Boris Mugabo, ni imfura mu bavandimwe barindwi, akaba ari ingaragu, umuramyi ndetse n’umukristu
wahamagariwe kubaka inzu y'Umwuka Wera ariyo mitima y'abantu, kandi
ahamagarirwa no kubakira abantu aho kuba ku isi, bijyanye n’ibirebana n’ubwubatsi yize
muri Kaminuza yo mu Buholandi.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Boris yavuze ko umuziki asa nk’uwawuvukiyemo ‘kuko Nyogokuru wanjye
yari umukristu Gaturika, akagira indirimbo yaririmbaga yajyaga yohereza kuri Radio
Mariya, (n’ubu turi gutegura gukorana indirimbo).’
Yakomeje agira ati: “Ntibyarangiriye
kuri we gusa byarakomeje no kuri papa ni umucuranzi wa Gitari ukomeye cyane, nkurira
muri korali zitandukanye, ndetse no ku mashuri atandukanye nizeho, hari naho
nabaye umuyobozi wa korali ahandi mba ‘dirgent'."
Nyuma, yaje gukomereza umurimo
muri Zion Temple aririmba muri Asaph, ariko kugeza ubu abarizwa muri minisiteri yitwa RCF (Rwandan Christian Fellowship) ryatangijwe na Apostle Steven Ntwali mu
gihugu cy’u Buholandi. Ubu, Boris ni umuyobozi uhagarariye ivugabutumwa
n'amasengesho muri RCF.
Ibijyanye no kuririmba ku
giti cye, yatangaje ko yabitangiye mu 2021, ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo
3 n'amashusho yazo, akagira n’izindi 4 z’amajwi gusa.
Yasobanuye ko indirimbo nshya
yashyize hanze yayihawe muri Nyakanga 2023, ubwo yari ari mu masengesho y’iminsi
7 yo kutarya no kutanywa. Ati: “Ubwo nasengaga umwuka ampatira gusoma Abafilipi
igice cyose cya 2, anyumvisha kwiyoroshya no guca bugufi n’urukundo ruhambaye
rwa Kristu. Gusa, ibyo akabikora ari Umwami ukomeye kandi tumenyereye ko abami
baba mu buzima bwo hejuru, ariko yanyeretse ukuntu Kristu yasize ibyo byose ku bwacu,
nuko arambwira ngo uyu niwe mwami ukomeye, uhambaye abami bose bakagenje nkawe,
bakageza ku rwego bitangira abo bayoboye.”
Yavuze ko iyi ndirimbo
ari ‘umuhimbazo,’ ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza kristo nk’uko
Abanyarwanda bo hambere bahimbiraga abami ibisingizo n'ibisigo babacyeza. Ati: “Natwe
nk’abakristu dukwiye gukeza Umwami wacu, bikaba no mu njyana gakondo ariyo
nakozemo ‘Umwami Ubasumba,’ bihita bivuga ko rero igenewe abakristu bose muri
rusange ntawe uvuyemo aho twaba dusengera hose hatandukanye.”
Nyuma y’iyi ndirimbo,
Boris ari guteganya gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi ‘zizatwinjiza mu
gutangira gukora ibitaramo bihuza abantu bose, aho tuzatangirira muri Poland,
tugakomereza mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi hose uko Imana izagenda
idufungurira imiryango. Muri macye gahunda ni ivugabutumwa ritagira umupaka.’
Yasabye abantu gukunda
Kristu, kumukurikira no kumwumvira, basoma ibyanditswe byera (Bibiliya) kuko
ariyo iyobora abantu bakabaho ubuzima Imana ishaka, aboneraho no kubasaba kumushyigikira
haba mu masengesho no mu bifatika, kumukunda ndetse bakanamufasha ivugabutumwa
basakaza ibyo akora muri bagenzi babo no ku mbuga nkoranyambaga bakoresha kugira
ngo Yesu Kristu akomeze yamamare.
Uyu muramyi kandi, yanashimiye
abantu bamufasha umunsi ku munsi, barimo abmukorera indirimbo mu buryo bw’amajwi
n'amashusho, n’abandi.
lyi ndirimbo ije
ikurikira iyitwa "Impe imbaraga" yari aherutse gushyira hanze. Mu buryo
bw'amajwi, yakozwe na Producer Boris Igiraneza, mu gihe amashusho yayo
yatunganyijwe na Director Don Cutter.
Boris Mugabo yashyize hanze indirimbo nshya ikoze mu njyana gakondo
Aherutse gusoreza amasomo y'ubwubatsi mu Buholandi
Reba hano indirimbo Boris Mugabo yise 'Umwami ubasumba'