Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Gicurasi 2025 ku cyicaro cya Bonus Industries Ltd, abanyeshuri 240 bahagarariwe n’abanyeshuri 40 bahawe impamyabumenyi z’uko bahuguwe na Bonus Industries ku bufatanye n’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (GIZ) mu masomo agendanye no gucunga ndetse n’imikorere ya business.
Umuyobozi wa Bonus Industries Ltd, Ngarambe Brian yavuze ko bashimira aba banyeshuri basoje amasomo yabo ndetse avuga ko bizeye umusaruro ku mirimo yabo bagiye gutangira kwagura no kuyikora kinyamwuga kandi avuga ko ababitangiye batangiye gutanga umusaruro mu mirimo yabo.
Yagize ati: “Turizera ko umusaruro watangiye kugaragara ku batangiye gukora kandi n’abatari babona akazi ntibihebe ahubwo buri wese agire ijambo agenderaho ngo ‘Birashoboka’.”
Aba banyeshuri babwiwe ko ari amahirwe kuba barabashije kwihugura kuri ubu bakaba bagiye ku isoko bakenewe cyane kandi nabo bashobora kwikorera cyane ko nta kintu cyiza kuruta kwikorera.
Umwe mu barimu bafashije aba banyeshuri kwiga, Jean de Dieu yabashimiye kubwo umuhate wabo mu masomo ndetse ubumenyi bahawe bakaba bari kubukoresha ku isoko ry’umurimo. Yavuze ko mu masomo ya mbere bigishijwe harimo iryo kubasobanurira ubucuruzi n’amayeri yo gukora ubucuruzi kandi bwemewe.
Jean de Dieu yagize ati: “Hari abantu bagize igitekerezo cyo gufungura companies kandi bakaba bari gukora ubwo bucuruzi mu buryo bwemewe n’amategeko. Ubu amasomo mukuye aha turizera ko azabafasha mu kunoza inshingano zanyu.”
Iradukunda Jacque uri mu banyeshuri basoje aya mahugurwa avuga ko yabashije gusobanukirwa uburyo bwo kwihangira imishinga ndetse no kuyishyira mu bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kuri ubu akaba akataje mu nzira yo kwiteza imbere.
Yagize ati “Hano mpakuye ubumenyi bw’uburyo nakwihangira imishinga ndetse n’abafite imishinga uburyo bayikora ikaba imishinga mpuzamahanga kandi igendera ku mategeko ya Leta.”
Avuga ko mbere yo gutangira aya mahugurwa yari umushomeri ariko nyuma yo guhabwa aya mahugurwa yahise agira igitekerezo cyo guhanga umushinga wo kwigisha abanyeshuri bato mu masaha ya nimugoroba bavuye kwiga.
Yagize ati: “Nyuma yo gusoza aya mahugurwa, nashinze company igamije kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza ndetse n’amashuri yisumbuye ndetse ubu tukaba twaratangiye gufungura amashami yo kwigisha ibigendanye n’imyuga y’igihe gito.”
Mukanyandwi Aisha nawe usoje aya mahugurwa muri Bonus Industries, yavuze ko ahakuye ubumenyi bwo kunoza imirimo ndetse no kwihangira imirimo kandi byose bigakorwa mu buryo bukurikije amategeko cyane ko bahuguwe ku mategeko agenga imirimo mu Rwanda.
Yagize ati: “Ubu nafunguje TIN number kuko mbere nakoraga ntayo mfite meze nk’umuzunguzayi nahura n’abashinzwe umutekano bafata abacuruza ibitemewe n’amategeko nkatindana nabo ariko ubu nasobanukiwe uburyo bwo gukora byemewe n’amategeko kandi umushinga wange uri gutera imbere kubera ubumenyi nakuye hano.”
Ingabire Jeantte ushinzwe ibaruramari ndetse n’ibikorwa byo muri Bonus Industries, yavuze ko batangiye gutanga aya mahugurwa mu mwaka wa 2023 aho bafite amasomo yo mu byiciro bibiri. Hari abitwa Foot Soldiers bahugurwa ibigendanye no kwihangira umurimo no kuwunoza bagizwe n’ibyiciro 3 (Ikiciro kigendeye ku mwaka) buri kiciro kirimo abantu 120 hakaza abandi bitwa abatekenisiye bahugurirwa gukora envelope nabo ari 98 muri buri kiciro cya buri mwaka.
Yavuze ko batangiye gutanga aya mahugurwa nyuma y’uko nk’uruganda rwaranguzaga ku bantu benshi bajya gucuruza ariko badakurikiza amategeko harimo abadafite TIN number ndetse abandi badasobanukiwe uburyo bwo gukora kinyamwuga.
Yagize ati: “Hari Certificate za Quitus, iyo utayifite usanga wishyura imisoro myinshi kandi Leta yorohereza imisoro abanyenganda kugira ngo ibafashe mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Mu gusaba iyo certificate, hari igihe wasangaga Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) bakubaza bati kubera iki uranguza abantu badafite TIN Number?
Kandi koko ugasanga ni ikibazo kuba umuntu ari kurangura agiye gucuruza atishyura imisoro ahubwo amunga Igihugu. Ni muri urwo rwego twatangiye guhugura ab-foot soldiers kugira ngo bakora biteze imbere ariko banakurikiza amategeko y’Igihugu.”
Gusaba guhabwa aya mahugurwa biri gukorwa ndetse nta kiguzi usabwa cyo kwihugura kuko intego ya Bonus Industries Ltd ku bufatanye na GIZ atari ukubyaza inyungu ku bahugurwa ahubwo ari mu buryo bwo kubafasha gukora neza imishinga yabo kandi igendeye ku mategeko.
Bonus Industries Ltd ni uruganda rukora ibipfunyikwamo nka Envelope, impapuro zo gupfunyikamo amandazi n’imigati, Thermal Papers, Cake box, Lunch Box ndetse n’ibindi bitandukanye bipfunyikwamo byose. Uru ruganda rwatangiye gukora mu mwaka wa 2013 kuri ubu rukaba rukorera Kicukiro i Nyanza ku muhanda ujya i Bugesera.
Mu mwaka wa 2023 ni bwo Bonus Industries Ltd batangiye gukorana n’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (GIZ) mu gutanga aya mahugurwa ku bantu bifuza guhanga imirimo ndetse no kunoza imirimo yabo.
Abasoje amahugurwa bahawe n'uruganda rwa Bonus Industries Ltd ku bufatanye na GIZ, bahawe impamyabumenyi zabo
Ibyishimo byari byose kuri aba basoje amahugurwa muri Bonus Industries Ltd yafatanyije na GIZ
Aba basoje amahugurwa basabwe gukoresha ubumenyi bahawe na Bonus Industries Ltd ku bufatanye na GIZ biteza imbere ndetse banateza imbere aho bakomoka
Aba basoje amahugurwa yabo mu kwihangira umurimo ndetse no kuwunoza, bishimiye guahabwa impamyabumenyi
Ababaye indashyikirwa bashimiwe basabwa gukomeza kuba indashyikirwa
Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi zabo, abanyeshuri n'abayobozi bakase Cake ikozwe muri envelope n'ubundi uru ruganda rusanzwe rukora kuva mu mwaka wa 2013