Bonnie Mugabe wakoraga muri FIFA yagizwe Umunyamabanga wa FERWAFA

Imikino - 22/11/2025 1:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Bonnie Mugabe wakoraga muri FIFA yagizwe  Umunyamabanga wa FERWAFA

Umunyarwanda Bonnie Mugabe wari ushinzwe Umutekano ku bibuga mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iIshyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

FERWAFA yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga.  Yavuze ko izi nshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru azazitangira tariki ya mbere Ukuboza 2025.

Ahawe izi nshingano nyuma y’uko Mugisha Richard usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekinike muri komite ya FERWAFA ari we  wazikoraga by’agateganyo kuva batowe mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka. 

Bonnie Mugabe asanzwe afite ubunararibonye mu mupira w’amaguru dore ko kuva mu 2018 kugeza muri 2020 yari ashinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda aho yavuye kuri uwo mwanya abonye uwo yari afite ubu muri FIFA.

Ubwo yari akiri mu mwuga w’Itangazamakuru, Bonnie yakoreye ikinyamakuru cya New Times Rwanda na KT Press imyaka myinshi mbere y’uko ajya muri FERWAFA. 

Mu bihe bitandukanye yagiye ahabwa inshingano zinyuranye zirimo kuba Umuvugizi wa FERWAFA, abifatanya no kuba ushinzwe Itangazamakuru muri CECAFA na CAF.

Bonnie Mugabe yasoje amasomo ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza. Ni amasomo atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Itangazo rya FERWAFA 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...