n’uko Yesu yamuhaye
ubugingo bushya.
Ni
Muri Yesu: Yagaragaje ko byose abikesha Yesu, ndetse iyi ndirimbo yabaye nk’inkingi
ya Album Ndahiriwe. Yari ‘Performance’ ikomeye, irimo Chorus harmony n’ijwi
rifite imbaraga z’umwuka.
Ndashima
(Afatanyije na Aime Uwimana) ; Iki gihe igitaramo cyari ku gasongero. Uyu
muririmbyi w’imyaka 30 mu muziki yafatanyije na Bosco kuririmba iyi ndirimbo
y’ishimwe—buri wese yumvaga ijwi ry’umutima.
Icyiciro
cya nyuma cyaranzwe no gufata icyemezo cyo gukomeza gukorera Imana, kwatura
urukundo rwayo no guhamya ibyagezweho.
Ndishimiye:
Yaririmbye nk’uwandikiye Imana ibaruwa y’ishimwe, avuga uko ari “ndishimiye
kuko Yesu ari kumwe nanjye.”
Urukundo
(afatanije na Bobo, B&C na R&T): Yari indirimbo y’abantu benshi, irimo
chorus nini, yubakiye ku butumwa bushimangira ko Unconditional Love ari
umwimerere w’Imana.
Ndumva
Unyuzuye: Iyi ndirimbo yafunze igitaramo—nk’igisubizo cy’amasengesho yose
yasohowe muri iryo joro. Yari nk’igitambo cy’umutima wa Bosco Nshuti ku Mana
yamuhaye byose.
Indirimbo
15, amagambo yuzuye Ijambo ry’Imana, abahanzi bafatanyije nawe n’imbaga
y’abantu barenga ibihumbi byamushyigikiye. Bosco Nshuti yagaragaje ko Gospel
atari injyana gusa, ahubwo ari ubuzima, ari ubutumwa kandi ari guhindura isi
binyuze mu ndirimbo.
Pasiteri Hortense
ku rubyiniro
Pasiteri
Hortense Mpazimaka yabwirije mu gitaramo cya Bosco Nshuti cyiswe Unconditional
Love Concert, cyabereye muri Camp Kigali ku itariki ya 13 Nyakanga 2025.
Yashimangiye
ko urukundo rw’Imana rudashingiye ku byiza umuntu yakoze, ahubwo ruri ku rwego
rwo hejuru rutagendana n’imyitwarire yacu, rukaba “urukundo rudashira, rutagira
imipaka kandi rutarondoreka”.
Yahereye
ku murongo wo muri 1 Yohana 4:10 agira ati: “Muri iki ni mo urukundo ruri: si
uko twakunze Imana, ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo
kuba impongano y’ibyaha byacu.”
Yavuze
ko nta “n’umwe muri twe wakunze Imana mbere, ahubwo ko ari Imana yadukunze
mbere”, kandi ntiyategereje ko dutungana ngo idukunde.
Yongeyeho
ko n’iyo umuntu akijijwe, Imana ntiyongera kumukunda kurushaho—urukundo rwayo
rurahoraho kandi ntirugabanuka cyangwa ngo ruzamuke uko umuntu ahinduka.
Yakomeje
asoma Abaroma 5:6-10, agaragaza ko: “Kristo yadupfiriye tukiri abanyantegenke…
Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiriye tukiri
abanyabyaha.”
Pasiteri
Hortense yagaragaje ko Imana yadukunze turi abana bayo, kandi ibyo bitwereka ko
urukundo rwayo atari igihembo cy’ubutwari bwacu, ahubwo ari igikiza cy’ubuntu
bwayo.
Yavuze
ko umurimo Imana itangiye mu kudukiza, ntiwibagirana cyangwa ngo uwusige igice,
ahubwo: Ati “Tuzarushaho gukizwa ku bw’ubugingo bwa Kristo uri muri twe”.
Mu
gusoza, yifashishije Abaheburayo 12:2-3, ashimangira ko Yesu: “Yihanganiye
umusaraba atitaye ku isoni zawo, kubera ibyishimo byamushyizwe imbere” — ibyo
byishimo ni wowe! Ni wowe yifuzaga kubona agarutse mu rukundo rw’Imana.
Yongeyeho
ko ibyo byishimo ari ukubona umuntu wese atangira urugendo rwo gukizwa no kuba
hamwe n’Imana iteka ryose.
Yatanze
urugero ku mwana w’ikirara n’umukuru we (Luka 15) ndetse n’abana babiri (Matayo
21), agaragaza ko Imana itaguha urukundo rushingiye ku mvugo cyangwa ibikorwa,
ahubwo iruremera ugarutse, ugahabwa byose n’ubwo waba warayitayeho.
Umwanzuro
w’inyigisho ye yagize ati “Wowe wakiriye urukundo rw’Imana, ntukamukureho
amaso. Yemera kukuzuramo, si wowe usabwa kuba mwiza mbere. Imana igukunda uko
uri, kandi igutegereje ngo ukomeze gukizwa no guhindurwa n’ubugingo bwa Yesu.”
Yakiriwe n’amashyi y’inkomezi n’ibitambaro bizunguzwa mu kirere—Bosco Nshuti yari yinjiye mu mateka ye y’imyaka 10 mu muziki
Yageze ku rubyiniro abafana be bamwakirana urusaku rw’urukundo—Igitaramo gitangira mu buryo budasanzwe
Imbere
y’imbaga y’abakunzi b’umuziki wa Gospel, Bosco yagarutse ku rugendo rwe n’urukundo
rw’Imana rwamuhinduye
Yinjiye
mu ndirimbo ya mbere amarira y’abantu atangira gutemba—byari ibihe byuje
ubusabane n’amarangamutima
Nta
majwi menshi yakoresheje, ariko buri ijambo rye ryinjiraga mu mutima—yakiriwe
nk’umukozi w’Imana wagarutse mu rugo
Ubwo
yafunguraga Album ‘Ndahiriwe’, amagambo ye yasaga n’isengesho: ‘Yesu ni we mpamvu
y’amahirwe yanjye yose
Yahagurukije
abantu bose baririmbana nawe ‘Ni muri Yesu’, urusengero rusakara muri Camp
Kigali
Mbere yo kuririmba, yakomeje agira ati: ‘Iki si igitaramo cyanjye, ni icya Yesu Kristo watumye mvuga
Ben
na Chance baririmbye ‘Munda y'ingumba’ nk’abasangiye ubuhamya n’amasengesho
yavuyemo indirimbo yahinduye ubuzima
Ijwi
rya Ben ryuje ubuhamya, irya Chance ryuzuza umwuka—uruhando rw’amashimwe ku
Mana
Ubwitange
bwabo ku rubyiniro bwatumye abantu bahaguruka, amagambo y’indirimbo zabo aba
isengesho ry’abari muri Camp Kigali
Ubuhamya bwa Ben ku ndirimbo bakoranye na Bosco bwagaragaje ko indirimbo atari
injyana, ahubwo ari urupapuro rw’isengesho
Ibirenge
byahagurutse, amaboko atera hejuru—Ben na Chance bakoresheje umuziki mu kuramya
Imana byimbitse
Ni umugore n’umugabo ariko imbere y’ibihumbi by’abantu bari abaramyi—ubusabane bwabo kuri stage bwari ishusho y’urugo rwasengeye hamwe
Mu
ndirimbo zabo, haririmbitse urukundo, ukwemera n’ukuri—baririmbye nk’ababaye
igice cy’urugendo rwa Bosco Nshuti
Aime Uwimana yagaragaje ko imyaka 30 mu muziki
ari umurage w’ubuhanga n’umurava utagabanuka
Mu
ndirimbo ‘Urera’, Aime Uwimana yahuje ubuhanga n’umutima woroshye, abari muri
Camp Kigali bagwa mu mwuka
Ubuhamya
bw’urugendo rwe mu ndirimbo ‘Yoshua’ bwakijije imitima, abandi bararira
Urakwiriye
Gushima’ yasubiranywe n’umwuka mushya, nk’utangiye kuririmbwa bwa mbere
Icyubahiro
yahawe imbere y’ibihumbi by’abantu cyari ikimenyetso cy’uko imyaka 30 ari
impano y’Imana, itari iy’umuntu
Amashyi,
urusaku rw’ibyishimo n’ibendera byururukaga: uko Aime yageraga kuri buri
ndirimbo, niko abantu bamukomeraga ku izina
Nta
gitangaza kirenze Aime Uwimana uri kuririmba ‘Niwowe Ndirimba’ asanzwe asenga:
byose byasaga n’ibiri mu isi y’umwuka
Umuramyi Christian Irimbere yasanganiye ku rubyiniro Bosco Nshuti barataramana mu gitaramo cyihariye
Umushumba
Mukuru wa City Light Foursquare Church Rwanda, Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo
ari kumwe n’umugore we bitabiriye igitaramo cya Bosco Nshuti
Umuhanzikazi
Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi
Umunyamakuru
wa RBA, Rugaju Reagan ndetse na Papi Clever [Uri ibumoso]
Pasiteri
Mazimpaka Hortense, Umuyobozi w'Itorero 'Believers worship Centre'
Umuhanzi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi [Uri iburyo]
Umuhanzikazi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi
Umuhanzikazi Aline Gahongayire uri kwitegura gukorera ibitaramo i Burayi yashyigikiye Bosco Nshuti mu gitaramo cye
Rene Patrick n'umugore we Tracy Agasano nibo bayoboye iki gitaramo kuva gitangiye kugeza gisoze
KANDA HANO UREBE IBIHE BY'INGENZI BYARANZE IGITARAMO CYA BOSCO NSHUTI MURI CAMP KIGALI