Guhindura
iyi ndirimbo mu Giswahili ni uburyo Bosco Nshuti yifashishije mu gukomeza
kwagura ibikorwa bye byo kuramya no guhimbaza Imana, kugira ngo ubutumwa
bw’indirimbo ze bugere no mu bihugu byo mu karere nka Kenya, Uganda, Tanzania
n’ahandi hifashishwa Igiswahili. Ni intambwe nshya mu rugendo rwe rw’umuziki
igaragaza icyerekezo afite cyo kugera ku rwego mpuzamahanga.
Uretse iyi
ndirimbo nshya, Bosco Nshuti ari no mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise
“Unconditional Love Live Concert Season II” kizaba tariki ya 13 Nyakanga 2025
muri Camp Kigali. Ni igitaramo kizamurikirwamo album ye nshya yise
"Ndahiriwe", ikaziyongera ku zindi eshatu zagiye zigaragaza
ubuhanga bwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, zirimo "Ibyo
Ntunze", "Umutima" na "Ni Muri Yesu".
Album
"Ndahiriwe" ni ubuhamya bw’urugendo Bosco Nshuti yanyuzemo mu muziki
n’ubuzima busanzwe, agaragaza uburyo imbabazi z’Imana zamuherekeje mu bihe
bitandukanye. Iyi album izaba ikubiyemo indirimbo zifite ubutumwa buhamye,
zubaka imitima y’abantu, zibakangurira gukomeza kugirira icyizere Imana.
Bosco Nshuti
yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2014, nyuma yo kumenyekana
cyane aririmba muri korali zitandukanye zirimo Siloam Choir na New Melody Choir
ya ADEPR. Nyuma yaho, yaje gutangira gukora umuziki ku giti cye, akoresha
impano ye nk’uruhurirane rw’ubutumwa bwiza.
Uretse
umuziki, azwiho kuba intangarugero mu itorero rya ADEPR, aho akora umurimo
w’ivugabutumwa abinyujije mu bihangano bye. Indirimbo ze zitanga ihumure,
zishimangira ibyiringiro byo muri Kristo, ndetse zigakomeza abantu mu rugendo
rwabo rwo kwizera.
Mu rwego rwo gukomeza gutanga ubutumwa bwiza ku
rwego mpuzamahanga, Bosco Nshuti azatangira urugendo yise “Ndahiriwe Tour”
ruzamujyana mu bihugu bitandukanye ku migabane irimo Uburayi, aho azajya
aririmba mu bitaramo byateguwe mu buryo bwihariye bigamije gusangiza abandi
urukundo rw’Imana.
Abakunzi b’umuziki wa Gospel barasabwa gukomeza kumushyigikira, by’umwihariko bitabira igitaramo cya Nyakanga 2025, aho hazaba higanjemo indirimbo nshya zifite ubutumwa buhamye kandi burimo imbaraga z'Ijambo ry’Imana.
Bosco Nshuti ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye